IGICE CYA 12
Ese kuvuga abandi hari icyo bitwaye?
“Umunsi umwe nagiye mu munsi mukuru, nuko bukeye bwaho abantu bakwirakwiza ibihuha bavuga ko naryamanye n’umwe mu bahungu bari bahari. Byari ibinyoma byambaye ubusa!”—Linda.
“Hari igihe abantu bakwirakwiza ibihuha bavuga ko hari umukobwa tujya dusohokana; nyamara n’uwo mukobwa bavuga jye simuzi. Abenshi mu bantu bakwirakwiza ibihuha, ntibabanza no kugenzura ngo barebe niba ibyo bavuga ari ukuri.”—Mike.
AMAZIMWE ashobora gutuma wumva ufite ibibazo byinshi nk’iby’abantu ubona muri filimi. Umukobwa witwa Amber, ufite imyaka 19, yaravuze ati “naragowe rwose! Abantu bigeze kuvuga ko ntwite, ko nakuyemo inda, ko ncuruza ibiyobyabwenge kandi ko nanjye mbinywa.” Yaribajije ati “kuki abantu bamvugaho ibintu nk’ibyo koko? Jye sinumva ikibibatera!”
Umusore cyangwa umukobwa ashobora kuguharabika nta n’ijambo avuze, akoresheje ubutumwa bwo kuri telefoni cyangwa kuri interineti. Nta kindi akora uretse kwandika ubutumwa bugufi bwuzuye ibihuha, maze akabwoherereza abantu batandukanye bafite amatsiko yo kubimenya. Hari n’abagiye bashyiraho urubuga rwa interineti kugira ngo basebye umuntu umwe gusa. Kuri interineti, mu mwanya wihariye umuntu yandikamo amakuru ye, abantu bakunze kuhandika amazimwe batatinyuka kuvuga muri kumwe.
Ese kuvuga abandi ni ko buri gihe biba ari bibi?
Ese hari igihe kuvuga abandi biba byiza?
Vuga niba ibi bikurikira ari byo cyangwa atari byo.
Igihe cyose kuvuga abandi ni bibi. □ Ni byo □ Si byo
Igisubizo cy’ukuri ni ikihe? Mu by’ukuri biterwa n’icyo wita kuvuga abandi. Niba bisobanura kubavugaho mwiganirira gusa, hari igihe biba bikwiriye. N’ubundi kandi, Bibiliya iravuga ngo “mwite ku nyungu z’abandi” (Abafilipi 2:4). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko twakwivanga mu bitatureba (1 Petero 4:15). Nubwo bimeze bityo ariko, kwiganirira bisanzwe akenshi bituma umuntu agira ibyo amenya, urugero nko kumenya ugiye kurushinga cyangwa uherutse kubyara. Tuvugishije ukuri, ntidushobora kwita ku bandi niba tutajya tubaganiraho.
Icyakora kuganira bisanzwe bishobora kuvamo amazimwe. Urugero, umuntu ashobora kuvuga ati “Oliviye na Karine baraberanye.” Ayo magambo hari uwayongeramo umunyu akavuga ati “Oliviye na Karine bemeranyije kuzabana,” nyamara bo icyo gitekerezo nta n’icyo bafite. Ushobora kuvuga uti “ibyo se hari icyo bitwaye?” Ariko se uko ni ko wabyumva ari wowe bavuga?
Umukobwa witwa Julie, ufite imyaka 18, ibyo byamubayeho kandi byaramubabaje cyane. Yaravuze ati “nararakaye ku buryo byatumye ntakariza abandi icyizere.” Umukobwa witwa Jane, ufite imyaka 19, na we byamubayeho. Yaravuze ati “byatumye ntangira kugendera kure uwo muhungu banyitiriraga. Icyakora numvaga murenganyije kuko twari dufitanye ubucuti busanzwe, kandi numvaga ko twazajya tuganira nk’incuti ariko abantu bakareka kutuvuga.”
Menya ibyo ukwiriye kuvuga
Ni mu buhe buryo wategeka ururimi rwawe mu gihe wumva ugiye kuvuga amazimwe? Kugira ngo ubone igisubizo cy’icyo kibazo, banza utekereze ubuhanga uba usabwa kugira ngo utware imodoka mu muhanda unyuramo imodoka nyinshi. Mu buryo butunguranye, bishobora kuba ngombwa ko ujya mu wundi murongo w’imodoka, ukabererekera izindi modoka ngo zihite cyangwa ugahagarara. Iyo uri maso ureba ibikuri imbere, bigatuma ugira icyo ukora.
Ibyo ni kimwe no kuganira. Umuntu amenya niba ikiganiro gisanzwe gitangiye guhinduka amazimwe. Ese mu gihe bigenze bityo, ushobora guhindura ingingo mwaganiragaho? Nutabigenza utyo, umenye ko amazimwe ashobora kugukururira ibibazo. Umusore witwa Mike yaravuze ati “hari umukobwa nigeze kuvuga ko akunda abahungu, maze arabimenya. Sinshobora kuzibagirwa uburakari yari afite kubera ko yababajwe n’ayo magambo navuze mpubutse. Nubwo ibyo bibazo byakemutse, numva ntameze neza bitewe n’uko namubabaje mvuga amagambo nk’ayo.”
Kuba amagambo ashobora kugira uwo ababaza, nta wabishidikanyaho. Ndetse na Bibiliya irabyemeza igira iti “habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota” (Imigani 12:18). Iyo ni yo mpamvu ukwiriye kujya ubanza gusuzuma ibyo ugiye kuvuga. Birakwiriye ko umenya kwifata mu gihe mutangiye kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu. Kimwe n’uko umukobwa witwa Carolyn yabivuze, “ukwiriye kwitondera ibyo uvuga. Niba utazi neza ko ibyo uvuga ari ukuri, ushobora gusanga urimo ukwirakwiza ibihuha.” Bityo rero, niba wumvise inkuru zishobora kuvamo amazimwe, ukwiriye gukurikiza inama y’intumwa Pawulo yo “kwishyiriraho intego yo kubaho mu ituze no kwita ku bikureba.”—1 Abatesalonike 4:11.
Ni mu buhe buryo wagaragaza ko wita ku bandi ari na ko wita ku bikureba? Mbere yo kugira icyo uvuga ku bandi, jya wibaza uti ‘ese mfite ibimenyetso bigaragaza ko ibyo ngiye kuvuga ari ukuri? Ni iki gitumye mvuga iyi nkuru? Ese kuvuga aya magambo ntibizahindura uko abantu bambonaga?’ Gutekereza kuri icyo kibazo cya nyuma ni iby’ingenzi, kuko amagambo uvuga agaragaza uko uteye aho kugaragaza uko uwo uvuga ateye.
Mu gihe abandi bakuvuze nabi
Wakora iki mu gihe abandi bakuvuze nabi? Mu Mubwiriza 7:9 hatanga umuburo ugira uti “ntukihutire kurakara mu mutima wawe.” Ahubwo ujye wirinda gukabiriza ibyabaye. Bibiliya iravuga iti “ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga, . . . kuko umutima wawe uzi neza ko nawe ubwawe wagiye uvuma abandi kenshi.”—Umubwiriza 7:21, 22.
Birumvikana ko nta mpamvu umuntu afite yo kuvuga amazimwe. Ariko kandi, kurakazwa cyane n’uko bakuvuze, bishobora gutuma abantu bakubona nabi kuruta uko bafashe amazimwe yakuvuzweho. Kuki se utabigenza nk’uko umukobwa witwa Renee yabigenje? Yaravuze ati “mvugishije ukuri, iyo umuntu amvuzeho ikintu kibi birambabaza. Ariko ngerageza kubyirengagiza. Mu cyumweru gikurikiyeho, baba bavuga undi muntu cyangwa bavuga ikindi kintu.”a
Bityo rero, byaba byiza uhinduye ibyo muvuga niba ubona bishobora kuvamo amazimwe. Nanone niba hari abakuvuze nabi, jya ugaragaza ko ukuze wirinda kurakara. Jya ureka imico myiza ufite ikuvugire (1 Petero 2:12). Nubigenza utyo, bizagufasha kugirana ubucuti n’abandi kandi ukomeze kwemerwa n’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari igihe bishobora kuba byiza uganiriye n’umuntu wakuvuze, ariko ukabikorana amakenga. Icyakora akenshi ntibiba ari ngombwa, kuko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.
UMURONGO W’IFATIZO
“Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe. Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.”—Imigani 13:3.
INAMA
Niba umuntu akubwiye inkuru z’impuha, ushobora kumubwira uti “ibyo jye nta cyo nabivugaho. Keretse na we ahibereye akisobanura.”
ESE WARI UBIZI . . . ?
Iyo uteze amatwi umuntu uvuga amazimwe, ubwo uba ugize uruhare muri ayo mazimwe. Iyo wemeye ko umunyamazimwe akubwira iyo nkuru yose, uba utumye irushaho gusakara.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora nimbona ngiye gukwirakwiza ibihuha: ․․․․․
Dore uko nzabigenza nihagira abamvuga nabi: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni ryari biba bikwiriye ko abantu baganira ku bandi?
● Ese hari abigeze kukuvuga nabi? Niba byarakubayeho se, ni irihe somo wabikuyemo?
● Ni mu buhe buryo gukwirakwiza amazimwe bishobora kugutesha agaciro?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 107]
“Navuze umuntu nabi aza kubimenya. Igihe yazaga kubimbaza, nabuze aho ndigitira. Nabonye ko kubwiza umuntu ukuri kose ari byo byiza kuruta kugenda umunegura. Nabikuyemo isomo.”—Paula
[Ifoto yo ku ipaji ya 108]
Kimwe n’inkota ityaye, amazimwe ashobora kukwambika ibara