UMUTWE WA 6
Ababyeyi bawe
Ababyeyi ni inararibonye. Na bo banyuze mu gihe kigoye cy’amabyiruka kijyana n’ihinduka ry’umubiri n’ibyiyumvo. Mu by’ukuri, ni bo bashobora kugufasha kumenya uko witwara muri icyo gihe kuruta undi muntu wese. Rimwe na rimwe ariko, hari igihe ushobora kumva ko ababyeyi baguteza ibibazo aho kugufasha kubikemura. Urugero, ushobora kuba uhanganye n’imwe muri izi ngorane zikurikira:
□ Ababyeyi banjye ntibahwema kunenga.
□ Umwe mu babyeyi banjye yasabitswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.
□ Ababyeyi banjye bahora batongana.
□ Ababyeyi banjye ntibakibana.
Igice cya 21-25 bizagufasha guhangana n’ibyo bibazo ndetse n’ibindi bishobora kuvuka.
[Ifoto yo ku ipaji ya 172 n’iya 173]