Ubuzima Bwawe Burerekeza He?
• Abantu benshi baheranywe n’imihihibikano ya buri munsi ku buryo badatekereza aho ubuzima bwabo bugana.
• Bibiliya itumenyesha ibintu bihebuje dutegereje kuzabona. Inatumenyesha ko imiryango yashinzwe n’abantu izagerwaho n’ihinduka rikomeye mu rwego rw’isi. Kugira ngo twungukirwe n’ibyo itubwira kandi twirinde kuzagerwaho n’akaga, tugomba kugira icyo dukora tutazuyaje.
• Hari abantu bamwe na bamwe baba bazi ibyo Bibiliya ivuga ndetse bakagerageza kubikurikiza, ariko amaherezo imihangayiko y’ubuzima igatuma bateshuka.
• Ese wumva unyuzwe n’aho ubuzima bwawe bwerekeza? Ese iyo ugiye gukora ikintu, uzirikana ingaruka gishobora kugira ku ntego z’ibyo ushaka kuzageraho mu gihe kiri imbere?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Ni ikihe kintu kikurutira ibindi byose?
Muri ibi bikurikira ni ikihe kintu ubona gifite agaciro? Genda ubikurikiranya ukurikije agaciro ubiha.
Ibyinshi muri byo ni ngombwa mu mibereho yacu; ariko se niba ugomba guhitamo, ni ikihe kintu washyira mu mwanya wa mbere? uwa kabiri? gutyo gutyo.
․․․ Imyidagaduro/kwirangaza
․․․ Akazi
․․․ Ubuzima bwanjye
․․․ Kwishimisha
․․․ Uwo twashakanye
․․․ Ababyeyi banjye
․․․ Abana banjye
․․․ Inzu nziza, kwambara neza
․․․ Kuba uwa mbere mu byo nkora byose
․․․ Gahunda yo gusenga Imana
[Agasanduku ko ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Ese amahitamo yawe atuma ugera ku byo wifuza kugeraho koko?
TEKEREZA KU BIBAZO BIKURIKIRA:
IMYIDAGADURO/KWIRANGAZA: Ese uburyo nirangazamo butuma ngarura ubuyanja? Ese butuma mpimbarwa cyane ku buryo byatuma nshyira ubuzima bwanjye mu kaga cyangwa bikansigira ubumuga? Ese aho bwaba ari uburyo bwo “kwishimisha” by’akanya gato ariko bikaba byansigira intimba nzamarana igihe kirekire? Ese n’ubwo uburyo nidagaduramo bwaba ari bwiza, byaba bintwara igihe kinini ku buryo biburizamo ibindi bintu by’ingenzi kurushaho?
AKAZI KANJYE: Mbese akazi kanjye ni ako gutuma mbona ibyo nkeneye cyangwa nahindutse imbata yako? Kansaba se imihati myinshi n’igihe kinini cyane ku buryo ubuzima bwanjye bwahazaharira? Ari ugukora amasaha y’ikirenga ari no kumarana igihe n’uwo twashakanye cyangwa abana banjye nahitamo iki? Ese umukoresha wanjye ansabye gukora akazi gatuma umutimanama wanjye uncira urubanza cyangwa kabangamira inyungu z’iby’umwuka, nakwemera kugakora kugira ngo nkunde ngume ku kazi?
UBUZIMA BWANJYE: Ese naba ntita ku buzima bwanjye cyangwa ndabubungabunga uko bishoboka kose? Ese ni bwo nkunda kwibandaho mu biganiro? Ese uburyo mbwitaho bugaragaza ko nzirikana umuryango wanjye?
KWISHIMISHA: Ese icyo ni cyo kintu nitaho kuruta ibindi byose? Ese naba mbirutisha icyashimisha uwo twashakanye cyangwa icyashimisha umuryango wanjye? Uburyo ninezezamo se bwaba buhuje no kuba nsenga Imana y’ukuri?
UWO TWASHAKANYE: Ese mbona uwo twashakanye nka mugenzi wanjye ari uko gusa byanjemo? Ese ndamwubaha, nkamuha agaciro akwiriye? Ese kuba nizera Imana bigira uruhare mu birebana n’uko mfata uwo twashakanye?
ABABYEYI BANJYE: Niba nkiri muto se, numvira ababyeyi banjye, mbasubizanya ikinyabupfura, ngakora uturimo bampaye, ngatahira igihe bansaba gutahiraho, kandi nkirinda incuti ndetse n’ibindi bintu byose bambuza? Niba maze kuba mukuru se, aho naba numvira ababyeyi banjye mbigiranye ikinyabupfura, nkabafasha igihe cyose babikeneye? Ese mbana na bo uko mbyishakiye cyangwa nkurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana?
ABANA BANJYE: Ese numva ko mfite inshingano yo kwigisha abana banjye amahame mbwirizamuco meza cyangwa ntekereza ko bazayigira mu ishuri? Ese marana igihe n’abana banjye, cyangwa ahubwo ibikinisho, televiziyo na orudinateri ni byo bibarera? Ese uko abana banjye barenze ku itegeko ry’Imana naba mbahana cyangwa nibuka kubahana ari uko bandakaje?
INZU NZIZA, N’IMYAMBARO MYIZA: Ese iyo nita ku isura yanjye no ku byo ntunze, mba ngamije kwiyemera ku baturanyi banjye? naba se mbikora nifuza ko umuryango wanjye wamererwa neza? cyangwa mbiterwa n’uko nsenga Imana?
GUSHAKA KUBA UWA MBERE MU BYO NKORA BYOSE: Ese numva ko ari ngombwa gukora ibintu neza uko bikwiriye? Naba se mpatanira kurusha abandi? Ese naba mbabazwa no kubona hari undi wakoze ibintu neza kundusha?
GUSENGA IMANA: Ese kuri jye, kwemerwa n’Imana ni byo by’ingenzi cyane kuruta kwemerwa n’uwo twashakanye, abana banjye, ababyeyi banjye cyangwa n’umukoresha wanjye? Ese nakwemera ngashyira umurimo w’Imana mu mwanya wa kabiri ariko ngakomeza kwiberaho neza?
SUZUMANA UBWITONZI IZI NAMA BIBILIYA ITANGA
Imana ifite mwanya ki mu mibereho yawe?
Umubwiriza 12:13: “Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”
IBAZE UTI: “ese uburyo bwanjye bwo kubaho bugaragaza ko ari uko nanjye mbona ibintu? Ese kuba nubaha amategeko y’Imana ni byo nshingiraho ngena uburyo nzita ku nshingano zanjye zo mu rugo, izo ku kazi cyangwa se ibyo nsabwa ku ishuri? Cyangwa se imihangayiko y’ubuzima n’ibindi bintu binshishikaza byaba ari byo bigena niba nteganya igihe cyo gukora ibyo Imana insaba?”
Ufitanye n’Imana mishyikirano ki?
Imigani 3:5, 6: “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Matayo 4:10: “Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.”
IBAZE UTI “ese nanjye numva ko kwiringira Imana ari ibintu bikwiriye? Ese ibyo nkora buri munsi n’uburyo nkemura ibibazo, bigaragaza ko nyiringira koko?”
Kuri wowe, gusoma no kwiyigisha Bibiliya ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
Yohana 17:3: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.”
IBAZE UTI “ese agaciro mpa gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho mu buryo bwimbitse bigaragaza rwose ko nanjye nemera ko ibyo ari ukuri?”
Kujya mu materaniro y’itorero rya gikristo ubiha akahe gaciro?
Abaheburayo 10:24, 25: ‘Tujye tuzirikanana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe . . . kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.’
Zaburi 122:1: “Narishimye ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’”
IBAZE UTI “ese uburyo bwanjye bwo kubaho bugaragaza ko nshimira ku bw’iyo nama dusanga mu Ijambo ry’Imana? Mu kwezi gushize se, hari amateraniro ya gikristo nasibye nyasimbuje ikindi kintu icyo ari cyo cyose?”
Ese wifatanya ubigiranye umwete mu kubwira abandi ibiheraranye n’Imana n’imigambi yayo?
Matayo 24:14: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, . . . ni bwo imperuka izaherako ize.”
Matayo 28:19, 20: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”
Zaburi 96:2, 3: “Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, mwerekane agakiza ke uko bukeye.”
IBAZE UTI “ese uwo murimo nywuha umwanya ukwiriye koko mu mibereho yanjye? Ese uburyo nywifatanyamo bugaragaza ko nanjye nemera rwose ko turi mu bihe bikomeye?”