IGICE CYA CUMI NA KABIRI
“Nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani”
1-3. (a) Ni iyihe migisha idasanzwe abigishwa ba Yesu bari bafite, kandi se yakoraga iki kugira ngo bajye bibuka ibyo yabigishaga bitabagoye? (b) Kuki kwibuka ingero zikoreshejwe neza byoroha?
ABIGISHWA bagendanaga na Yesu bari bafite imigisha idasanzwe. Umwigisha uruta abandi ni we ubwe wabigishaga. Biyumviraga ijwi rye igihe yabaga abasobanurira Ijambo ry’Imana kandi akabigisha inyigisho zishimishije. Bagombaga kujya babika mu mitima yabo no mu bwenge bwabo ibyo Yesu yavugaga kugira ngo bazajye babyibuka, kubera ko igihe cyo kubyandika cyari kitaragera.a Icyakora, Yesu yakoraga ibishoboka byose kugira ngo ibyo yabigishaga bazajye babyibuka bitabagoye. Yabikoraga ate? Yabigishaga mu buryo bworoshye, cyane cyane akoresheje imigani cyangwa ingero.
2 Mu by’ukuri, ingero zikoreshejwe neza ntizipfa kwibagirana. Hari umwanditsi wavuze ati: “Ingero zituma abantu babona amashusho y’ibyo bumvise kandi zigatuma abazumvise bakomeza kwibuka ayo mashusho mu bwenge bwabo.” Kubera ko akenshi ibyo dutekereza tubitekereza mu mashusho, ingero zishobora gutuma kwiyumvisha ibintu tutabona n’amaso bitworohera. Ingero zituma amagambo yumvikana neza, zigatuma amasomo yiyandika mu bwenge bwacu ku buryo atazibagirana.
3 Nta mwigisha wabayeho ku isi wari umuhanga mu gukoresha imigani nka Yesu Kristo.b Kugeza ubu imigani ye iracyibukwa mu buryo bworoshye. Kuki Yesu yakoreshaga cyane ubwo buryo bwo kwigisha? Ni iki cyatumaga ingero ze zumvikana neza zigatuma abantu bagira icyo bakora? None se twamwigana dute?
Impamvu Yesu yigishaga akoresheje imigani
4, 5. Kuki Yesu yakoreshaga imigani?
4 Bibiliya itanga impamvu ebyiri z’ingenzi zatumaga Yesu ayikoresha. Impamvu ya mbere, ni uko byasohozaga ubuhanuzi. Muri Matayo 13:34, 35 hagira hati: “Ibyo byose Yesu yabibwiye abantu akoresheje imigani. Mu by’ukuri, nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani, kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi bibe. Yaravuze ati: ‘Nzigisha nkoresheje imigani.’” Uwo muhanuzi Matayo yavuze ni umwanditsi wa Zaburi ya 78:2. Umwanditsi w’iyo zaburi yayanditse abifashijwemo n’umwuka w’Imana, hasigaye imyaka ibarirwa mu magana ngo Yesu avuke. Zirikana icyo ibyo bisobanura. Imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Mesiya aza, Yehova yari yaragaragaje ko Yesu yari kuzigisha akoresheje imigani cyangwa ingero. Ubwo rero, birumvikana ko Yehova aha agaciro ubwo buryo bwo kwigisha.
5 Impamvu ya kabiri yatumaga Yesu akoresha imigani, byari ukugira ngo agaragaze ko hari abantu batari biteguye ‘kumwumva’ (Matayo 13:10-15; Yesaya 6:9, 10). Imigani ye yagaragazaga ite ibyabaga biri mu mitima y’abantu? Hari igihe yabaga ashaka ko abamuteze amatwi bamusaba ibisobanuro, kugira ngo basobanukirwe neza icyo yashakaga kubigisha. Abantu bicishaga bugufi babaga biteguye kubaza, ariko abishyiraga hejuru n’abatarakiraga neza ibyo yavugaga bo ntibabazaga (Matayo 13:36; Mariko 4:34). Bityo rero, imigani ya Yesu yatumaga abifuzaga kumenya ukuri bagusobanukirwa. Ariko nanone iyo migani yatumaga abantu bishyiraga hejuru badasobanukirwa ukuri.
6. Imigani ya Yesu yatumaga agera ku zihe ntego?
6 Imigani ya Yesu yatumaga agera ku zindi ntego. Yatumaga abantu bashimishwa n’ibyo yigishaga kandi bakamutega amatwi. Nanone yatumaga abantu bumva ibintu mu buryo bworoshye. Nk’uko twabibonye, imigani ya Yesu yafashaga ababaga bamuteze amatwi kwibuka amagambo ye. Ikibwiriza cyo ku Musozi kiboneka muri Matayo 5:3–7:27, ni urugero rwiza cyane rutwereka ukuntu Yesu yakoresheje imvugo z’ikigereranyo. Hari ababaze basanga icyo kibwiriza kirimo imvugo z’ikigereranyo zirenga 50. Kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu ibyo bishishikaje, zirikana ko icyo kibwiriza gishobora gusomwa mu minota itarenga 20. Ni ukuvuga ko nibura muri buri masogonda 20 yakoreshaga imvugo y’ikigereranyo. Ibyo bigaragaza ko Yesu yabonaga ko gukoresha imvugo z’ikigereranyo bifite agaciro kenshi.
7. Kuki dukwiriye kwigana uko Yesu yakoreshaga imigani?
7 Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, twifuza kwigana uburyo bwe bwo kwigisha, hakubiyemo n’uko yakoreshaga imigani. Kimwe n’uko ibirungo bituma umuntu arushaho kumva yifuje cyane kurya ibyokurya, ni na ko ingero zikoreshejwe neza zishobora gutuma inyigisho zacu zirushaho gushishikaza abandi. Nanone imvugo z’ikigereranyo zatekerejweho neza, zishobora gutuma inyigisho z’ukuri zumvikana mu buryo bworoshye. Reka dusuzume twitonze bimwe mu bintu byatumaga imigani ya Yesu igera ku ntego. Hanyuma turaza kureba uko twamwigana, tukajya dukoresha ingero mu gihe twigisha.
Yakoreshaga imvugo z’ikigereranyo zoroheje
Ni gute Yesu yakoresheje urugero rw’inyoni n’indabyo kugira ngo agaragaze uko Imana itwitaho?
8, 9. Ni gute Yesu yakoresheje imvugo z’ikigereranyo zoroheje, kandi se ni iki cyatumaga izo mvugo zigira akamaro?
8 Akenshi iyo Yesu yigishaga, yakoreshaga imvugo z’ikigereranyo zoroheje, zisaba amagambo make gusa. Icyakora, ayo magambo yoroheje yatumaga abantu biyumvisha neza ibintu, bigatuma basobanukirwa ukuri ku byerekeye Imana, amahame yayo n’umugambi wayo. Urugero, igihe yateraga abigishwa be inkunga yo kudahangayikira ibyo bakeneraga buri munsi, yabasabye gutekereza ku ‘nyoni zo mu kirere’ hamwe n’‘indabyo zo mu gasozi.’ Inyoni ntizitera imyaka cyangwa ngo zisarure, ndetse n’indabyo ntiziboha imyenda. Nyamara Imana izitaho. Icyo yashakaga kwigisha kirumvikana. Niba Imana yita ku nyoni n’indabyo, nta gushidikanya ko izita ku bantu ‘bakomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bwayo.’—Matayo 6:26, 28-33.
9 Nanone Yesu yakundaga gukoresha uburyo bwo gufata ikintu kimwe akakigereranya n’ikindi cyangwa akacyitirira ikindi. Ariko nanone yihatiraga gukoresha imvugo yoroheje. Urugero, hari igihe yabwiye abigishwa be ati: “Muri umucyo w’isi.” Abigishwa bahise bumva icyo iyo mvugo y’ikigereranyo isobanura. Ibyo bisobanura ko bashoboraga kureka umucyo w’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ukamurika, binyuze ku magambo yabo no ku bikorwa byabo kandi bagafasha abandi gusingiza Imana (Matayo 5:14-16). Dore izindi mvugo z’ikigereranyo Yesu yakoresheje, akavuga ikintu acyitirira ikindi. Yaravuze ati: “Muri umunyu w’isi.” Nanone yigeze kuvuga ati: “Ni njye muzabibu, namwe mukaba amashami” (Matayo 5:13; Yohana 15:5). Imvugo z’ikigereranyo nk’izo zoroheje ni zo zituma abantu biyumvisha neza ibintu.
10. Ni izihe ngero zigaragaza uko wakoresha imvugo z’ikigereranyo mu gihe wigisha?
10 Ni mu buhe buryo wakoresha imigani cyangwa ingero mu gihe wigisha? Si ngombwa gutekereza ku nkuru ndende zihambaye, ngo abe ari zo uvuga. Ahubwo jya utekereza uko wagereranya ibintu byoroheje. Reka tuvuge ko murimo muganira ku muzuko kandi ukaba ushaka gutanga urugero rugaragaza ko kuzura abapfuye atari ibintu bikomeye kuri Yehova. Ni ikihe kintu wabigereranya na byo gihise kiza mu bwenge bwawe? Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira. Ushobora kuvuga uti: “Imana ishobora kuzura abapfuye mu buryo bworoshye nk’uko dushobora gukangura umuntu wari usinziriye” (Yohana 11:11-14). Reka tuvuge ko ushaka gutanga urugero rugaragaza ko abana bakenera urukundo no kwitabwaho kugira ngo bakure neza. Wabigereranya n’iki? Bibiliya ikoresha iyi mvugo y’ikigereranyo: Abana “bameze nk’ibiti by’imyelayo biri gushibuka” (Zaburi 128:3). Ushobora kuvuga uti: “Umwana akenera kugaragarizwa urukundo no kwitabwaho nk’uko igiti gikenera izuba n’amazi.” Nukoresha imvugo y’ikigereranyo yoroheje, abaguteze amatwi bazumva icyo ushaka kuvuga bitabagoye.
Yakoreshaga ingero zo mu buzima busanzwe
11. Tanga ingero zigaragaza ko Yesu yakoreshaga ingero z’ibintu yabaga yarabonye aho yakuriye i Galilaya.
11 Yesu yari umuhanga mu gukoresha ingero zishingiye ku mibereho y’abantu. Inyinshi muri zo zabaga zivuga ku bintu byabaga mu mibereho ya buri munsi agomba kuba yarabonaga aho yakuriye i Galilaya. Tekereza gato ku mibereho yakuriyemo. Ni kenshi yabonaga mama we asya ibinyampeke agakuramo ifu, akayiponda, agashyiramo umusemburo, akamubona acana itara cyangwa akubura mu nzu (Matayo 13:33; 24:41; Luka 15:8). Ni kenshi yitegerezaga abarobyi bajugunya inshundura zabo mu Nyanja ya Galilaya (Matayo 13:47). Nanone kandi, yabonaga abana bakinira mu isoko (Matayo 11:16). Nta gushidikanya ko hari ibindi bintu bisanzwe Yesu yabonye kandi akaba yarabikoresheje mu ngero ze nyinshi. Yabonye aho batera imbuto, abona ibirori by’ubukwe burimo abantu bishimye n’imirima y’ibinyampeke byeze bikumishwa n’izuba.—Matayo 13:3-8; 25:1-12; Mariko 4:26-29.
12, 13. Kuki mu mugani w’Umusamariya mwiza Yesu yakoresheje umuhanda ‘uturuka i Yerusalemu ujya i Yeriko,’ kugira ngo yumvikanishe igitekerezo cye?
12 Yesu yavugaga ibintu ababaga bamuteze amatwi bari bazi neza. Urugero, yatangije umugani w’Umusamariya mwiza amagambo agira ati: “Hari umuntu wari uturutse i Yerusalemu amanuka ajya i Yeriko, ahura n’agatsiko k’abajura bamwambura ibyo yari afite byose kandi baramukubita, hanyuma barigendera bamusiga ari hafi gupfa” (Luka 10:30). Birashishikaje kuba Yesu yaravuze umuhanda ‘uturuka i Yerusalemu ujya i Yeriko’ kugira ngo yumvikanishe igitekerezo cye. Igihe yavugaga uwo mugani, yari i Yudaya, hafi ya Yerusalemu. Ubwo rero birashoboka ko abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi uwo muhanda. Abantu bari bazi ko uwo muhanda utabagamo umutekano, cyane cyane iyo umuntu yabaga ari wenyine. Uwo muhanda wanyuraga ahantu hadatuwe kandi urimo amakorosi menshi ku buryo hari ahantu henshi abambuzi bashoboraga gutegera umuntu.
13 Hari ibindi bintu Yesu yavuze abantu bakundaga kubona muri uwo muhanda ‘waturukaga i Yerusalemu ujya i Yeriko.’ Nk’uko uwo mugani ubivuga, muri uwo muhanda habanje kunyuramo umutambyi, hakurikiraho Umulewi. Ariko nta n’umwe muri bo wahagaze ngo atabare uwo muntu (Luka 10:31, 32). Abatambyi bakoraga mu rusengero i Yerusalemu, bagafashwa n’Abalewi. Abatambyi benshi n’Abalewi babaga bari i Yeriko iyo babaga batagiye gukora mu rusengero kandi Yeriko yari ku birometero 23 gusa uvuye i Yerusalemu. Ubwo rero, byari ibisanzwe kubabona bagenda muri uwo muhanda. Ibuka nanone ko Yesu yavuze ko uwo mugenzi ‘yamanukaga aturutse i Yerusalemu’; ntiyazamukaga. Abari bamuteze amatwi babyumvaga neza. Yerusalemu iri hejuru ugereranyije na Yeriko. Bityo rero, iyo umuntu yabaga ‘aturutse i Yerusalemu,’ mu by’ukuri yabaga ‘amanuka.’c Biragaragara ko Yesu yazirikanaga ababaga bamuteze amatwi.
14. Mu gihe dukoresha ingero, twagaragaza dute ko tuzirikana abaduteze amatwi?
14 Mu gihe dukoresha ingero, natwe tugomba kuzirikana abaduteze amatwi. Ni ibihe bintu abaduteze amatwi bashobora kuba bazi bishobora kudufasha guhitamo ingero dukoresha? Tuba tugomba kwita wenda ku myaka yabo, imico cyangwa umuryango bakuriyemo, ndetse n’akazi bakora. Urugero ruvuga ibirebana n’ubuhinzi rushobora kumvikana cyane mu karere gakorerwamo ubuhinzi kuruta mu mijyi. Imibereho n’ibikorwa by’abantu tubwiriza, abana babo, amazu yabo, ibibashimisha n’ibyo barya, na byo dushobora kubiheraho dutoranya ingero nziza twakoresha.
Yakoreshaga ingero zivuga ku byaremwe
15. Kuki bidatangaje kuba Yesu yari asobanukiwe neza ibyaremwe?
15 Inyinshi mu ngero za Yesu, zigaragaza ko yari azi ibyaremwe, hakubiyemo ibimera, inyamaswa n’imiterere y’ikirere (Matayo 16:2, 3; Luka 12:24, 27). Ubwo bumenyi yabukuye he? Nta gushidikanya ko igihe yamaze i Galilaya aho yakuriye, yabonye uburyo bwinshi bwo kwitegereza ibyaremwe. Igishishikaje kurushaho, ni uko Yesu ari “imfura mu byaremwe byose” kandi ni we Yehova yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari “umukozi w’umuhanga” (Abakolosayi 1:15, 16; Imigani 8:30, 31). Kuba rero Yesu yari asobanukiwe ibyaremwe, ntibitangaje. Reka turebe uko yakoresheje ubwo bumenyi abigiranye ubuhanga.
16, 17. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yari azi neza uko intama ziteye? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ko intama zumva ijwi ry’umwungeri wazo?
16 Ibuka ko Yesu yiyise ‘umwungeri mwiza,’ naho abigishwa be akabita “intama.” Amagambo ya Yesu agaragaza ko yari azi neza imiterere y’intama. Yari azi ko abungeri n’intama zabo bagirana ubucuti bwihariye. Yari yarabonye ko ayo matungo yizera umwungeri wayo, akemera kuyoborwa kandi akamukurikira mu budahemuka. Kuki intama zikurikira umwungeri wazo? Yesu yavuze ko biterwa n’uko “ziba zizi ijwi rye” (Yohana 10:2-4, 11). Ariko se koko intama ziba zizi ijwi ry’umwungeri wazo?
17 Umugabo witwa George A. Smith, ahereye ku byo yiboneye, yaranditse ati: “Rimwe na rimwe, twafatiraga ikiruhuko cya saa sita iruhande rwa rimwe mu mariba y’i Yudaya, aho abungeri batatu cyangwa bane bazanaga intama zabo. Izo ntama zarivangaga, maze tukibaza uko buri mwungeri ari bumenye intama ze. Ariko iyo bamaraga kuziha amazi, zimaze no gukina, buri mwungeri yajyaga ku ruhande rumwe rw’icyo kibaya undi akajya ku rundi, maze buri wese akavugiriza nk’uko asanzwe abigenza. Buri ntama yagendaga iva mu zindi isanga umwungeri wayo, maze za ntama zigasubirayo uko zaje” (The Historical Geography of the Holy Land). Urwo rugero ni rwo Yesu yashoboraga gukoresha rukumvikanisha ibintu neza. Rugaragaza ko iyo twemeye inyigisho ze kandi tukazumvira, tugakurikiza inama atanga, bituma ‘umwungeri mwiza’ atwitaho.
18. Ni iki cyadufasha kurushaho kumenya ibyo Yehova yaremye?
18 Twakwitoza dute gukoresha ingero zivuga ku byaremwe? Dushobora guhera ku miterere y’amatungo, tukayikoresha mu ngero zoroheje. Ni iki cyadufasha kurushaho kumenya ibyo Yehova yaremye? Bibiliya isobanura byinshi ku moko y’inyamaswa kandi hari igihe ikoresha ibiziranga ishaka kugira icyo yigisha. Bibiliya ivuga ibyo kwiruka nk’ingeragere cyangwa ingwe, ibyo kugira ubushishozi nk’inzoka no kutagira uburiganya nk’inuma (1 Ibyo ku Ngoma 12:8; Habakuki 1:8; Matayo 10:16).d Ibindi byagufasha kugira icyo umenya ku nyamaswa ni Umunara w’Umurinzi, Nimukanguke! n’ibindi bitabo byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone wakwifashisha ingingo na videwo biri ku rubuga rwa jw.org bivuga ngo: “Ese byararemwe?” Ushobora kugira ubuhanga bwinshi uramutse usomye ibyo bitabo ukareba uko bikoresha ingero zoroheje zishingiye ku bintu bitangaje Yehova yaremye.
Yakoreshaga ingero abantu babaga bazi
19, 20. (a) Yesu yakoresheje ate inkuru y’ibyari biherutse kuba kugira ngo avuguruze ibitekerezo by’ikinyoma? (b) Ni gute twakoresha ingero z’ibyabaye mu gihe twigisha?
19 Ingero nziza zishobora kuba zivuga ibintu byabayeho. Igihe kimwe, Yesu yifashishije inkuru y’ibintu byari biherutse kuba ashaka kuvuguruza ibinyoma abantu batekerezaga. Bavugaga ko ibyago bigera ku bantu biba ari igihano Imana ibahaye kubera ibibi bakoze. Yaravuze ati: “Ba bantu 18 umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, muribwira ko bari abanyabyaha kurusha abandi bantu bose bari batuye i Yerusalemu” (Luka 13:4)? Mu by’ukuri, abo bantu 18 ntibapfuye bazira ibyaha bakoze Imana ikabarakarira. Ahubwo, bapfuye kubera ko “ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose” (Umubwiriza 9:11). Uko ni ko Yesu yavuguruje inyigisho y’ikinyoma akoresheje inkuru abari bamuteze amatwi bari bazi neza.
20 Ni gute twakoresha ingero z’ibintu byabayeho mu gihe twigisha? Reka tuvuge ko uri kuganira n’umuntu umusobanurira ibirebana n’ubuhanuzi bwa Yesu, buvuga ibimenyetso byari kuzagaragaza ko ahari (Matayo 24:3-14). Ushobora kuvuga ibintu biheruka kuvugwa mu makuru urugero nk’intambara, inzara cyangwa imitingito, ukagaragaza ko ibyo ari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi biri kuba. Nanone, ushobora kuba ushaka gukoresha urugero rw’ibyabaye ushaka kugaragaza ibyo umuntu asabwa gukora kugira ngo ahinduke, abe umuntu mwiza (Abefeso 4:20-24). Ni hehe wakura izo ngero? Ushobora gukoresha inkuru z’ibyabaye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera cyangwa ugakoresha inkuru yanditswe muri kimwe mu bitabo by’Abahamya ba Yehova. Ahandi wazisanga ni mu nkuru ziboneka kuri jw.org, ahanditse ngo: “Bibiliya ihindura imibereho.”
21. Iyo umuntu ari umwigisha mwiza w’Ijambo ry’Imana abona iyihe migisha?
21 Mu by’ukuri, Yesu yari Umwigisha w’Umuhanga. Nk’uko twabibonye muri uyu mutwe, ‘kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ ni wo murimo yashyiraga imbere mu mibereho ye (Matayo 4:23). Uwo ni wo murimo natwe tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Kwigisha neza bituma umuntu abona imigisha myinshi. Iyo twigisha neza, hari icyo tuba duhaye abandi, kandi iyo tubigenje dutyo biduhesha ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Impamvu twishima ni uko tuba tuzi ko twigishije umuntu ibintu bizamugirira akamaro, ni ukuvuga ukuri ku byerekeye Yehova. Nanone dushimishwa n’uko tuba twiganye Yesu, we Mwigisha ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi.
a Uko bigaragara, inkuru ya mbere yahumetswe ivuga ubuzima bwa Yesu hano ku isi ni Ivanjiri ya Matayo, yanditswe hashize hafi imyaka umunani Yesu apfuye.
b Ijambo “imigani” rikunda gukoreshwa mu mavanjiri rikubiyemo imvugo z’ikigereranyo zitandukanye, urugero nk’ingero, igereranya, imvugo ikabiriza n’iyo kwitirira ikintu ikindi.
c Nanone Yesu yavuze ko uwo mutambyi n’Umulewi bari ‘baturutse i Yerusalemu,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko bari bavuye mu rusengero. Ubwo rero, nta washoboraga gusobanura impamvu batatabaye uwo muntu wasaga naho yapfuye, wenda ngo bavuge ko byari gutuma baba abantu banduye, bakaba batagikwiriye gukora mu rusengero.—Abalewi 21:1; Kubara 19:16.
d Niba ushaka urutonde rw’imvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya zivuga ku bintu biranga inyamaswa, reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 268 n’iya 270-271, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.