Isi Nshya Yasezeranyijwe N’Imana
IJAMBO ry’Imana, ari ryo Bibiliya, riduha ibyiringiro rigira riti “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.
“Ijuru rishya” ni iki? Bibiliya ishyira isano hagati y’ijuru n’ubutegetsi (Ibyakozwe 7:49). “Ijuru rishya” ni ubutegetsi bushya buzategeka isi. Ni rishya kubera ko rizasimbura ubutegetsi buriho muri iki gihe; iyo kandi izaba ari indi ntambwe itewe mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Ni bwo Bwami Yesu yatwigishije gusenga dusaba ngo buze (Matayo 6:10). Kubera ko Imana ari yo yabushyizeho kandi ikaba iba mu ijuru, ni yo mpamvu bwitwa ‘ubwami bwo mu ijuru.’—Matayo 7:21.
“Isi nshya” ni iki? Si umubumbe mushya, kuko Bibiliya igaragaza neza ko isi izaturwa iteka ryose. “Isi nshya” ni umuryango mushya w’abantu. Izaba ari nshya kubera ko ababi bazaba bararimbuwe (Imigani 2:21, 22). Abantu bose bazaba bariho icyo gihe bazubaha kandi bumvire Umuremyi, ari na ko bakurikiza amahame ye mu mibereho yabo (Zaburi 22:28). Muri iki gihe abantu bo mu mahanga yose batumirirwa kumenya no kubaho mu buryo buhuje n’ayo mahame. Ese urabikora?
Mu isi nshya y’Imana, buri wese azubaha ubutegetsi bwayo. Ese urukundo ukunda Imana rugusunikira kumwubaha (1 Yohana 5:3)? Ese urabigaragaza mu muryango wawe? ku kazi cyangwa ku ishuri? mu buryo bwawe bwo kubaho?
Muri iyo si nshya, abantu bose bazaba bunze ubumwe mu gusenga Imana imwe y’ukuri. Ese usenga Umuremyi w’ijuru n’isi? Ese ugusenga kwawe gutuma wunga ubumwe n’abo muhuje ukwizera bo mu mahanga yose n’amoko yose n’indimi zose?—Zaburi 86:9, 10; Yesaya 2:2-4; Zefaniya 3:9.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
Imana isezeranya ibyo bintu
Ni yo Muremyi w’umubumbe w’Isi n’ijuru iri tubona n’amaso. Ni yo Yesu Kristo yavuze ko ari ‘Imana y’ukuri yonyine.’—Yohana 17:3.
Abantu benshi basenga imana bikoreye. Abantu babarirwa muri za miriyoni bunamira ibishushanyo. Abandi bo baha ikuzo imiryango yashyizweho n’abantu, filizofiya zo kumva ko ubutunzi ari bwo bwa mbere cyangwa ibyo bararikira. N’abitwa ko bakoresha Bibiliya si ko bose bubaha izina ry’uwo igaragaza ko ari we “Mana [y’ukuri].”—Gutegeka 4:35.
Umuremyi yivuzeho ati “bazamenya y’uko izina ryanjye ari Yehova” (Yeremiya 16:21). Iryo zina riboneka incuro zigera ku 7.000 mu nyandiko za Bibiliya zo mu ndimi z’umwimerere. Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.”—Matayo 6:9.
Imana y’ukuri ifite iyihe mico? Yivugaho kuba ari Imana y’“ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” kandi ko itajya na rimwe ibura guhana abica amategeko yayo ku bushake (Kuva 34:6, 7). Ibyo yagiye igirira abantu bigaragaza ko ibyo ari ukuri koko.
Izina rigomba kubahwa cyangwa kubonwa ko ari iryera kimwe na nyiraryo. Tugomba kumwubaha no kumusenga wenyine, bitewe n’uko ari we Muremyi n’Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi. Ese ibyo urabikora?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ni irihe hinduka “ijuru rishya n’isi nshya” bizazana?
Isi izahinduka Paradizo Luka 23:43
Umuryango wo ku isi hose Yohana 13:35;
uzaba ugizwe n’abantu bo mu Ibyahishuwe 7:9, 10
mahanga yose, n’amoko yose
n’indimi zose bunze ubumwe
mu rukundo
Ku isi hose hazaba hari amahoro Zaburi 37:10, 11;
n’umutekano nyakuri kuri bose Mika 4:3, 4
Buri wese azaba afite akazi Yesaya 25:6; 65:17, 21-23
kamunyuze n’ibyokurya byinshi
Indwara, agahinda n’urupfu Yesaya 25:8;
bizaba byavuyeho Ibyahishuwe 21:1, 4
Isi izaba yunze ubumwe Ibyahishuwe 15:3, 4
mu gusenga Imana y’ukuri
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 19]
Ese nawe uzayibamo?
Imana ntishobora kubeshya!—Tito 1:2.
Yehova aravuga ati ‘ijambo ryanjye ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.’—Yesaya 55:11.
Yehova yatangiye kurema “ijuru rishya n’isi nshya.” Ubu ubutegetsi bwo mu ijuru burategeka. Urufatiro rw’abazaba bagize “isi nshya” na rwo rwamaze gushyirwaho.
Nyuma y’uko igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga kuri bimwe mu bintu byiza cyane “ijuru rishya n’isi nshya” bizazanira abantu, gisubiramo amagambo Imana yivugiye ubwayo igira iti “dore byose ndabihindura bishya.” Yaranavuze iti “andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyahishuwe 21:1, 5.
Ikibazo noneho cy’ingenzi umuntu yakwibaza ni iki: ese aho twaba tugira ihinduka ryose rikenewe kugira ngo tubarirwe mu bantu bakwiriye kuba muri iyo ‘si nshya’ izaba itegekwa n’“ijuru rishya”?