ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 5 pp. 48-54
  • Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bakururwa n’irari, bagashukwa na bagenzi babo
  • Impano y’agaciro kenshi
  • Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 5 pp. 48-54

IGICE CYA 5

Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?

“Abandi bampatira gukora imibonano mpuzabitsina ngo numve uko bimeze.”​—Kelly.

“Kuba ntarakora imibonano mpuzabitsina bituma numva ntameze nk’abandi.”​—Jordon.

“ESE uracyari isugi?” Ubajijwe icyo kibazo ushobora kugira isoni zo gusubiza. Kandi koko, mu bihugu byinshi usanga umuntu ukiri isugi abandi bamutangarira, bakumva ari umuntu uteye ukwe. Ntibitangaje kubona abenshi mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina batararenga igihe cy’amabyiruka.

Bakururwa n’irari, bagashukwa na bagenzi babo

Niba uri Umukristo, uzi ko Bibiliya igutera inkunga yo ‘kwirinda ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Ariko kandi, guhangana n’irari ry’ibitsina bishobora kuba bitakorohera. Umusore witwa Paul yaravuze ati “hari igihe ngira ntya nkumva ibitekerezo byerekeza ku bitsina binjemo, kandi nta mpamvu igaragara ibiteye.” Mu rugero runaka, ibyiyumvo nk’ibyo birasanzwe.

Ariko rero, guhora baguserereza kandi bagutuka kubera ko ukiri isugi, ntibishimishije na gato. Urugero, tuvuge ko bagenzi bawe bakubwiye ko nudakora imibonano mpuzabitsina, uzaba utari umusore cyangwa umukobwa umeze nk’abandi. Ese wakora iki? Umukobwa witwa Ellen yaravuze ati “bagenzi bawe batuma wumva ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ibintu bishimishije kandi bisanzwe. Iyo utabikora bagufata nk’umunyamusozi.”

Gusa hari ibintu bagenzi bawe batakubwira ku birebana n’imibonano mpuzabitsina. Urugero, Maria, waryamanye n’umusore w’incuti ye, yaravuze ati “nyuma yaho numvise mfite ikimwaro n’isoni. Numvise niyanze kandi na we mwanze.” Ibintu nk’ibyo bibaho kenshi kuruta uko abakiri bato bashobora kuba babitekereza. Mu by’ukuri, gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto bikunze gusiga ibikomere byo mu mutima kandi bikagira ingaruka mbi cyane.

Umukobwa witwa Shanda yarabajije ati “kuki Imana yahaye urubyiruko kugira irari ry’ibitsina, kandi izi neza ko bazemererwa kwimara iryo rari ari uko bamaze gushaka?” Icyo ni ikibazo cyiza. Ariko zirikana ibi bikurikira:

Ese irari ry’ibitsina ni byo byiyumvo byonyine ufite? Oya. Yehova Imana yakuremanye ubushobozi bwo kugira ibindi byiyumvo bitandukanye, urugero nko kugira ibyo wifuza, kubabara cyangwa kwishima.

Ese uko wifuje ikintu uba ugomba no kukibona byanze bikunze? Oya. Imana yakuremanye ubushobozi bwo kumenya kwifata no kugenzura ibyo ukora.

Ibyo bikwigishije iki? Ushobora kutabuza ibyiyumvo runaka kukuzamo, ariko ushobora kwifata ntuyoborwe na byo. Kandi koko, kuyoborwa n’irari ry’ibitsina igihe cyose urigize, byaba ari ubupfapfa kimwe no gukubita umuntu igihe cyose ugize umujinya.

Icyo twazirikana ni uko Imana itigeze ishaka ko twakoresha nabi imyanya ndangagitsina twahawe. Bibiliya igira iti ‘buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, afite ukwera n’icyubahiro’ (1 Abatesalonike 4:4). Nk’uko hari “igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga,” hari n’igihe cyo kwimara irari ry’ibitsina n’igihe cyo kwirinda kubikora (Umubwiriza 3:1-8). Mu by’ukuri rero, ushobora gutegeka ibyiyumvo byawe!

Ariko se wakora iki mu gihe hagize uguserereza, akakubwira akomeje ati “harya ngo uracyari isugi?” Ntibikagutere ubwoba. Niba ari umuntu ushaka gusa kugusuzuguza, ushobora kumusubiza uti “ni byo koko ndacyari isugi. Wari uzi n’ikindi se? Bintera ishema!” Ushobora no kumubwira uti “icyo ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye. Sinjya nkiganiraho n’abandi” (Imigani 26:4; Abakolosayi 4:6).a Hari igihe ariko ushobora kumva ukwiriye kugira ibindi bisobanuro uha uwo muntu ukubajije atyo. Icyo gihe ushobora guhitamo kumusobanurira ko uyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya.

Ese hari ubundi buryo utekereza wasubizamo umuntu ushatse kuguserereza, akakubaza ati “harya ngo uracyari isugi?” Niba hari ubwo utekereza, bwandike hasi aha.

․․․․․

Impano y’agaciro kenshi

Imana ibona ite abantu bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka? Reka tuvuge ko waguriye incuti yawe impano. Ariko mbere y’uko uyimuha, agize amatsiko arayifungura. Ese ibyo ntibyakubabaza? Noneho tekereza uburyo Imana ibabara iyo wishoye mu mibonano mpuzabitsina utarashaka. Yifuza ko utegereza kugeza ubwo uzaba umaze gushaka, ukabona kwishimira iyo mpano yo gukora imibonano mpuzabitsina.—Intangiriro 1:28.

None se wakora iki mu gihe ugize irari ry’ibitsina? Mu magambo make, itoze kumenya kwifata. Kandi wabishobora. Senga Yehova umusaba kugufasha. Umwuka we ushobora kugufasha, ukarushaho kugira ubushobozi bwo kwifata (Abagalatiya 5:22, 23). Jya ukomeza kuzirikana ko “nta kintu cyiza Yehova azima abagendera mu gukiranuka” (Zaburi 84:11). Umusore witwa Gordon yaravuze ati “iyo ntangiye kumva ko gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka nta cyo bitwaye, nibuka ko bishobora gutuma ntakomeza kwemerwa na Yehova, nkabona ko gukora icyaha ntabigurana imishyikirano mfitanye na we.”

Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko gukomeza kuba isugi ari ibintu bisanzwe kandi bitavuze ko utameze nk’abandi. Ahubwo kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ni byo byagutesha agaciro, bikagukoza isoni kandi bikakugiraho ingaruka. Bityo rero, ntukemere kuyobywa n’imitekerereze y’isi ivuga ko utari muzima, kuko wahisemo kugendera ku mahame yo muri Bibiliya. Nukomera ku busugi bwawe, bizarinda ubuzima bwawe, bikurinde ibintu byari kugutera intimba. Ikiruta byose, uzakomeza kwemerwa n’Imana.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 24

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Birashishikaje kubona ko Yesu yahisemo kwicecekera igihe Herode yamuhataga ibibazo (Luka 23:8, 9). Incuro nyinshi, kwicecekera bikunze kuba uburyo bwiza bwo gusubiza ibibazo nk’ibyo.

UMURONGO W’IFATIZO

“Niba umuntu . . . yarafashe umwanzuro mu mutima we wo gukomera ku busugi bwe, azaba akoze neza.”​—1 Abakorinto 7:37.

INAMA

Jya wirinda kugendana n’abantu batagendera ku mahame mbwirizamuco, nubwo baba bitwa ko muhuje ukwizera.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Abantu b’abasambanyi ntibakunze kureka iyo ngeso n’iyo bamaze gushaka. Ariko abagendera mu budahemuka ku mahame mbwirizamuco y’Imana na mbere yo gushaka, bakunze kubera indahemuka abo bashakanye.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo ngomba gukora kugira ngo nzakomeze kuba isugi kugeza nshatse: ․․․․․

Dore icyo nzakora nimbona bagenzi banjye bashaka gutuma ntandukira umwanzuro nafashe: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Utekereza ko ari iyihe mpamvu ituma bamwe bannyega umuntu ukiri isugi?

● Kuki gukomeza kuba isugi bishobora kugorana?

● Ni ibihe byiza byo gukomeza kuba isugi kugeza umuntu ashatse?

● Wasobanurira ute murumuna wawe ibyiza byo gukomeza kuba isugi?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 51]

“Iyo nibukaga ko ‘nta musambanyi cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana,’ byamfashaga kunanira ibishuko byashoboraga kunshora mu mibonano mpuzabitsina.’’ (Abefeso 5:5)—Lydia

[Agasanduku ko ku ipaji ya 49]

Urupapuro rw’imyitozo

Mu by’ukuri bigenda bite nyuma yaho?

Imyidagaduro abenshi muri bagenzi bawe bakunda, ikunze guhisha ingaruka zibabaje zigera ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka. Reka dusuzume ibi bintu bitatu bishobora kubaho. Mu by’ukuri utekereza ko byagendekera bite uru rubyiruko?

● Umunyeshuri mwigana yigambye ko yaryamanye n’abakobwa benshi. Avuze ko byari byiza kandi ko nta we byaguye nabi. Ariko se mu by’ukuri, we n’abo bakobwa bibagendekera bite nyuma yaho? ․․․․․

● Filimi irangiye igaragaramo umusore w’ingimbi n’umukobwa w’umwangavu, bakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bagaragarizanye ko bakundana. Iyo biza kuba atari muri filimi, byari kugenda bite nyuma yaho? ․․․․․

● Uhuye n’umusore mwiza cyane, agusaba ko muryamana. Avuze ko nta wuzabimenya. Ese niwemera mukaryamana kandi ukagerageza kubihisha, mu by’ukuri bizagenda bite nyuma yaho? ․․․․․

[Ifoto yo ku ipaji ya 54]

Gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka, ni nko gufungura impano mbere y’uko uyihabwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze