ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lv igi. 4 pp. 36-49
  • Kuki tugomba kubaha ubutware?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tugomba kubaha ubutware?
  • “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU KUBAHA UBUTWARE BITOROHA
  • KUKI TUGOMBA KUBAHA UBUTWARE?
  • KUBAHA UBUTWARE MU MURYANGO
  • KUBAHA UBUTWARE MU ITORERO
  • KUBAHA ABATEGETSI
  • Impamvu tugomba kubaha ubutware
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Mwubahe abahawe ubutware muri mwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Jya wemera ubutegetsi bwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Kubaha ubutware—Kuki ari ngombwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
“Mugume mu rukundo rw’Imana”
lv igi. 4 pp. 36-49
Umugabo urimo kwigisha umuryango we

IGICE CYA 4

Kuki tugomba kubaha ubutware?

“Mwubahe abantu b’ingeri zose.”​—1 PETERO 2:17.

1, 2. (a) Ni iyihe mpamvu ituma kubaha ubutware bitugora? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

ESE waba warabonye ukuntu umwana muto yifata iyo bamusabye gukora ikintu yumva adashaka? Mu maso he hashobora kugaragaza intambara irimo ibera mu mutima we. Arumva ibyo umubyeyi we amubwira kandi azi neza ko agomba kumwumvira. Ariko ubu bwo, arumva adashaka kumvira. Iyo ntambara aba arwana igaragaza ibintu bijya bitubaho twese.

2 Kubaha ubutware si ko buri gihe bitworohera. Ese kubaha abantu bagufiteho ububasha mu rugero runaka bijya bikugora? Niba bijya bikubaho, ntugire ngo ni wowe wenyine. Muri iki gihe turimo, usanga abantu batacyubaha ubutware. Nyamara, Bibiliya ivuga ko tugomba kubaha abatuyobora (Imigani 24:21). N’ubundi kandi, ni ngombwa kububaha niba dushaka kuguma mu rukundo rw’Imana. Birumvikana rero ko ibyo bituma twibaza ibibazo nk’ibi bikurikira: kuki kubaha ubutware bishobora kutugora? Kuki Yehova abidusaba, kandi se ni iki kizadufasha kubigeraho? None se twagaragaza dute ko twubaha ubutware?

IMPAMVU KUBAHA UBUTWARE BITOROHA

3, 4. Icyaha no kudatungana byaje bite, kandi se kuki kamere yacu yo kudatungana ituma kubaha ubutware bitugora?

3 Reka dusuzume mu magambo make impamvu ebyiri zishobora gutuma kubaha ubutware bitugora. Iya mbere ni uko tudatunganye; iya kabiri ni uko abatuyobora na bo badatunganye. Icyaha no kudatungana byatangiye kera cyane, bitangirira mu busitani bwa Edeni, igihe Adamu na Eva bigomekaga ku butware bw’Imana. Ku bw’ibyo, icyaha cyazanywe no kwigomeka. Kuva icyo gihe, usanga muri kamere yacu dushaka kwigomeka.​—Intangiriro 2:15-17; 3:1-7; Zaburi 51:5; Abaroma 5:12.

4 Kubera ko turi abanyabyaha, benshi muri twe tubangukirwa no kwibona no kwishyira hejuru, kandi kwicisha bugufi ni umuco udakunze kutubamo, usaba ko dushyiraho imihati kugira ngo tuwugire. Dushobora no kuba tumaze imyaka myinshi turi indahemuka, ariko nyuma yaho tukadukwaho n’ingeso yo kutava ku izima no kwibona. Urugero, Kora yari yarabaye indahemuka mu bihe bitoroshye abagize ubwoko bwa Yehova banyuzemo. Ariko, yararikiye kugira ububasha burenze ubwo yari afite, bituma atinyuka kwigomeka kuri Mose wicishaga bugufi kurusha abandi bantu bose bariho icyo gihe (Kubara 12:3; 16:1-3). Tekereza nanone ku Mwami Uziya winjiye mu rusengero rwa Yehova abitewe n’ubwibone, agakora umurimo wera wari ugenewe abatambyi bonyine (2 Ibyo ku Ngoma 26:16-21). Ubwigomeke bw’abo bagabo bwabakozeho. Icyakora, amakosa bakoze ni umuburo ukomeye kuri twe. Tugomba kurwanya ingeso y’ubwibone ituma kubaha ubutware bitugora.

5. Ni mu buhe buryo abantu badatunganye bagiye bakoresha ububasha bwabo nabi?

5 Ku rundi ruhande, abantu badatunganye bari mu myanya y’ubuyobozi na bo bagiye bakora ibibi byinshi, bituma abantu batubaha ubutware. Abenshi babaye abagome, bagahutaza abandi cyangwa bakabatwaza igitugu. Mu by’ukuri, amateka y’abantu muri rusange yiganjemo inkuru z’abantu bagiye bakoresha ububasha bwabo nabi. (Soma mu Mubwiriza 8:9.) Urugero, igihe Yehova yatoranyaga Sawuli ngo abe umwami, yari umuntu mwiza wicisha bugufi. Icyakora, Sawuli yaje kwadukwaho n’ubwibone n’ishyari, atangira gutoteza Dawidi wari umukiranutsi (1 Samweli 9:20, 21; 10:20-22; 18:7-11). Nyuma yaho, Dawidi yaje kuba umwe mu bami beza cyane Isirayeli yagize, ariko yakoresheje ububasha bwe nabi igihe yatwaraga umugore wa Uriya w’Umuheti, maze agategeka ko uwo mugabo w’inzirakarengane ashyirwa imbere aho urugamba rwari rukomeye kugira ngo yicwe (2 Samweli 11:1-17). Koko rero, kudatungana bituma abantu badakoresha neza ububasha bafite. Kandi iyo abafite ububasha batubaha Yehova, birushaho kuba bibi. Hari umutegetsi w’Umwongereza wasobanuye uburyo bamwe mu bapapa b’Abagatolika batoteje abantu benshi mu duce dutandukanye, maze arandika ati “iyo umuntu afite ububasha bimutera gukora nabi, kandi uko agenda arushaho kugira ububasha ni na ko arushaho gukora nabi.” Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume ikibazo gikurikira: kuki tugomba kubaha ubutware?

KUKI TUGOMBA KUBAHA UBUTWARE?

6, 7. (a) Urukundo dukunda Yehova rutuma dukora iki, kandi kuki? (b) Kuganduka bisaba kugira iyihe mitekerereze, kandi se twabigaragaza dute?

6 Impamvu y’ingenzi ituma twubaha ubutware ni urukundo; ni ukuvuga urukundo dukunda Yehova, urwo dukunda mugenzi wacu ndetse n’urwo twikunda ubwacu. Kubera ko mbere na mbere dukunda Yehova, twifuza gushimisha umutima we. (Soma mu Migani 27:11; Mariko 12:29, 30.) Tuzi ko igihe Adamu na Eva bigomekaga muri Edeni, Satani yatumye uburenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi bushidikanywaho, kandi abantu benshi bashyigikiye Satani banga kuyoborwa na Yehova. Twishimira gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Iyo dusomye amagambo meza cyane ari mu Byahishuwe 4:11, adukora ku mutima. Ibyo bitugaragariza neza ko Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’ijuru n’isi. Dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova twemera ko atuyobora mu buzima bwacu bwa buri munsi.

7 Kubaha ubutware bwa Yehova bikubiyemo kumvira no kuganduka. Twumvira Yehova tutazuyaje kubera ko tumukunda. Ariko kandi, hari igihe kumvira bishobora kutugora cyane. Mu gihe bigenze bityo, kimwe na wa mwana muto twavuze tugitangira, bidusaba kwitoza kuganduka. Twibuka ko Yesu yagandukiraga Se, agakora ibyo ashaka ndetse n’igihe byabaga bisa n’ibimugoye cyane. Yabwiye Se ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”​—Luka 22:42.

8. (a) Kugandukira ubutware bwa Yehova muri iki gihe, akenshi biba bikubiyemo iki, kandi se ni iki kigaragaza uko Yehova abibona? (b) Ni iki cyadufasha kumvira inama no kwemera igihano? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Jya wumvira inama kandi wemere impanuro.”)

8 Yehova ntakivugana natwe buri muntu ku giti cye, kuko asigaye akoresha Ijambo rye n’abantu bamuhagarariye hano ku isi. Bityo, incuro nyinshi tugaragaza ko tugandukira ubutware bwa Yehova twubaha abantu yashyizeho cyangwa yaretse ngo batuyobore. Turamutse twigometse kuri abo bantu, wenda tukanga inama n’ibihano bishingiye ku Byanditswe baduha, byababaza Imana yacu. Igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose bakamwigomekaho, Yehova yabonye ko ari we ubwe babikoreye.​—Kubara 14:26, 27.

9. Kuki urukundo dukunda bagenzi bacu ruzatuma twubaha ubutware? Tanga urugero.

9 Nanone, twubaha ubutware tubitewe n’urukundo dukunda mugenzi wacu. Mu buhe buryo? Tekereza uramutse uri umusirikare. Kugira ngo ingabo zitsinde urugamba kandi zirurokoke, buri musirikare agomba gukorana neza n’abamuyobora, akabumvira kandi akabubaha. Uramutse wigometse ukica iyo gahunda, ushobora guteza akaga abasirikare bagenzi bawe. Birazwi ko ingabo z’abantu ziyogoza isi muri iki gihe. Icyakora, Yehova afite ingabo zikora ibyiza gusa. Bibiliya yita Imana “Yehova nyir’ingabo,” incuro zibarirwa mu magana (1 Samweli 1:3). Ni Umugaba Mukuru w’ibiremwa by’umwuka byinshi cyane, bifite imbaraga nyinshi. Rimwe na rimwe Yehova agereranya abagaragu be bo ku isi n’ingabo cyangwa inteko (Zaburi 68:11; Ezekiyeli 37:1-10). None se ubwo turamutse twigometse ku bantu Yehova yadushyiriyeho ngo batuyobore, ntitwaba dushyize mu kaga abasirikare bagenzi bacu dufatanyije kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka? Iyo Umukristo yigometse ku basaza bashyizweho, bishobora kugira ingaruka mbi no ku bandi bagize itorero (1 Abakorinto 12:14, 25, 26). Iyo umwana yigometse, umuryango wose ushobora guhura n’ingorane. Ku bw’ibyo rero, tugaragaza ko dukunda mugenzi wacu twitoza kubaha kandi tukagira umwuka w’ubufatanye.

10, 11. Ni mu buhe buryo icyifuzo cyo kubona inyungu zituruka mu kumvira ubutware gituma twumvira?

10 Nanone, twubaha ubutware kubera ko bidufitiye akamaro. Iyo Yehova adusabye kubaha ubutware, akenshi anatubwira inyungu bizaduhesha. Urugero, asaba abana kumvira ababyeyi babo kugira ngo bazarame kandi bagubwe neza (Gutegeka kwa Kabiri 5:16; Abefeso 6:2, 3). Adusaba kumvira abasaza b’itorero kubera ko kutabumvira byakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova (Abaheburayo 13:7, 17). Adusaba kandi kumvira abategetsi ba leta kugira ngo biturinde ingorane.​—Abaroma 13:4.

11 Ese wowe ntiwemera ko kumenya impamvu Yehova yifuza ko twumvira bidufasha kubaha ubutware? Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume uburyo butatu twagaragazamo ko twubaha ubutware.

KUBAHA UBUTWARE MU MURYANGO

12. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye umugabo mu muryango, kandi se umugabo yayisohoza ate?

12 Yehova ni we watangije umuryango. Kubera ko ari Imana igira gahunda, yateganyije gahunda igomba gukurikizwa mu muryango kugira ngo ibintu bigende neza (1 Abakorinto 14:33). Yahaye umugabo inshingano yo kuba umutware w’umuryango. Umugabo agaragaza ko yubaha Umutware we Yesu Kristo, yigana uko ayobora itorero (Abefeso 5:23). Ku bw’ibyo rero, umugabo ntiyagombye kwirengagiza inshingano ze, ahubwo yagombye kuzisohoza kigabo; nta nubwo yagombye gutwaza igitugu cyangwa ngo akagatize, ahubwo agomba kuba umuntu urangwa n’urukundo, ushyira mu gaciro kandi w’umugwaneza. Azirikana ko afite ububasha buciriritse. Ububasha bwe ntibusumba ubwa Yehova.

Umugabo w’Umukristo yigana uko Kristo akoresha ubutware bwe

13. Umugore yasohoza ate inshingano ye mu buryo bushimisha Yehova?

13 Umugore agomba kubera umugabo we umufasha, cyangwa icyuzuzo. Na we yahawe ububasha mu muryango, kubera ko Bibiliya ivuga ngo “icyo nyoko agutegeka” (Imigani 1:8). Birumvikana nyine ko ububasha bwe buri munsi y’ubw’umugabo we. Umugore w’Umukristo agaragariza umugabo we ko amwubaha amufasha gusohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango. Ntabwo amupfobya, ngo amwifatire cyangwa ngo yigarurire inshingano ze. Ahubwo aramushyigikira, agafatanya na we. Mu gihe imyanzuro umugabo afashe itamushimishije, ashobora kumubwira icyo atekereza mu kinyabupfura, ariko agakomeza kumugandukira. Niba umugabo atizera, umugore ashobora guhura n’ibibazo bitoroshye, ariko kumugandukira bishobora gutuma na we atangira gushaka Yehova.​​—Soma muri 1 Petero 3:1.

Umubyeyi wuje urukundo ahana umwana we wazanye ibyondo mu nzu

14. Ni mu buhe buryo abana bashobora gushimisha ababyeyi babo na Yehova?

14 Iyo abana bumviye se na nyina, bashimisha umutima wa Yehova. Ibyo kandi byubahisha ababyeyi babo bikanabashimisha (Imigani 10:1). Mu muryango urimo umubyeyi umwe, abana bakomeza kugendera ku ihame ryo kumvira, bazirikana ko umubyeyi wabo ashobora kuba akeneye cyane ko bamushyigikira kandi bagafatanya na we. Iyo mu muryango buri wese asohoza inshingano Imana yamuhaye, usanga hari amahoro menshi n’ibyishimo. Ibyo byubahisha uwo imiryango yose ikomokaho, ari we Yehova Imana.​—Abefeso 3:14, 15.

KUBAHA UBUTWARE MU ITORERO

15. (a) Twagaragaza dute ko twubaha ubutware bwa Yehova mu itorero? (b) Ni ayahe mahame ashobora kudufasha kumvira abatuyobora? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mwumvire ababayobora.”)

15 Yehova yahaye Umwana we inshingano yo kuyobora itorero rya gikristo (Abakolosayi 1:13). Yesu na we yahaye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ inshingano yo kwita ku byo ubwoko bw’Imana buri hano ku isi bukeneye mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45-47). Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.” Nk’uko byari bimeze mu matorero ya gikristo yo mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe Inteko Nyobozi iha abasaza amabwiriza n’inama, byaba mu buryo butaziguye cyangwa se binyuze ku bayihagarariye, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero. Iyo buri wese muri twe yumviye ubuyobozi butangwa n’abasaza b’Abakristo, aba yumviye Yehova.​​—Soma mu 1 Abatesalonike 5:12; Abaheburayo 13:17.

16. Ni mu buhe buryo abasaza bashyirwaho n’umwuka wera?

16 Abasaza n’abakozi b’itorero ntibatunganye. Bajya bagwa mu makosa nk’uko natwe tuyagwamo. Ariko kandi, abasaza ni “impano zigizwe n’abantu,” zatanzwe kugira ngo zifashe itorero gukomeza kuba rizima mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:8). Abasaza bashyirwaho n’umwuka wera (Ibyakozwe 20:28). Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko abo bagabo bagomba kuba mbere na mbere bujuje ibintu bisabwa mu Ijambo ryahumetswe binyuze ku mwuka w’Imana (1 Timoteyo 3:1-7, 12; Tito 1:5-9). Ikindi kandi, mu gihe abasaza basuzuma niba umuvandimwe yujuje ibyo bintu bisabwa, basenga Yehova bamwinginga ngo abahe ubuyobozi bw’umwuka wera.

17. Kuki rimwe na rimwe abagore b’Abakristo bitwikira umutwe mu gihe basohoza inshingano zo mu itorero?

17 Hari igihe mu itorero hashobora kuba nta basaza cyangwa abakozi b’itorero bahari kugira ngo basohoze inshingano ubusanzwe zagombye gusohozwa na bo, urugero nko kuyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Icyo gihe, abandi bavandimwe babatijwe bashobora kubikora. Niba nta bahari, bashiki bacu b’Abakristo bujuje ibisabwa bashobora gusohoza iyo nshingano. Icyakora, iyo umugore agiye gukora umurimo ubundi wagombye gukorwa n’umuntu w’igitsinagabo wabatijwe, yitwikira umutwe (1 Abakorinto 11:3-10).a Icyo kintu umugore asabwa ntikimutesha agaciro. Ahubwo, kimuha uburyo bwo kugaragaza ko yubaha gahunda y’ubutware yashyizweho na Yehova, haba mu muryango cyangwa mu itorero.

KUBAHA ABATEGETSI

18, 19. (a) Wasobanura ute amahame avugwa mu Baroma 13:1-7? (b) Tugaragaza dute ko twubaha abategetsi?

18 Abakristo b’ukuri bumvira babikuye ku mutima amahame ari mu Baroma 13:1-7. (Hasome.) Mu gihe usoma iyo mirongo, urasanga “abategetsi bakuru” bavugwamo ari abayobozi ba za leta. Igihe cyose Yehova acyemereye ubutegetsi bw’abantu gutegeka, bukora ibintu byinshi by’ingenzi, kuko butuma habaho gahunda kandi bugafasha abantu mu bintu bitandukanye bakenera. Tugaragaza ko twubaha ubutegetsi twubahiriza amategeko. Dutanga imisoro yose dusabwa, tukuzuza neza impapuro leta isaba kuzuza, kandi tukumvira itegeko ryose ritureba twe ubwacu, umuryango wacu, irirebana n’imirimo dukora y’ubucuruzi cyangwa se ibyo dutunze. Icyakora, iyo ubutegetsi budusabye ikintu gishobora gutuma turenga ku itegeko ry’Imana, ntitubugandukira. Ahubwo dusubiza nk’intumwa zo mu gihe cya kera tuti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”​—Ibyakozwe 5:28, 29; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ngomba kumvira ubuyobozi bwa nde?”

NGOMBA KUMVIRA UBUYOBOZI BWA NDE?

Ihame: ‘Yehova ni Umucamanza wacu, Yehova ni we udushyiriraho amategeko, Yehova ni we Mwami wacu.’​—Yesaya 33:22.

Dore bimwe mu bibazo ukwiriye kwibaza:

  • Nakora iki mu gihe nsabwe gukora ikintu kinyuranyije n’amahame ya Yehova?​—Matayo 22:37-39; 26:52; Yohana 18:36.

  • Nakora iki ndamutse ntegetswe kudakora ibyo Yehova adutegeka?​—Ibyakozwe 5:27-29; Abaheburayo 10:24, 25.

  • Nakwitoza nte kubaha abari mu myanya y’ubuyobozi?​—Abaroma 13:1-4; 1 Abakorinto 11:3; Abefeso 6:1-3.

19 Nanone, tugaragaza ko twubaha ubutegetsi mu buryo dufata abandi. Rimwe na rimwe dushobora kubonana n’abategetsi bakuru ba leta. Intumwa Pawulo na we yabonanye n’abategetsi nk’abo, urugero nk’Umwami Herodi Agiripa na Guverineri Fesito. Abo bagabo bari bafite amakosa akomeye bakoraga, ariko Pawulo yabavugishije abubashye (Ibyakozwe 26:2, 25). Twigana urugero rwa Pawulo, twaba turi imbere y’umutegetsi ukomeye cyangwa turi imbere y’umupolisi woroheje. Ku ishuri, Abakristo bakiri bato na bo bagerageza kubaha abarimu babo n’abayobozi b’ikigo ndetse n’abandi bahakora. Birumvikana ko tutubaha dutyo abemera imyizerere yacu gusa, ahubwo nanone twubaha n’abantu badakunda Abahamya ba Yehova. Mu by’ukuri, abantu batizera bagombye muri rusange guhita babona ko tububaha.​​—Soma mu Baroma 12:17, 18; 1 Petero 3:15.

20, 21. Imwe mu migisha duheshwa no kubaha mu buryo bukwiriye abatuyobora ni iyihe?

20 Ntitukazuyaze kugaragariza abandi ko tububaha. Intumwa Petero yaranditse ati “mwubahe abantu b’ingeri zose” (1 Petero 2:17). Iyo abantu babona ko tububaha by’ukuri, bishobora kubatangaza cyane. Wibuke ko uwo muco urushaho kugenda uba ingume. Ku bw’ibyo, kuwugaragaza ni uburyo bumwe twumviramo itegeko rya Yesu rigira riti “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.”​—Matayo 5:16.

21 Muri iyi si icuze umwijima, abantu bafite imitima itaryarya baza bagana umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, kugaragaza icyubahiro mu muryango, mu itorero kandi tukubaha abategetsi, bishobora kuzashimisha abantu bamwe na bamwe ndetse bigatuma baza kugendana natwe mu nzira y’umucyo. Mbega ukuntu byaba ari byiza! Icyakora niyo ibyo bitaba, hari ikintu tutashidikanyaho. Iyo twubashye abantu batuyobora, bishimisha Yehova Imana kandi bigatuma tuguma mu rukundo rwe. Hari ingororano yindi se yaruta iyo?

a Umugereka ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni ryari Umukristokazi agomba kwitwikira umutwe, kandi kuki?” ugaragaza uburyo butandukanye iryo hame ryashyirwa mu bikorwa.

“JYA WUMVIRA INAMA KANDI WEMERE IMPANURO”

Umwuka wa Satani, ni ukuvuga umwuka w’ubwigomeke n’ubushyamirane, wuzuye muri iyi si. Ni yo mpamvu Bibiliya yita Satani “umutegetsi w’ubutware bw’ikirere,” kandi ikavuga ko umwuka mubi ukomoka kuri Satani, “ubu ukorera mu batumvira” (Abefeso 2:2). Abantu benshi muri iki gihe ntibashaka rwose kuyoborwa n’abandi bantu. Ikibabaje ni uko uwo mwuka wo kwigenga wageze no kuri bamwe mu bagize itorero rya gikristo. Urugero, umusaza ashobora gutanga mu bugwaneza inama ihereranye n’akaga umuntu ashobora gutezwa n’imyidagaduro irimo ubwiyandarike cyangwa urugomo, ariko hari bamwe bashobora kuyanga cyangwa ikanabarakaza. Buri wese muri twe akwiriye gukora ibihuje n’amagambo ari mu Migani 19:20, agira ati “jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.”

Ni iki cyadufasha kubigeraho? Reka dusuzume impamvu eshatu zikunze gutuma abantu banga inama cyangwa igihano bahawe, hanyuma dusuzume n’icyo Ibyanditswe bibivugaho.

  • “Nabonye inama yangiriye atari yo.” Dushobora kumva ko inama twahawe idahuje rwose n’ikibazo dufite cyangwa se ko uwayiduhaye atiyumvisha neza uko ikibazo giteye. Dushobora no guhita dupfobya iyo nama duhawe (Abaheburayo 12:5). None se ko twese tudatunganye, aho si twe twaba dukeneye guhindura uko tubona ibintu (Imigani 19:3)? Ese aho ntihaba hari impamvu zumvikana zatumye duhabwa iyo nama? Icyo rero ni cyo kiba kigomba kwitabwaho. Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “gundira igihano ntukirekure. Ugikomeze kuko ari bwo buzima bwawe.”​—Imigani 4:13.

  • “Uburyo yangiriyemo inama ntibwanshimishije.” Ni iby’ukuri ko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko inama yagombye gutangwa mu buryo bwitondewe cyane (Abagalatiya 6:1). Icyakora, Bibiliya irongera ikavuga iti “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Abaroma 3:23). Umuntu utunganye ni we wenyine ushobora kutugira inama zitunganye kandi mu buryo bwiza kurusha ubundi (Yakobo 3:2). Kubera ko Yehova akoresha abantu badatunganye akaba ari bo batugira inama, byaba byiza twirinze kwita cyane ku buryo inama yatanzwemo. Ahubwo, tujye tureba iyo nama ubwayo, dusuzume twitonze uko twayikurikiza kandi tubishyire mu isengesho.

  • “Si we wari ukwiriye kungira inama!” Niba dutekereza ko amakosa utugira inama ajya akora atuma inama ye itagira agaciro, byaba byiza dutekereje ku bintu byavuzwe haruguru. Nanone, niba dutekereza ko imyaka dufite, ibintu tuzi cyangwa se inshingano dufite mu itorero bituma tudakenera kugirwa inama, byaba byiza duhinduye uko tubona ibintu. Muri Isirayeli ya kera, umwami yari afite inshingano zikomeye, ariko yagombaga kwemera kugirwa inama n’abahanuzi, abatambyi n’abandi bantu yategekaga (2 Samweli 12:1-13; 2 Ibyo ku Ngoma 26:16-20). Muri iki gihe, umuryango w’abagaragu ba Yehova ushyiraho abantu badatunganye ngo bagire abandi inama, kandi Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka barazishimira bakazikurikiza. Niba dufite inshingano nyinshi cyangwa tukaba turi inararibonye kurusha abandi, twagombye kurushaho kwita ku kamaro ko gutanga urugero rwiza mu birebana no gushyira mu gaciro ndetse no kwicisha bugufi twemera inama kandi tukazishyira mu bikorwa.​—1 Timoteyo 3:2, 3; Tito 3:2.

Mu by’ukuri, nta muntu udakenera kugirwa inama. Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze kujya twemera inama, twumvire tuyishyire mu bikorwa kandi dushimire Yehova tubikuye ku mutima ku bw’iyo mpano irokora ubuzima. Koko rero, kugirwa inama ni ikimenyetso kigaragaza urukundo Yehova adukunda, kandi turifuza kuguma mu rukundo rw’Imana.​—Abaheburayo 12:6-11.

“MWUMVIRE ABABAYOBORA”

Hari igihe ishyanga rya Isirayeli ya kera ryari rikeneye ubuyobozi mu buryo bwihutirwa. Mose wenyine ntiyashoboraga kuyobora abantu babarirwa muri za miriyoni bari bafatanyije urugendo mu butayu buteje akaga. Yakoze iki? Bibiliya igira iti “Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abatware ba rubanda. Bamwe batwara igihumbi igihumbi, abandi batwara ijana ijana, abandi mirongo itanu mirongo itanu, abandi icumi icumi.”​—Kuva 18:25.

Itorero rya gikristo ryo muri iki gihe na ryo rikeneye ubuyobozi nk’ubwo. Ni yo mpamvu itsinda ry’umurimo wo kubwiriza rigira umugenzuzi, itorero rikagira abasaza, amatorero agize akarere akagira umugenzuzi w’akarere, hanyuma igihugu kikagira Komite y’Igihugu cyangwa Komite y’Ishami. Iyo gahunda ituma buri mugabo wese ufite inshingano yo kuba umwungeri ashobora kwita cyane ku ntama za Yehova ashinzwe. Yehova na Kristo bazabaza abo bungeri uko bashohoje iyo nshingano.​—Ibyakozwe 20:28.

Iyo gahunda isaba ko buri wese muri twe yumvira kandi akaganduka. Ntitwakwifuza kugira imyifatire nk’iya Diyotirefe utarubahaga abayoboraga itorero mu gihe cye (3 Yohana 9, 10). Ahubwo twifuza kumvira amagambo y’intumwa Pawulo wanditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi” (Abaheburayo 13:17). Bamwe bumvira ari uko gusa bemera amabwiriza bahawe n’ababayobora, ariko baba bahawe amabwiriza batemera cyangwa batabona impamvu bayahawe, bakanga kuganduka. Ariko rero, wibuke ko ijambo ‘kuganduka,’ ryumvikanisha igitekerezo cyo kumvira no mu gihe twumvaga tutabishaka. Ku bw’ibyo, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese numvira abanyobora kandi nkabagandukira?”

Birumvikana ko mu Ijambo ry’Imana hatarimo urutonde rw’ibintu byose bigomba gukorwa kugira ngo mu itorero ibintu bigende neza. Ariko kandi, Bibiliya igira iti “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Inteko Nyobozi yumvira iyo nama itanga amabwiriza anyuranye atuma mu itorero habaho gahunda kandi rigakora neza. Abagabo b’Abakristo bafite inshingano batanga urugero mu birebana no kumvira, bagashyira mu bikorwa ayo mabwiriza bahabwa. Nanone ‘barangwa no gushyira mu gaciro, biteguye kumvira’ abafite inshingano y’ubuyobozi (Yakobo 3:17). Ku bw’ibyo, buri tsinda, buri torero, buri karere na buri gihugu, bigizwe n’Abakristo bunze ubumwe kandi bigana Imana igira ibyishimo.​—1 Abakorinto 14:33; 1 Timoteyo 1:11.

Ku rundi ruhande, amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo ari mu Baheburayo 13:17 anatsindagiriza impamvu kwanga kumvira bigira ingaruka mbi. Bishobora gutuma abantu bafite inshingano bakora umurimo wabo “basuhuza umutima.” Mu bagize umukumbi haramutse harimo abafite umwuka wo kwigomeka no kwanga gufatanya n’abandi, byatuma inshingano umuvandimwe yagombye kumva ko ari uburyo bwiza bwo gukorera Yehova umurimo wera, imuhindukira umutwaro. Ibyo rero ‘ni mwe,’ ni ukuvuga abagize itorero ryose, byagiraho ingaruka mbi. Birumvikana ko hari izindi ngaruka ziterwa no kuba umuntu yanze kugandukira gahunda ya gitewokarasi. Iyo ubwibone butumye umuntu yanga kuganduka, byangiza imishyikirano afitanye na Se wo mu ijuru ari we Yehova kandi bikamutandukanya na we (Zaburi 138:6). Nimucyo twese hamwe twiyemeze kuba abantu bumvira kandi baganduka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze