IGICE CYA MBERE
‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’—Yesu yashakaga kuvuga iki?
“Ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”
1, 2. Ni ubuhe butumire bwiza kurusha ubundi umuntu ashobora guhabwa, kandi se ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?
NI UBUHE butumire bwiza kurusha ubundi waba warahawe? Ushobora kuba utekereje igihe watumirwaga mu birori byihariye, wenda nk’igihe watahaga ubukwe bw’incuti zawe. Cyangwa ushobora kuba wibutse umunsi bagutumiraga ngo utangire akazi keza. Niba hari ubutumire nk’ubwo wahawe, nta gushidikanya ko byagushimishije ndetse ukumva biguhesheje icyubahiro. Icyakora hari ubundi butumire wahawe bwiza cyane kuruta ubwo. Buri wese muri twe yahawe ubwo butumire. Uko tubwakira bishobora guhindura imibereho yacu mu buryo bukomeye. Ni wo mwanzuro ukomeye kuruta iyindi yose dushobora gufata mu buzima bwacu.
2 Ubwo butumire ni ubuhe? Ni ubutumire bwatanzwe na Yesu Kristo, Umwana w’ikinege w’Imana Ishoborabyose, Yehova, kandi bwanditse muri Bibiliya. Muri Mariko 10:21 hari amagambo Yesu yavuze agira ati: ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye.’ Ubwo ni bwo butumire Yesu yahaye buri wese muri twe. Ubwo rero, byaba byiza twibajije tuti: “Ese nzemera kumukurikira?” Ushobora kuba utekereje uti: “Igisubizo kirumvikana. Ubundi se ni nde wakwanga ubutumire bwiza nk’ubwo?” Igitangaje ariko, ni uko hari abantu benshi banga kubwemera. Babiterwa n’iki?
3, 4. (a) Umusore wabajije Yesu icyo yakora kugira ngo abone ubuzima bw’iteka, yari afite ibihe bintu abantu bifuza? (b) Ni iyihe mico myiza Yesu yabonye kuri musore w’umuyobozi kandi w’umukire?
3 Reka dusuzume urugero rw’umusore wahawe ubwo butumire abwiherewe na Yesu ubwe, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000. Uwo musore abantu benshi baramwubahaga cyane. Yari afite nibura ibintu bitatu abantu bifuza: Yari akiri muto, afite ubutunzi n’icyubahiro. Bibiliya ivuga ko yari ‘umusore,’ akaba “umukire cyane” kandi akaba “umuyobozi” (Matayo 19:20; Luka 18:18, 23). Icyakora, hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane twavuga kuri uwo musore. Yari yarumvise ibyerekeye Umwigisha Ukomeye ari we Yesu, kandi ibyo yumvise yarabyishimiye.
4 Icyo gihe abayobozi benshi ntibahaga Yesu icyubahiro yari akwiriye (Yohana 7:48; 12:42). Icyakora uwo muyobozi we yakoze ibinyuranye n’iby’abandi. Bibiliya igira iti: “[Yesu] akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: ‘Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka’” (Mariko 10:17)? Zirikana ukuntu uwo musore yifuzaga cyane kuvugana na Yesu. Yaje amwiruka inyuma abantu babireba, mbese nk’uko umuntu w’umukene kandi woroheje yari kubigenza. Ndetse yapfukamiye Kristo amwubashye. Ibyo bigaragaza ko yifuzaga gushimisha Imana kandi yicishije bugufi cyane kugira ngo Yesu amufashe. Yesu yabonye iyo mico myiza kandi ayiha agaciro (Matayo 5:3; 18:4). Ntibitangaje rero kuba ‘Yesu yaramwitegereje akumva amukunze’ (Mariko 10:21). Ariko se Yesu yashubije ate ikibazo uwo musore yamubajije?
Ubutumire buhebuje
5. Yesu yasubije ate umusore w’umukire, kandi se tubwirwa n’iki ko “ikintu kimwe” uwo musore yari ashigaje atari ukuba umukene? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaje.)
5 Yesu yagaragaje ko Papa we yari yaratanze ibisobanuro bihagije ku birebana n’icyo umuntu yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka. Yesu yabwiye uwo musore icyo Ibyanditswe bivuga, na we amubwira ko yubahirizaga Amategeko ya Mose mu budahemuka. Icyakora kubera ko Yesu ashishoza cyane, yashoboraga kubona ibyo abandi badashobora kubona (Yohana 2:25). Yabonye ko uwo muyobozi yari afite ikibazo gikomeye cyo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu yamubwiye ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa.” Icyo ‘kintu kimwe’ cyari ikihe? Yesu yaravuze ati: “Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene” (Mariko 10:21). Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko umuntu agomba kuba umukene kugira ngo akorere Imana? Oya.a Hari ikintu cy’ingenzi cyane Kristo yashakaga kuvuga.
6. Ni iki Yesu yasabye umusore w’umukire, kandi se uko yabyakiriye bigaragaza ko yari afite ikihe kibazo?
6 Kugira ngo Yesu agaragaze icyo uwo musore yaburaga, yamusabye gukora ikintu gishishikaje agira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Bitekerezeho nawe: Umwana w’Imana Ishoborabyose ubwe yatumiye uwo musore ngo amukurikire. Ikindi nanone, Yesu yamusezeranyije igihembo kirenze ibyo umuntu yatekereza. Yaramubwiye ati: “Uzagira ubutunzi mu ijuru.” Ese uwo musore w’umukire yaba yaremeye ubwo butumire buhebuje yari ahawe? Iyo nkuru ikomeza ivuga iti: “Ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi” (Mariko 10:21, 22). Ibyo Yesu yasabye uwo musore ntiyari abyiteze. Ariko byagaragaje ikibazo cyari mu mutima we. Yari agikunze cyane ubutunzi bwe kandi rwose yishimiraga cyane icyubahiro n’umwanya ukomeye yari afite bitewe n’ubutunzi bwe. Ikibabaje ni uko urukundo yakundaga ibyo bintu rwarutaga kure urukundo yakundaga Kristo. Bityo rero, “ikintu kimwe” yaburaga ni ugukunda Yesu na Yehova urukundo rurangwa no kwigomwa kandi ruvuye ku mutima. Kubera ko uwo musore atari afite urwo rukundo, yanze kwemera ubwo butumire bwari guhindura ubuzima bwe bwose mu buryo bukomeye. None se wowe ibyo bikurebaho iki?
7. Ni iki kitwemeza ko ubutumire Yesu yatanze natwe butureba muri iki gihe?
7 Ubutumire Yesu yatanze ntibwarebaga uwo musore wenyine, cyangwa itsinda ry’abandi bantu bake. Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka kunkurikira . . . akomeze ankurikire” (Luka 9:23). Zirikana ko “umuntu” wese aramutse ‘abishatse’ ashobora gukurikira Kristo. Abantu bose bifuza kumenya Imana, ibayobora ku Mwana wayo (Yohana 6:44). Abantu Yesu yatumiye, si abakire, abakene, abo mu bwoko runaka, cyangwa abari bariho icyo gihe gusa, ahubwo ni abantu bose. Ubwo rero, amagambo ya Yesu agira ati: ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ nawe arakureba. Kuki wagombye kwifuza gukurikira Kristo, kandi se ibyo byagusaba gukora iki?
Kuki wagombye gukurikira Kristo?
8. Ni iki abantu bose bakeneye, kandi kuki?
8 Hari ukuri twagombye kuzirikana: Abantu twese dukeneye cyane ubuyobozi bwiza. Hari abashobora kubihakana ariko turabukeneye. Umuhanuzi wa Yehova witwaga Yeremiya yarahumekewe maze yandika amagambo azahora ari ukuri agira ati: “Yehova, nzi neza ko umuntu adafite uburenganzira bwo kwiyobora mu nzira anyuramo. Umuntu ntafite n’ubushobozi bwo kuyobora intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Abantu ntibafite ubushobozi bwo kwitegeka kandi nta n’uburenganzira babifitiye. Kandi koko, amateka y’abantu yose yaranzwe n’ubuyobozi bubi (Umubwiriza 8:9). Mu gihe cya Yesu abayobozi bakandamizaga abaturage, bakabafata nabi kandi bakabayobya. Yesu yabonye ko abo bantu bari “bameze nk’intama zitagira umwungeri” (Mariko 6:34). Ibyo ni na ko bimeze ku bantu bo muri iki gihe. Dukeneye ubuyobozi twakwizera kandi tukabwubaha, haba umuntu ku giti cye cyangwa muri rusange. Ese Yesu ashobora kutubera umuyobozi mwiza twifuza? Reka dusuzume zimwe mu mpamvu zituma twemeza ko ibyo ari ukuri.
9. Kuki Yesu atandukanye n’abayobozi b’abantu?
9 Icya mbere, ni uko Yesu yatoranyijwe na Yehova Imana. Abayobozi benshi batorwa n’abantu badatunganye, inshuro nyinshi bashobora gushukwa kandi bakirengagiza ukuri. Yesu ni umuyobozi utandukanye n’abandi. N’izina rye ubwaryo rirabigaragaza. Ijambo “Kristo” n’ijambo “Mesiya,” asobanura “uwatoranyijwe.” Koko rero, Yesu yatoranyijwe, cyangwa yahawe inshingano yera n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Yehova yavuze ibirebana n’Umwana we agira ati: “Dore umugaragu wanjye natoranyije, uwo nkunda cyane kandi nkamwemera! Nzamushyiraho umwuka wanjye” (Matayo 12:18). Nta muntu n’umwe uzi umuyobozi dukeneye kurusha Umuremyi wacu. Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi, dufite impamvu zo kwemera uwo yatoranyije.—Imigani 3:5, 6.
10. Kuki Yesu ari we watanze urugero rwiza cyane abantu bakwiriye kwigana?
10 Icya kabiri, ni uko Yesu yadusigiye urugero rutunganye kandi rutuma twifuza kumwigana. Umuyobozi mwiza agomba kuba afite imico abo ayobora bakunda kandi bifuza kwigana. Imico myiza umuyobozi nk’uwo agaragaza ituma abandi bifuza kuba abantu beza. Ni iyihe mico yatuma umuntu aba umuyobozi mwiza? Ese ni ubutwari? Ubwenge se? Cyangwa ni impuhwe? Ese ntiyagombye kuba ashoboye kwihangana mu gihe havutse ibibazo? Mu gihe uzaba usuzuma inkuru ivuga iby’imibereho ya Yesu hano ku isi, uzabona ko yari afite iyo mico yose ndetse n’indi myinshi. Kubera ko Yesu yagaragaje imico ya Papa we wo mu ijuru mu buryo butunganye, yari afite imico yose iranga umuntu utunganye. Ni yo mpamvu mu byo yakoraga byose, mu byo yavugaga byose n’uko yitwaraga, yadusigiye urugero rwiza dukwiriye kwigana. Bibiliya ivuga ko ‘yatubereye urugero kugira ngo tujye tumwigana.’—1 Petero 2:21.
11. Yesu yagaragaje ate ko ari ‘umwungeri mwiza’?
11 Icya gatatu, Yesu yagaragaje ko ari ‘umwungeri mwiza’ (Yohana 10:14). Abantu bo mu gihe cya Yesu bari bamenyereye iyo mvugo y’ikigereranyo. Abungeri bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo bite ku ntama babaga bashinzwe. ‘Umwungeri mwiza’ yitaga ku mutekano n’imibereho myiza by’umukumbi we, mbere y’uko yiyitaho. Urugero, Umwami Dawidi sekuruza wa Yesu, akiri muto yari umwungeri kandi inshuro nyinshi yagiye ashyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arinde umukumbi we, iyo wabaga watewe n’inyamaswa y’inkazi (1 Samweli 17:34-36). Yesu we yakoze ibirenze ibyo, abikorera abigishwa be. Yatanze ubuzima bwe ku bwabo (Yohana 10:15). Kubona umuyobozi nk’uwo witangira abo ayobora, biragoye.
12, 13. (a) Ni mu buhe buryo umwungeri aba azi intama ze, na zo zikamumenya? (b) Kuki wifuza kuyoborwa n’Umwungeri Mwiza?
12 Yesu yabaye ‘umwungeri mwiza’ mu bundi buryo. Yaravuze ati: “Nzi intama zanjye kandi intama zanjye na zo ziranzi” (Yohana 10:14). Zirikana urwo rugero Yesu yakoresheje. Umuntu ureba umukumbi w’intama yihitira gusa, abona ari intama ziri hamwe. Ariko umwungeri we aba azi buri ntama. Aba azi intama ziri hafi kubyara, zikeneye kwitabwaho. Aba azi utwana tw’intama tugikeneye guterurwa kuko tuba tutagenda ahantu harehare, akamenya n’intama zari zimaze iminsi zirwaye cyangwa izakomeretse. Intama na zo ziba zizi umwungeri wazo. Zimenya ijwi rye kandi ntizishobora kuryitiranya n’iry’undi mwungeri. Iyo zumvise mu ijwi rye ko hari akaga kazugarije, zihita zimusanga. Azijya imbere zikamukurikira kandi aba azi neza aho agomba kuziragira. Aba azi ahari ubwatsi bwiza, ahari amasoko afite amazi meza, ndetse aba azi n’ahantu yaziragira hadateje akaga. Iyo ari kumwe na zo, zumva zifite umutekano.—Zaburi ya 23.
13 None se ntiwifuza ubuyobozi nk’ubwo? Umwungeri Mwiza ari we Yesu, buri gihe yafataga atyo abigishwa be. Agusezeranya ko azagufasha muri iki gihe ukagira ibyishimo n’ubuzima bwiza kandi mu gihe kiri imbere ukazabona ubuzima bw’iteka (Yohana 10:10, 11; Ibyahishuwe 7:16, 17). Ku bw’ibyo rero, tugomba gusobanukirwa neza icyo kuba umwigishwa wa Kristo bisaba.
Icyo kuba umwigishwa wa Kristo bisobanura
14, 15. Kuki kuvuga ko umuntu ari Umukristo cyangwa ko akunda Yesu bidahagije kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo?
14 Muri iki gihe, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bumva ko bemeye ubutumire bwa Kristo. Ikibigaragaza ni uko biyita Abakristo. Bashobora kuba bari mu idini ababyeyi babo bababatirishirijemo. Nanone bashobora kuba bavuga ko bakunda Yesu kandi bakaba bemera ko ari Umukiza wabo. Ariko se, ibyo ni byo bituma baba abigishwa ba Kristo? Ese ibyo ni byo Yesu yatekerezaga igihe yadutumiriraga kuba abigishwa be? Kuba umwigishwa wa Kristo bikubiyemo ibirenze ibyo.
15 Tekereza ku bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo. Abaturage babyo hafi ya bose bavuga ko ari abigishwa ba Kristo. Ese abo baturage bumvira inyigisho za Yesu Kristo kandi bakamwigana? Cyangwa muri ibyo bihugu tuhasanga inzangano, gukandamiza abandi, ubugizi bwa nabi n’akarengane, kimwe n’ibigaragara mu bindi bihugu bitarimo amadini menshi yiyita aya gikristo?
16, 17. Ni iki abantu bavuga ko ari Abakristo batandukaniyeho n’abigishwa nyakuri ba Kristo?
16 Yesu yavuze ko abigishwa be nyakuri batari kuzamenyekanira ku magambo gusa cyangwa ku izina biyita, ahubwo ko bari kumenyekanira mbere na mbere ku bikorwa byabo. Urugero, yaravuze ati: “Umuntu wese umbwira ati: ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo” (Matayo 7:21). Kuki abantu benshi bavuga ko Yesu ari Umwami wabo, badakora ibyo Papa we ashaka? Ibuka wa musore w’umuyobozi wari umukire. Akenshi usanga abiyita Abakristo na bo hari “ikintu kimwe” babura. Ntibaba bakunda Yesu na Papa we, ari we Yehova.
17 Ibyo bishoboka bite? Ese abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko ari Abakristo, ntibanavuga ko bakunda Kristo? Rwose pe! Ariko rero, gukunda Yesu na Yehova bikubiyemo byinshi birenze amagambo. Yesu yaravuze ati: “Umuntu wese unkunda, azumvira ibyo mvuga” (Yohana 14:23). Nanone kubera ko yari umwungeri, yaravuze ati: “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye. Ndazizi kandi na zo zirankurikira” (Yohana 10:27). Ubwo rero, kuba dukunda Kristo by’ukuri, ntibigaragarira mu magambo gusa cyangwa uko twiyumva, ahubwo bigaragarira mu byo dukora.
18, 19. (a) Kwiga ibyerekeye Yesu byatugirira akahe kamaro? (b) Ni iyihe ntego y’iki gitabo, kandi se cyafasha gite abamaze igihe kirekire ari abigishwa ba Kristo?
18 Icyakora, ibyo dukora ntibipfa kwizana. Biba bigaragaza abo turi bo imbere. Bityo rero, tuba tugomba kubanza guhindura abo turi bo imbere. Yesu yaravuze ati: “Bazabona ubuzima bw’iteka nibakumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Nidusoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibirebana na Yesu kandi tukazitekerezaho, bizadufasha kumumenya neza. Bizatuma turushaho kumukunda kandi tugire icyifuzo gikomeye cyane cyo gukomeza kuba incuti ze no kumukurikira buri munsi.
19 Iyo ni yo ntego y’iki gitabo. Ntikigamije gusa kutubwira muri make ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, ahubwo kigamije no kudufasha kumenya neza uko twamukurikira.b Cyagenewe kudufasha kwisuzuma dukoresheje Bibiliya igereranywa n’indorerwamo, maze tukibaza tuti: “Ese mu by’ukuri nkurikira Yesu” (Yakobo 1:23-25)? Ushobora kuba umaze igihe kirekire uyoborwa n’Umwungeri Mwiza, ari we Yesu. Ariko se ntiwemera ko buri gihe twese tuba dufite ibyo tugomba kunonosora? Bibiliya idusaba ‘gukomeza kwisuzuma tukareba niba tugifite ukwizera gukomeye, tugakomeza kwigerageza tukamenya uko duhagaze’ (2 Abakorinto 13:5). Birakwiriye rero ko twisuzuma tukareba niba koko tuyoborwa n’Umwungeri Mwiza, ari we Yesu, uwo Yehova yashyizeho kugira ngo atuyobore.
20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Turifuza ko kwiga iki gitabo byagufasha kurushaho gukunda Yesu na Yehova. Uko uzagenda urushaho kuba incuti ya Yesu, uzagira amahoro menshi, wumve unyuzwe kandi usingize Yehova iteka, bitewe n’uko yaduhaye Umwungeri Mwiza. Ariko birumvikana ko kugira ngo tumenye Kristo neza, tugomba kubanza gusobanukirwa uwo ari we by’ukuri. Ni yo mpamvu mu Gice cya 2 tuzasuzuma inshingano yihariye Yesu afite mu mugambi wa Yehova.
a Yesu ntiyasabye buri wese ushaka kumukurikira gusiga ibintu byose atunze. Nubwo yavuze ko bitoroshye ko umukire yinjira mu Bwami bw’Imana, yongeyeho ko “ku Mana ibintu byose bishoboka” (Mariko 10:23, 27). Kandi koko, hari abakire babaye abigishwa ba Kristo. Mu itorero rya gikristo bahaboneye inama zisobanutse neza ku birebana n’uko bakoresha neza amafaranga. Icyakora ntibigeze basabwa guha abakene ibyo bari batunze byose.—1 Timoteyo 6:17.
b Niba wifuza kumenya mu buryo burambuye ibyaranze ubuzima bwa Yesu n’umurimo we nk’uko bikurikirana, reba igitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.