IGICE CYA 30
Ese nkwiriye gukina imikino yo kuri orudinateri?
UMUHUNGU witwa Brian, yaravuze ati “imikino yo kuri orudinateri ndayikunda kandi iranshimisha cyane. Muri iyo mikino, ushobora gukora ibintu udashobora kuzigera ukora mu buzima busanzwe, kandi ukabikora utikururiye ingorane.” Umukobwa witwa Deborah na we yavuze ko ashimishwa n’imikino yo kuri orudinateri. Ariko we yongeyeho ikintu giteye inkeke, ati “iyo mikino ishobora kugutwara igihe kandi ukabatwa na yo.”
Mu by’ukuri, imikino yo kuri orudinateri si imyidagaduro irimo ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru gusa. Ituma ukoresha ubwenge bwawe kandi ikagufasha kumva utigunze. Ariko si ibyo gusa. Iyo mikino ishobora kugufasha gutyaza ubwenge bwawe. Imwe muri iyo mikino ishobora no kugufasha kongera ubuhanga bwawe mu mibare no gusoma. Uretse n’ibyo kandi, imikino yo kuri orudinateri isohotse vuba usanga ari yo abanyeshuri baganiraho iyo bari ku ishuri. Iyo wakinnye iyo mikino, ubona icyo uvuga mu gihe uganira na bagenzi bawe.
Nta gushidikanya ko uramutse uhisemo witonze, wabona imikino yagushimisha kandi iberanye n’Abakristo. Ariko se, kuki ukwiriye kugira amakenga mu gihe uhitamo iyo mikino?
Ibibi by’iyo mikino
Birababaje kuba imwe mu mikino yo kuri orudinateri igira ingaruka mbi. Muri iki gihe, imyinshi muri iyo mikino yibanda cyane mu guteza imbere icyo Bibiliya yita “imirimo ya kamere,” ni ukuvuga ibikorwa Imana yanga.—Abagalatiya 5:19-21.
Umusore witwa Adrian, ufite imyaka 18, yavuze uko umwe mu mikino yo kuri orudinateri ukunzwe cyane kandi ugurishwa cyane uteye. Yaravuze ati “uwo mukino ugaragaza udutsiko tw’insoresore turwana, kunywa ibiyobyabwenge, amashusho yerekana ubusambanyi bweruye, imvugo nyandagazi, urugomo rukabije, kumena amaraso n’ibindi bintu bibi.” Hari n’imikino ishimagiza ibikorwa by’ubupfumu. Kandi buri gihe iyo hasohotse umukino mushya, iyari isanzwe ihita ihinduka karahanyuze. Kubera ko iyo mikino ishobora no gukinirwa kuri interineti, bituma irushaho gukundwa n’abantu benshi cyane. Umusore witwa James, ufite imyaka 19, yaravuze ati “ukoresheje orudinateri wibereye mu rugo iwanyu, ushobora gukina n’umuntu uri mu gihugu cya kure cyane.”
Imikino abantu bakinira kuri interineti igenda irushaho gukundwa cyane. Abakina iyo mikino bahimba abakinnyi kuri interineti (bashobora kuba ari abantu, inyamaswa cyangwa igice kimwe ari inyamaswa ikindi ari umuntu), baba batuye mu isi yihariye yakozwe na porogaramu ya orudinateri, ibamo n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi. Iyo si yo kuri interineti iba irimo amaduka, imodoka, ingo, amazu y’urubyiniro n’amazu y’indaya, kandi usanga ifite ibintu byinshi ihuriyeho n’iyi si dutuyemo. Abakina iyo mikino baba bashobora kohererezanya ubutumwa, mu gihe ba bakinnyi bakozwe na orudinateri na bo baba bakomeza umukino.
Iyo si yo kuri interineti iba irimo abantu bafite imico y’akahebwe, urugero nk’abamafiya, abacuruza indaya, indaya, abambuzi, abatekamutwe, abicanyi n’abandi nk’abo. Abakina iyo mikino bashobora gukora ibintu batarota bakora mu buzima busanzwe. Ukanda buto nkeya gusa maze abo bakinnyi bakozwe na orudinateri bagatangira gusambana, mu gihe abakina iyo mikino bo baba bohererezanya ubutumwa kuri interineti baganira iby’ibitsina. Hari imikino imwe n’imwe ituma abakinnyi bakozwe na orudinateri basambana n’abandi bakinnyi basa n’abana. Abajora iyo mikino bahangayikishijwe no kubona abantu bakora imikino nk’iyo yuzuyemo ibikorwa by’akahebwe.
Impamvu amahitamo yawe ari ay’ingenzi
Abakina iyo mikino yo kuri orudinateri irangwa n’urugomo cyangwa ubwiyandarike, bashobora kwibwira bati ‘nta kibi kirimo; ubundi se ko biba atari ukuri. Biba ari umukino gusa.’ Ariko wowe ntugashukwe n’iyo mitekerereze.
Bibiliya iravuga iti “imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye” (Imigani 20:11). Ese niba ukina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo cyangwa ubwiyandarike, wavuga ko ibikorwa byawe biboneye kandi bitunganye? Ubushakashatsi bukunze kugaragaza ko kureba filimi zirimo urugomo, bituma abazireba barushaho kugira amahane. Hari abashakashatsi bavuga ko bitewe n’uko imikino yo kuri orudinateri ituma abantu bashyikirana, ishobora kugira ingaruka ziruta izaterwa na televiziyo.
Gukina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo cyangwa ubwiyandarike, ni nko gukinisha umwuka urimo uburozi. Ingaruka zishobora kudahita zigaragara, ariko uba uzahura na zo byanze bikunze. Ibyo bishoboka bite? Kwitegeza ibintu birimo umwuka urimo uburozi bishobora kwangiza agahu k’imbere mu gifu, maze bigatuma mikorobe zo mu mara zinjira mu maraso, umuntu agakurizamo uburwayi. Mu buryo nk’ubwo, kureba kenshi amashusho abyutsa irari ry’ibitsina n’urugomo ruteye ishozi, bishobora gutuma ‘uta isoni,’ bigatuma irari ry’umubiri ryiganza mu bitekerezo no mu bikorwa byawe.—Abefeso 4:19; Abagalatiya 6:7, 8.
Nzahitamo iyihe mikino?
Niba ababyeyi bawe bakwemerera gukina imikino yo kuri orudinateri, wabwirwa n’iki uwo wahitamo ndetse n’igihe wamara uwukina? Ibaze ibi bibazo bikurikira:
Ese imikino nzahitamo gukina, izatuma Yehova ambona ate? Muri Zaburi ya 11:5 hagira hati “Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi, kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo” (Zaburi 11:5). Ku birebana n’abakora iby’ubupfumu, Ijambo ry’Imana rivuga ko “umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova” (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Niba wifuza kuba incuti y’Imana, ugomba gukurikiza inama dusanga muri Zaburi ya 97:10 igira iti “mwange ibibi.”
Ese iyi mikino igira izihe ngaruka ku bitekerezo byanjye? Ibaze uti ‘ese gukina iyi mikino bizatuma guhunga ubusambanyi binyorohera cyangwa bizarushaho kunkomerera’ (1 Abakorinto 6:18)? Imikino irimo amafoto cyangwa ibiganiro bibyutsa irari ry’ibitsina, ntizagufasha gutekereza ku bintu bikiranuka, biboneye kandi by’ingeso nziza.—Abafilipi 4:8.
Ese mara igihe kingana iki nkina iyi mikino? Nubwo umukino wo kuri orudinateri waba ari mwiza, ushobora kugutwara igihe kinini. Ni yo mpamvu ukwiriye kujya wandika igihe umara ukina iyo mikino. Ese yaba itwara igihe wagakoresheje mu bindi bintu by’ingenzi? Kwandika uko igihe ukoresha ukina imikino yo kuri orudinateri kingana, bizagufasha kumenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere.—Abefeso 5:16.
Birumvikana ko Bibiliya itadusaba guhora twiyigisha cyangwa duhugiye mu mirimo yo mu rugo. Ahubwo itwibutsa ko hari “igihe cyo guseka . . . n’igihe cyo kubyina” (Umubwiriza 3:4). Ariko nanone, ni iby’ingenzi kuzirikana ko ijambo “kubyina” ryakoreshejwe muri Bibiliya ryumvikanisha gukina ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri. Nawe igihe wamaraga ukina imikino yo kuri orudinateri, wagikoresha ukina imikino ngororamubiri.
Hitamo neza
Mu by’ukuri, gukina imikino yo kuri orudinateri birashimisha, cyane cyane iyo uzi kuyikina. Iyo rero ni yo mpamvu uba usabwa kwitonda ugahitamo neza imikino ukwiriye gukina. Ibaze uti ‘ni ayahe masomo nsinda cyane ku ishuri?’ Ese si ya yandi ukunda kurusha ayandi? Akenshi uko ugenda ukunda isomo, ni na ko urushaho kurimenya. Noneho ibaze uti ‘ni uwuhe mukino nkunda kurusha iyindi? Ese utuma ngira iyihe myifatire?’
Aho gukina umukino wo kuri orudinateri kubera ko gusa bagenzi bawe bawukunda, gerageza kwihitiramo uwawe. Ikiruta byose ariko, ukwiriye gukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”—Abefeso 5:10.
Niba ukunda umuzika, ni ibisanzwe rwose. Ariko se waba waratwawe na wo?
UMURONGO W’IFATIZO
“Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi.”—Zaburi 97:10.
INAMA
Andika muri make kuri buri mukino ushaka gukina, usobanure icyo uwo mukino ugamije n’uburyo bwateganyijwe bwo kugera kuri iyo ntego. Gereranya ibyo wanditse n’amahame yo muri Bibiliya yavuzwe muri iki gice, kugira ngo umenye niba uwo mukino ukwiriye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Mu mwaka wa 2006, mu mugi wo mu Buholandi witwa Amsterdam, hafunguwe ibitaro byita mu buryo bwihariye ku bantu babaswe n’imikino yo kuri orudinateri.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore uko nzasubiza incuti yanjye ninsaba ko dukina umukino wo kuri orudinateri urimo urugomo cyangwa ubwiyandarike: ․․․․․
Sinzongera kurenza amasaha ․․․․․ mu cyumweru nkina imikino yo kuri orudinateri; ibyo nzabigeraho ninkora ibi bikurikira: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni izihe ngaruka imikino yo kuri orudinateri ishobora kugira ku bitekerezo by’umuntu n’ibyiyumvo bye?
● Kuki ari iby’ingenzi gusuzuma amahame mbwirizamuco ya Yehova igihe tugiye guhitamo umukino wo kuri orudinateri?
● Ni iki wakora kugira ngo ufashe murumuna wawe watwawe no gukina imikino mibi yo kuri orudinateri?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 249]
“Imikino myinshi ituma wumva ko urugomo, imvugo nyandagazi n’ubwiyandarike ari ibintu bisanzwe, kandi ishobora gutuma ugwa no mu bindi bishuko. Ugomba kuba maso mu birebana n’imikino uhitamo.”—Amy
[Ifoto yo ku ipaji ya 250]
Gukina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo cyangwa ubwiyandarike, ni nko gukinisha umwuka w’uburozi. Ingaruka zishobora kudahita zigaragara, ariko amaherezo zikugeraho