ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jd igi. 4 pp. 43-55
  • Yehova ni Imana ihanura kandi igasohoza ubuhanuzi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ni Imana ihanura kandi igasohoza ubuhanuzi
  • Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMWAMI W’IKIRENGA WUJE URUKUNDO NI WE UGENGA BYOSE
  • IMANA YIRINGIRWA ISOHOZA AMASEZERANO
  • DATA UTWITAHO
  • KUBABARIRWA BIZANA AGAKIZA
  • Abahanuzi bafite ubutumwa bwatugirira akamaro
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Umunsi wa Yehova, ni cyo gitekerezo cy’ingenzi
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • ‘Icyo Yehova agusaba ni iki?’
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • ‘Nzabaha umugisha mubure aho muwukwiza’
    Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
Reba ibindi
Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
jd igi. 4 pp. 43-55

IGICE CYA 4

Yehova ni Imana ihanura kandi igasohoza ubuhanuzi

1, 2. (a) Kuki hari bamwe bumva ko ibintu byarenze igaruriro? (b) Ni mu buhe buryo abahanuzi 12 bagaragaza kamere ya Yehova?

ABANTU benshi bumva batagishoboye kuyobora ubuzima bwabo. Kandi inkuru basoma mu binyamakuru zituma bagera ku mwanzuro w’uko ikiremwamuntu gikomeza kwiroha mu ngorane kidashobora kwigobotora. Imihati abantu bashyiraho ngo bakemure ibibazo by’iyi si, isa n’aho ituma imimerere n’ubundi itari imeze neza irushaho kuzamba. Birashishikaje kumenya ko bamwe muri abo bahanuzi 12 turimo dusuzuma banyuze mu mimerere nk’iyo, kandi batanze ubutumwa bw’ibyiringiro bushobora kutugirira akamaro twe ubwacu, kandi tukabwifashisha duhumuriza abandi.—Mika 3:1-3; Habakuki 1:1-4.

2 Igitekerezo cy’ingenzi uzabona muri ibi bitabo by’ubuhanuzi, ni uko Yehova, we Mwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ari we ugenga ibikorwa by’abantu byose, kandi ashishikazwa rwose n’icyatuma tumererwa neza. Mu by’ukuri, buri wese muri twe ashobora kuvuga ati “Yehova ashishikajwe n’icyatuma mererwa neza.” Abo bahanuzi 12 bagaragaje mu buryo bushishikaje kamere ya “Yehova nyir’ingabo.” Imana ishobora ‘gukora ku gihugu kigashonga,’ nyamara yizeza abagize ubwoko bwayo iti “ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye” (Zekariya 2:8; Amosi 4:13; 9:5). Mbese iyo usomye imirongo ya Bibiliya igaragaza ukuntu ibyo Imana ikora bigengwa n’urukundo, n’uko igaragaza ibambe n’imbabazi, ntibigususurutsa umutima (Hoseya 6:1-3; Yoweli 2:12-14)? Ni iby’ukuri ko inyandiko z’abo bahanuzi zidasesengura buri muco wose ugize kamere y’Imana, kuko ukeneye gusuzuma ibitabo 66 byose bigize Bibiliya kugira ngo umenye neza kamere y’Imana. Ariko kandi, ibyo bitabo 12 biduha uburyo bwiza bwo kumenya kamere ihebuje y’Imana n’imigenzereze yayo.

3. Abahanuzi 12 bagaragaje bate ko Yehova ari Imana isohoza umugambi wayo?

3 Inyandiko z’abo bahanuzi 12 zishobora gutuma turushaho kwiringira ko Yehova ari uwizerwa, ko ahanura iby’igihe kizaza kandi agasohoza umugambi we byanze bikunze. Izo nyandiko zishimangira icyizere dufite cy’uko amaherezo azahindura iyi si paradizo iyobowe n’ubutegetsi bwe (Mika 4:1-4). Bamwe muri abo bahanuzi bagaragaje ukuntu Yehova yateganyije kuza kwa Mesiya hamwe n’incungu izabatura abantu ku cyaha n’urupfu (Malaki 3:1; 4:5). Kuki kumenya ibyo byose ari iby’ingenzi?

UMWAMI W’IKIRENGA WUJE URUKUNDO NI WE UGENGA BYOSE

4, 5. (a) Ni ukuhe kuri kw’ibanze kwerekeye Imana abahanuzi 12 batsindagirije? (b) Kuba Yehova ashobora byose, bikugiraho izihe ngaruka?

4 Nk’uko byasobanuwe mu gice kibanziriza iki, wibuke ko uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka bwashidikanyijweho. Kwigomeka ku butegetsi bwa Yehova no kuba intego ze zarashidikanyijweho, byatumye bimwe mu biremwa byo mu ijuru bisuzugura Imana kandi biteza akaduruvayo mu isi. Bityo rero, biragaragara ko kubaha uburenganzira Yehova afite bwo kuba Umwami w’Ikirenga no kumugandukira ari ngombwa kugira ngo akaduruvayo gushire burundu mu ijuru no ku isi, kandi amahoro abe mu bantu. Ni yo mpamvu Yehova yiyemeje kugaragaza ko afite uburenganzira bwo kuba Umwami w’Ikirenga, kandi ibyo birakwiriye. Nimucyo twongere turebe ukuntu ibyo bitabo by’abahanuzi 12 bishobora kudufasha kurushaho kubisobanukirwa.

5 Abo bahanuzi bari intumwa za Yehova, batsindagirije ko afite umwanya wo hejuru. Urugero, kugira ngo Amosi agaragaze icyubahiro cy’izina ry’Ishoborabyose n’ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, yakoresheje izina ry’icyubahiro “Umwami w’Ikirenga” incuro 21. Ibyo bigaragaza ko gukomera kw’Imana kutagira imipaka, kandi ko nta cyayinanira. (Amosi 9:2-5; reba agasanduku kavuga ngo “Yehova Ushoborabyose.”) Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gutegeka isi n’ijuru, kandi asumba kure ibigirwamana bitagira ubuzima (Mika 1:7; Habakuki 2:18-20; Zefaniya 2:11). Kubera ko Yehova ari Umuremyi w’ibintu byose, bituma agira uburenganzira budashidikanywaho bwo gutegeka byose (Amosi 4:13; 5:8, 9; 9:6). Kuki ibyo bigufitiye akamaro?

6. Ni mu buhe buryo buri muntu wese yagira uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Imana?

6 Niba warahuye n’ikibazo cy’ivangura, akarengane cyangwa urwikekwe, ushobora guhumurizwa no kumenya ko Umwami w’Ikirenga wuje urukundo yita ku bantu bose. Yehova yari afitanye imishyikirano yihariye n’ishyanga rimwe rya kera, ariko nanone yatangaje ko yari yariyemeje guha umugisha abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose. Ni “Umwami w’ukuri w’isi yose” (Mika 4:13). Imana yasezeranyije ko izina ryayo “rizakomera mu mahanga” (Malaki 1:11). Kubera ko Data wo mu ijuru yimenyekanisha ku bantu bose atarobanuye ku butoni, ‘abantu bavuye mu mahanga y’indimi zose’ bashishikarira kwitabira ubutumire bwe bwo kumuyoboka.—Zekariya 8:23.

7. Kuki ibisobanuro by’izina ry’Imana bikungahaye?

7 Kumenya uko Imana iteye n’ibyo izakora, bifitanye isano ya bugufi n’izina ryayo (Zaburi 9:10). Mu gihe cya Mika, izina rya Yehova ryaratukwaga kubera ko abantu benshi bitirirwaga izina rye bamusuzuguraga cyane. Uwo muhanuzi yarahumekewe maze atsindagiriza “gukomera kw’izina rya Yehova,” kandi agaragaza ko “umunyabwenge azatinya izina [ry’Imana]” (Mika 5:4; 6:9). Kubera iki? Ibyiringiro byose bihamye by’igihe kizaza cy’iteka ushobora kugira, bishingiye ku bisobanuro bikungahaye by’iryo zina risobanurwa ngo “Ituma biba.” Kuki se utasoma muri Yoweli 2:26 kandi ugatekereza ukuntu bishimishije kwitirirwa izina rya Yehova, ukanabwira abandi iby’iyo Mana ishobora kuba icyo ikeneye kuba cyo cyose ku bw’inyungu z’ibiremwa byayo? Imana yagaragaje ko ifite ubushobozi butagira imipaka bwo gutuma ibintu biba. Ibyo ushobora kubibonera gihamya mu buhanuzi bwinshi bwasohoye bwatangajwe n’abo bahanuzi 12.

YEHOVA USHOBORABYOSE

Izina ry’Imana ry’icyubahiro mu giheburayo ni Shad·daiʹ, cyangwa “Ushoborabyose.” Iryo jambo riboneka incuro imwe muri ibyo bitabo 12 by’ubuhanuzi, muri Yoweli 1:15. Hari abatekereza ko mu buryo bw’ibanze risobanurwa ngo “gukomera,” cyangwa “gukora ibikorwa bikomeye.” Indi mvugo isa n’iyo, ari yo ‘Yehova nyir’ingabo,’ iboneka incuro 107 muri ibyo bitabo 12. Ubushobozi bwumvikanisha imbaraga zo gukora ikigambiriwe. Nanone bwumvikanisha gutsinda inzitizi cyangwa gutsinda abakurwanya. Kuba Yehova ari Ushoborabyose, byumvikanisha ko afite imbaraga zidakomwa imbere zituma agera ku mugambi we, agasohoza ibyo yahanuye.

8. Ni mu buhe buryo izina ry’Imana rigushishikaza?

8 Abantu babarirwa muri za miriyoni bungukiwe no kumenya ko Yehova ashobora gutuma ibyo ashaka byose bikorwa. Yoweli yabigaragaje mu magambo azwi cyane yasubiwemo n’abanditsi b’Abakristo, agira ati “umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa” (Yoweli 2:32; Ibyakozwe 2:21; Abaroma 10:13). Mbese tugira ibyiyumvo nk’ibya Mika, wavuze ati “twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose” (Mika 4:5)? Ni koko, mu gihe cy’ibitotezo, cyangwa se mu gihe duhanganye n’ibibazo bya bwite, dushobora ‘guhungira mu izina rya Yehova’ dufite icyizere.—Zefaniya 3:9, 12; Nahumu 1:7.

9. Ni mu rugero rungana iki Yehova ategeka abategetsi b’abantu?

9 Uko uzagenda usoma ibi bitabo by’ubuhanuzi, ushobora gushimangira icyizere ufite cy’uko Yehova ayobora n’abategetsi b’abantu n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo bikomeye. Afite ubushobozi bwo gutuma bafata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka (Imigani 21:1). Reka dufate urugero rwa Dariyo Mukuru w’u Buperesi. Abanzi b’ugusenga k’ukuri bashatse ko abafasha guhagarika imirimo yo kongera kubaka urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu. Ariko habaye ibinyuranye n’ibyo! Ahagana mu mwaka wa 520 mbere ya Yesu, Dariyo yashubijeho iteka ryari ryaraciwe na Kuro, kandi ashyigikira umurimo wo kubaka wakorwaga n’Abayahudi. Igihe havukaga izindi nzitizi, ubutumwa Imana yoherereje Zerubabeli wari Guverineri w’Abayahudi bwagiraga buti “‘si ku bw’ingabo cyangwa ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. Uri iki wa musozi munini we? Imbere ya Zerubabeli uzaba nk’ubutaka bushashe” (Zekariya 4:6, 7). Nta nzitizi zishobora kubuza Yehova kurimbura iyi si mbi no gushyiraho paradizo, kugira ngo abamusenga bayibemo.—Yesaya 65:21-23.

10. Ni iki nanone Imana itegeka, kandi se kuki dukwiriye kubitekerezaho?

10 Tekereza nanone ko Yehova ategeka imbaraga kamere, ku buryo aramutse abishatse yazikoresha arimbura abanzi be (Nahumu 1:3-6). Zekariya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo maze atsindagiriza ukuntu Yehova ashobora kurinda ubwoko bwe, agira ati “Yehova azaboneka hejuru yabo, kandi umwambi we uzanyaruka nk’umurabyo. Yehova Umwami w’Ikirenga azavuza ihembe, ajyane n’imiyaga y’ishuheri yo mu majyepfo” (Zekariya 9:14). Ubwo se urumva bizagora Imana kugaragaza ko isumba amahanga atayubaha muri iki gihe? Ntibizayigora rwose!—Amosi 1:3-5; 2:1-3.

IMANA YIRINGIRWA ISOHOZA AMASEZERANO

11, 12. (a) Kuki abantu babonaga ko Nineve idashobora gutsindwa? (b) Mu buryo buhuje n’ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, byagendekeye bite Nineve?

11 Tekereza iyo uza kuba warabayeho mu kinyejana cya cyenda mbere ya Yesu, mu karere ubu kitwa Uburasirazuba bwo Hagati. Ni uwuhe mugi ukomeye wari kuba warumvise? Birumvikana ko ari umugi wa Nineve. Wari umugi ukomeye wa Ashuri, wari ku nkombe y’uburasirazuba bw’uruzi rwa Tigre, mu birometero 900 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Yerusalemu. Wari kuba warumvise bavuga ukuntu uwo mugi ari munini cyane; wari ufite umuzenguruko w’ibirometero 100! Abantu bageze i Nineve bavugaga ko hanganyaga na Babuloni ubwiza, hari ingoro z’ibwami, insengero, imihanda migari, ubusitani n’inzu y’ibitabo ihambaye. Byongeye kandi, abahanga mu bya gisirikare bavuga ukuntu uwo mugi wari urinzwe n’inkuta nini z’imbere n’iz’inyuma, ku buryo utapfa kuzimeneramo.

12 Abantu benshi, iyo babaga basobanura uko Nineve yari imeze, bagomba kuba baravugaga ko yari umugi “udashobora gutsindwa”! Ariko abahanuzi bamwe bakomotse mu ishyanga rito ry’u Buyuda bakomezaga kuvuga ko Yehova yaciriyeho iteka ryo kurimbuka uwo ‘mugi uvusha amaraso.’ Kubera ko abantu bitabiriye ubutumwa bwa Yona, icyo gihe uwo mugi wasimbutse urubanza Imana yari yarawuciriye. Ariko kandi, abari batuye i Nineve basubiye mu nzira mbi bahoze bagenderamo. Nahumu yarahanuye ati ‘Nineve, inkota ni yo izakwica. Ibyago byawe nta kizabigabanya’ (Nahumu 3:1, 7, 15, 19; Yona 3:5-10). Muri icyo gihe, Imana yakoresheje Zefaniya kugira ngo ahanure ko Nineve yagombaga guhinduka amatongo (Zefaniya 2:13). Mbese uwo mugi utarashoboraga gutsindwa, wari igihangange mu bya politiki muri icyo gihe, wari kurimbuka kugira ngo ijambo rya Yehova risohozwe? Igisubizo cyabonetse ahagana mu mwaka wa 632 mbere ya Yesu, igihe Abanyababuloni, Abasikuti n’Abamedi bagotaga Nineve. Imyuzure itunguranye yangije inkuta zayo, maze abari bayigabyeho igitero binjira mu bihome byayo (Nahumu 2:6-8). Umurwa wahoze ukomeye wahise uhinduka ibirundo by’amatongo. Kugeza n’uyu munsi, Nineve iracyari amatongo.a “Wa mugi wahoraga mu byishimo” ntiwashoboye kuburizamo isohozwa ry’ijambo ry’Imana!—Zefaniya 2:15.

13. Ni iyihe gihamya y’ubuhanuzi bwasohoye dushobora kubona mu bitabo by’abahanuzi 12?

13 Ibyabaye kuri Nineve ni urugero rumwe gusa rw’ubuhanuzi bwasohoye. Terera akajisho ku ikarita yo mu Burasirazuba bwo Hagati bwo muri iki gihe. Ese ushobora kubona Amoni, Ashuri, Babuloni, Edomu cyangwa Mowabu? Reka da! Nubwo hari igihe ayo mahanga yari yaramamaye, abahanuzi 12 bahanuye ko yari kuzarimbuka (Amosi 2:1-3; Obadiya 1, 8; Nahumu 3:18; Zefaniya 2:8-11; Zekariya 2:7-9). Ayo mahanga yarimbutse yikurikiranya, yose arazima. Yehova yavuze ko ayo mahanga yari kurimbuka, kandi koko yararimbutse! Ibyo abo bahanuzi bahanuye ku birebana n’Abayahudi basigaye bagombaga kugaruka bavuye mu bunyage bw’i Babuloni, byarasohoye; bavuyeyo!

14. Kuki ushobora gushingira imibereho yawe ku kwiringira amasezerano ya Yehova?

14 Ni mu buhe buryo iyo gihamya y’uko Yehova afite ubushobozi bwo guhanura ituma urushaho kugira icyizere? Ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova akomeza amasezerano ye; ni “Imana idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Byongeye kandi, Imana itumenyesha ibyo dukeneye kumenya ibinyujije ku ijambo ryayo. Ushobora gushingira imibereho yawe ku gukora ibyo Yehova ashaka no kwiringira ko amagambo ye y’ubuhanuzi adahinyuka. Ubuhanuzi bukubiye muri ibyo bitabo 12, si ingero z’ubuhanuzi bwasohoye kera gusa. Ubwinshi muri ubwo buhanuzi busohozwa muri iki gihe, cyangwa se buzasohozwa vuba aha. Bityo, ibivugwa muri ibyo bitabo 12 bishobora gutuma urushaho kwiringira ko ubuhanuzi buvuga iby’iki gihe turimo, n’ubuvuga iby’igihe kizaza, buzasohora. Ujye ubufatana uburemere.

Ifoto yo ku ipaji ya 48

Nubwo Nineve yasaga n’idashobora gutsindwa, ubuhanuzi bwa Yehova bwasohoye bute?

DATA UTWITAHO

15. Mu gihe urwana no gukemura ibibazo byawe, ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Mika bishobora kugufasha?

15 Kuba Imana ari iyo kwiringirwa ntibizagaragarira gusa ku bizaba ku mahanga, cyangwa ibizaba kuri iyi si muri rusange. Yehova avuga ibintu mbere y’igihe bishobora kukugiraho ingaruka ku giti cyawe, kandi akabisohoza. Ibyo bishoboka bite? Reka tuvuge ko ujya urwana no gukemura ibibazo byawe. Uzi neza ko udakeneye umuntu wumva ibibazo byawe gusa, ahubwo ko ukeneye umuntu ushobora kwiringira ko azabigufashamo. Mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu, Mika agomba kuba yarumvaga ari wenyine kuko yari ahanganye n’abaturage b’i Buyuda b’abibone. Bishobora kuba byarasaga n’aho ari we wenyine wari usigaye ari uwizerwa ku isi, ku buryo atashoboraga no kwiringira abo mu muryango we. Aho yajyaga hose, yabonaga ibikorwa byo kumena amaraso, ubuhemu n’abantu bononekaye. Icyakora, Mika yagaruriwe icyizere n’amasezerano y’Imana y’uko izita ku ndahemuka zayo uko ibyo abandi bakora byaba bimeze kose. Nawe ibyo bishobora kuguhumuriza, cyane cyane niba usenga Yehova uri kumwe n’abandi bake cyangwa uri wenyine, ukaba ukikijwe n’abantu batubaha Imana.—Mika 7:2-9.

16. Kuki ushobora kwemera udashidikanya ko Imana ibona ibikorwa by’abantu bamunzwe na ruswa no gukandamiza, kandi ko izakiza abakiranutsi?

16 Nk’uko akenshi bigenda muri iki gihe, abakire n’abakomeye b’i Buyuda no muri Isirayeli bari abanyamururumba n’abahemu. Imisoro y’ikirenga no kwikubira ubutaka, byatumye bamwe bashyirwa mu bubata butemewe n’amategeko. Abakene ntibagiraga kirengera kandi barahohoterwaga (Amosi 2:6; 5:11, 12; Mika 2:1, 2; 3:9-12; Habakuki 1:4). Imana yakoresheje intumwa zayo igaragaza neza ko itajya yihanganira abantu bamunzwe na ruswa bakandamiza abandi, kandi ko yari kuzahana abakomeza gukora ibibi (Habakuki 2:3, 6-16). Yahanuye ko ‘izasubiza ibintu mu buryo,’ kandi ko buri wese mu bagaragu bayo yemera “azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi” (Mika 4:3, 4). Tekereza ukuntu abantu bazumva baruhutse! Imana yahanuye ibindi bintu byinshi kandi yarabishohoje. None se ubwo ntiwemera udashidikanya ko n’iryo sezerano rizasohozwa?

17, 18. (a) Kuki Imana iha abantu ibyiringiro? (b) Twagombye kubona dute igihano cya Yehova?

17 Yehova ntasohoza amasezerano ye agamije kwerekana ko afite ubushobozi bwo guhanura iby’igihe kizaza, nk’aho yaba ashaka kwemeza abantu. Ibikorwa bye bigengwa n’urukundo rushingiye ku mahame kubera ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ibuka urugero rwa Hoseya wabayeho mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu. Nk’uko umugore wa Hoseya ari we Gomeri yamucaga inyuma, Abisirayeli na bo bahemukiye Yehova. Ibikorwa byabo byo gusenga ibigirwamana byari bimeze nk’ubusambanyi; bavangaga ibikorwa byo gusenga Bayali na gahunda itanduye yo gusenga Yehova. Nanone mu buryo bw’ikigereranyo, ‘basambanye’ na Ashuri na Egiputa. Yehova yabyifashemo ate? Hoseya yagombaga gukurikira umugore we w’umusambanyi akamucyura. Yehova na we yakurikiye ubwoko bwe abitewe n’urukundo. Yagize ati “nakomeje kubiyegereza nkoresheje imigozi y’umuntu wakuwe mu mukungugu, mbakuruza imirunga y’urukundo, . . . nzanira buri wese ibyokurya mu bugwaneza” (Hoseya 2:5; 11:4). Iyo bihana babikuye ku mutima, Imana yari kubababarira bakongera kugirana na yo imishyikirano myiza (Hoseya 1:3, 4; 2:16, 23; 6:1-3; 14:4). Mbese iyo ubona urukundo rwa Yehova wumva bitagukoze ku mutima? Ibaze uti ‘niba Yehova yaragaragaje urukundo nk’urwo mu gihe cyahise, nabura nte kwiringira ntashidikanya ko ankunda, anyitaho, ko ari indahemuka, ko adahinduka kandi ko agira urukundo rudacogora?’—Hoseya 11:8.

Ifoto yo ku ipaji ya 52

18 Ibitabo 12 by’abahanuzi bishobora kugufasha kubona ko urukundo rw’Imana rukubiyemo no gukosora. Yehova yijeje ubwoko bwe bwakosaga ko ‘atazaburimbura burundu’ (Amosi 9:8). Iyo byabaga ngombwa ko Imana itanga igihano, yaragitangaga. Ariko se mbega ukuntu kumenya ko icyo gihano cyari kumara igihe gito bigomba kuba byarahumurizaga! Muri Malaki 1:6 hagereranya Yehova n’umubyeyi wuje urukundo. Uzi neza ko umubyeyi ashobora guhana abana be akunda kugira ngo abakosore (Nahumu 1:3; Abaheburayo 12:6). Icyakora, Data wo mu ijuru wuje urukundo atinda kurakara, kandi muri Malaki 3:10, 16 haduhamiriza ko azaha abagaragu be ingororano ikungahaye.

19. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?

19 Malaki atangira igitabo cye avuga amagambo atugarurira icyizere agira ati “‘narabakunze,’ ni ko Yehova avuga” (Malaki 1:2). Mu gihe utekereza kuri ayo magambo atanga icyizere Imana yabwiye Abisirayeli, ibaze uti ‘mbese hari ikintu icyo ari cyose naba nkora cyambuza gukundwa n’Imana? Mu buryo bunyuranye Imana igaragazamo urukundo, ni ubuhe nifuza kumenya no kugaragarizwa mu buryo bwuzuye?’ Nusobanukirwa urukundo rw’Imana mu buryo bwimbitse, uzarushaho kwiringira ko izakomeza kugukunda iteka ryose.

KUBABARIRWA BIZANA AGAKIZA

20. Ni mu buhe buryo kubabarirwa n’Imana bizana agakiza?

20 Mu gihe uzaba usoma ibitabo by’abo bahanuzi, uzabona ko hari igihe Yehova yahanuraga ibyago. Kubera iki? Akenshi yabaga ashaka gushishikariza abagize ubwoko bwe kwihana. Ni cyo cyatumye areka abanyamahanga bakarimbura Samariya mu mwaka wa 740 mbere ya Yesu, na Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Ibyo Imana yahanuye byarasohoye, ariko nyuma yaho yararetse abihannye bagaruka mu gihugu cyabo. Ni koko, ibyo bitabo bitsindagiriza ko Imana ibabarira ibigiranye impuhwe abihannye bakareka ibyaha byabo, kandi ikabemerera kuyigarukira (Habakuki 3:13; Zefaniya 2:2, 3). Mika yagize ati “ni iyihe Mana ihwanye nawe, ibabarira ibyaha abasigaye bo mu murage wayo kandi ikirengagiza ibicumuro byabo? Ntizakomeza kurakara iteka, kuko yishimira ineza yuje urukundo” (Mika 7:18; Yoweli 2:13; Zekariya 1:4). Isohozwa ry’ubuhanuzi rirabigaragaza.

21. (a) Abahanuzi 12 bagaragaje iki ku birebana na Mesiya? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwerekeranye na Mesiya bugushishikaza?

21 Kugira ngo Yehova ashyireho urufatiro ruhamye rwemewe n’amategeko rwo kubabarira burundu, yahanuye ko Mesiya yagombaga kuza agatanga ubuzima bwe bwa kimuntu ho “incungu” y’abantu bose barazwe icyaha (1 Timoteyo 2:6). Amosi yagaragaje ukuntu Mesiya, mwene Dawidi, yari gusubiza ibintu mu buryo (Amosi 9:11, 12; Ibyakozwe 15:15-19). Mika we yanagaragaje aho Yesu yari kuzavukira, agaha ubuzima abantu bose bari kwizera igitambo cye (Mika 5:2). Naho Zekariya yavuze ibya “Mushibu,” ari we Yesu Kristo, wari ‘kuzicara agategekera ku ntebe ye y’ubwami’ (Zekariya 3:8; 6:12, 13; Luka 1:32, 33). Nta gushidikanya ko ukwizera kwawe kuzakomezwa no gusuzuma ubuhanuzi bwinshi nk’ubwo.—Reba agasanduku gafite umutwe ugira uti “Ubuhanuzi bw’ingenzi bwerekeza kuri Mesiya.”

22. Ni mu buhe buryo ibyo abahanuzi 12 bavuze kuri Yehova bituma urushaho kumugirira icyizere?

22 Mu gihe uzaba usoma ubutumwa bw’abo bahanuzi 12, icyizere ufite cy’uko amaherezo Imana izatsinda, kiziyongera. Yehova ni we uturwanirira, kandi azazana ubutabera nyakuri. Ijambo ry’Imana rihoraho. Yibuka amasezerano yagiranye n’ubwoko bwe, akita ku bagaragu be kandi akabakiza ababakandamiza bose (Mika 7:8-10; Zefaniya 2:6, 7). Yehova ntiyahindutse (Malaki 3:6). Mbega ukuntu tugarurirwa icyizere no kuba Imana itajya ihura n’ingorane cyangwa inzitizi mu gihe isohoza umugambi wayo! Yavuze ko umunsi wayo w’urubanza uzaza, kandi koko uzaza. Ku bw’ibyo rero, komeza kuba maso utegereje umunsi wa Yehova! “Yehova azaba umwami w’isi yose. Kuri uwo munsi Yehova azaba umwe, n’izina rye ribe rimwe” (Zekariya 14:9). Yarabihanuye, no kubisohoza azabisohoza.

UBUHANUZI BW’INGENZI BWEREKEZA KURI MESIYA

Ubuhanuzi

Ahobuboneka

Isohozwa

Yavukiye i Betelehemu

Mika 5:​2

Luka 2:4-11; Yohana 7:42

Yarahamagawe ngo ave mu buhungiro muri Egiputa

Hoseya 11:​1

Matayo 2:14, 15

Yinjiye i Yerusalemu agendera ku ndogobe

Zekariya 9:​9

Matayo 21:1-9; Yohana 12:12-15

Yagambaniwe ku biceri 30 by’ifeza

Zekariya 11:12

Matayo 26:15; 27:3-10

Umwungeri akubitwa, umukumbi ugatatana

Zekariya 13:7

Matayo 26:31, 56

Yatewe icumu ari ku giti

Zekariya 12:10

Matayo 27:49; Yohana 19:34, 37

Yamaze mu mva hafi iminsi itatu, hanyuma arazurwa

Yona 1:17; 2:10

Matayo 12:39, 40; 16:21; 1 Abakorinto 15:3-8

a Mu kwezi k’Ugushyingo 2002, mbere y’intambara yo muri Iraki, Porofeseri Dan Cruickshank yasuye ako karere. Yatangarije kuri televiziyo ya BBC agira ati “mu nkengero z’umugi wa Mosuli, hari amatongo y’umugi munini wa Nineve. Uwo mugi hamwe n’umugi wa Nimurudi . . . wavumbuwe n’abashakashatsi b’Abongereza, bakomeje kuwusibura bashishikaye guhera mu myaka ya 1840. . . . Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyo migi y’Abashuri bwatumye havumburwa isanzuramuco ryazimye kera, risa n’irivugwa gusa mu migani ya kera, rikaba ryaramenyekanye binyuze gusa ku bisobanuro bigufi dusanga muri Bibiliya, bitumvikana neza kandi bitarishimagiza.”

NI MU BUHE BURYO UKWIZERA KWAWE GUKOMEZWA

  • no kuba Yehova ashobora byose?—Yoweli 1:15.

  • no kuba Imana itarobanura ku butoni?—Zekariya 8:23.

  • n’ibisobanuro bikungahaye by’izina ry’Imana?—Mika 5:4.

NI MU BUHE BURYO WASHIMANGIRA IMISHYIKIRANO UFITANYE N’IMANA

  • utekereza ku bushobozi ifite bwo gusohoza amasezerano yayo?—Yoweli 2:11.

  • utekereza ku rukundo rwayo?—Hoseya 11:4; 14:4; Zefaniya 3:17.

  • utekereza ku neza n’imbabazi byayo? —Hoseya 2:23; Mika 7:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze