ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 36 pp. 297-303
  • Navuganira nte ukwizera kwanjye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Navuganira nte ukwizera kwanjye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Wowe se ubibona ute?
  • Uko washyigikira irema
  • Gira ukwizera gukomeye
  • Kuki ntinya kubwiriza ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Aho nandika—Ishuri n’abo mwigana
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 36 pp. 297-303

IGICE CYA 36

Navuganira nte ukwizera kwanjye?

Ahanini ni iki gishobora gutuma utinya kubwira umunyeshuri mwigana imyizerere yawe?

□ Kudasobanukirwa Bibiliya

□ Gutinya gusekwa

□ Kutamenya uko natangiza ikiganiro

Ni ubuhe buryo bworoshye wakoresha kugira ngo uvuge ibirebana n’ukwizera kwawe?

□ Kuganiriza umunyeshuri umwe umwe

□ Gutanga ikiganiro mu ishuri

□ Kugaragaza ibyo nizera mu gihe twahawe umukoro uvuga ingingo runaka

Andika izina ry’umunyeshuri utekereza ko ashobora kugutega amatwi akemera ko muganira kuri Bibiliya.․․․․․

ABANYESHURI mwigana ntibakunda kuganira ibyerekeye Imana. Iyo uvuze indi ngingo, urugero nka siporo, imyambaro cyangwa abo mudahuje igitsina, uba nk’ukomye imbarutso ikiganiro kigahita gishyuha. Ariko se vuga Imana maze urebe ukuntu bamera nk’abanyagiwe!

Impamvu si uko bagenzi bawe batemera Imana; oya, abenshi mu rubyiruko barayemera. Icyakora hari abaterwa ipfunwe no kuganira iby’Imana. Bashobora kuba bumva iyo ngingo idashishikaje.

Wowe se ubibona ute?

Niba utinya kubwiriza abo mwigana, hari impamvu yumvikana ibigutera. Nta muntu n’umwe wishimira guhabwa akato cyangwa gusekwa. Ese ibyo bishobora kukubaho uramutse ubwiye abandi ibyo wizera? Birashoboka. Ku rundi ruhande ariko, bagenzi bawe bashobora kugutangaza. Abenshi muri bo bakeneye ibisubizo by’ibi bibazo: iyi si iragana he? Kuki yuzuyemo imvururu? Bagenzi bawe bashobora gushimishwa no kuganira kuri ibyo bibazo n’umuntu bari mu kigero kimwe, kuruta uko babiganiraho n’umuntu ubaruta.

Nubwo bimeze bityo ariko, kuganira na bagenzi bawe ibirebana n’idini bishobora kukubera ikibazo cy’ingorabahizi. Urazi se, humura ntibazagufata nk’abanyedini b’intagondwa! Kandi ntugaterwe isoni n’uko hari ibyo udashobora gusobanura neza uko bikwiriye. Kubwira abandi ibyo wizera bishobora kugereranywa no gucuranga igikoresho cy’umuzika. Mu mizo ya mbere bishobora kugorana. Ariko iyo ukomeje kwitoza birakorohera n’imihati yawe ikagira akamaro. None se uzatangira uvuga iki?

Ubusanzwe ushobora gutangira uvuga ingingo yoroshye. Urugero, niba abanyeshuri baganira ku kintu giherutse kuba, ushobora kuvuga icyo Ibyanditswe bikivugaho. Cyangwa wenda ukakiganiraho n’umunyeshuri umwe. Dore ubundi buryo bworoshye: bamwe mu rubyiruko rw’Abakristo bashyira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku meza, kugira ngo barebe niba abo bigana babigirira amatsiko. Akenshi abo mwigana birabashishikaza, bigatuma mutangira kuganira.

Ese muri ubwo buryo bwose, ni ubuhe wagerageza? ․․․․․

Ese hari ubundi buryo wumva wakoresha kugira ngo ubwirize abo mwigana? Niba buhari bwandike hasi aha.

․․․․․

Hari igihe amasomo mugira ku ishuri atuma ubona uburyo bwo kuvuganira ukwizera kwawe. Urugero, wakora iki mugeze ku isomo rivuga iby’ubwihindurize? Washyigikira ute ko wemera irema?

Uko washyigikira irema

Umusore ukiri muto witwa Ryan yaravuze ati “igihe mu ishuri bajyaga impaka ku bwihindurize, numvise bavuga ibintu bitandukanye cyane n’ibyo nigishijwe. Babivugaga bagaragaza ko ari ukuri kudashidikanywaho, ku buryo nagize ubwoba bwo kugira icyo mvuga.” Umukobwa witwa Raquel na we ibintu nk’ibyo byamubayeho. Yaravuze ati “nahiye ubwoba igihe mwarimu watwigishaga siyansi yavugaga ko ubutaha tuziga ubwihindurize. Nari nzi neza ko ngomba kuzagaragaza uko mbona icyo kibazo abantu batavugaho rumwe.”

Wumva umeze ute iyo inyigisho y’ubwihindurize yigishijwe mu ishuri? Wemera ko Imana ari yo ‘yaremye ibintu byose’ (Ibyahishuwe 4:11). Mu bidukikije uhabona ibintu byaremanywe ubuhanga. Ariko kandi, ibitabo byo ku ishuri bivuga ko ibintu byabayeho biturutse ku bwihindurize, kandi mwarimu wawe na we ni ko abyigisha. None se uri muntu ki ku buryo wavuguruza ibyo abahanga bavuga?

Wibuke ko atari wowe wenyine utemera inyigisho y’ubwihindurize. Zirikana ko hari n’abahanga mu bya siyansi batari bake batemera ubwihindurize. Ubwo ntitwiriwe tuvuga abarimu n’abanyeshuri na bo batemera iyo nyigisho.

Icyakora, kugira ngo ugaragaze ko ibintu byaremwe, ugomba kuba uzi neza icyo Bibiliya yigisha kuri iyo ngingo. Nta mpamvu yo kwirirwa mujya impaka ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho mu buryo bweruye. Reka wenda dufate ingero:

Igitabo cyanjye cya siyansi kivuga ko isi n’indi mibumbe igaragiye izuba bimaze imyaka ibarirwa muri za miriyari biriho. Bibiliya ivuga ko isi n’isanzure ry’ikirere ryose byariho na mbere y’umunsi wa mbere w’irema. Bityo rero, isi n’indi mibumbe igaragiye izuba bishobora kuba koko bimaze imyaka ibarirwa muri za miriyari.—Intangiriro 1:1.

Mwarimu avuga ko bidashoboka ko isi yaba yararemwe mu minsi itandatu gusa. Bibiliya ntivuga ko iminsi itandatu y’irema yari iminsi y’amasaha 24.

Mu ishuri twabonye ingero nyinshi z’ibintu byagiye bihinduka ku nyamaswa n’abantu uko igihe cyagiye gihita. Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ibinyabuzima “nk’uko amoko yabyo ari” (Intangiriro 1:20, 21). Bibiliya ntishyigikira igitekerezo kivuga ko ubuzima bwabayeho biturutse ku kintu kidafite ubuzima, cyangwa ko Imana yaremye ingirabuzimafatizo imwe hanyuma ibindi byose bikagenda bibaho binyuze ku bwihindurize. Buri ‘bwoko’ bw’ibinyabuzima buba bugizwe n’ibinyabuzima bitandukanye. Bityo rero, Bibiliya yemeza ko muri buri ‘bwoko’ hashobora kubamo ibinyabuzima bifite aho bitandukaniye.

None se ukurikije ibyo wasomye muri iki gice, wasubiza ute umwarimu cyangwa umunyeshuri uvuze ati

“Siyansi ihamya ko twabayeho biturutse ku bwihindurize.” ․․․․․

“Sinemera Imana kuko ntarayibona.” ․․․․․

Gira ukwizera gukomeye

Niba waravutse ababyeyi bawe ari Abakristo, ushobora kuba wizera irema bitewe n’uko gusa ari byo ababyeyi bakwigishije. Ariko uko ugenda ukura, ukwiriye gukorera Imana ‘ubigiranye ubushobozi bwawe bwo gutekereza,’ ufite aho ushingira ukwizera kwawe (Abaroma 12:1). Bityo rero, ukwiriye kwibaza uti ‘ni iki kinyemeza ko hariho Umuremyi?’ Umusore witwa Sam, ufite imyaka 14, yitegereje uko umubiri w’umuntu uteye. Yaravuze ati “umubiri ufite ibice byinshi biremanywe ubuhanga, kandi byose bikorana neza. Nta kuntu umubiri w’umuntu waba warabayeho biturutse ku bwihindurize.” Holly, ufite imyaka 16, na we ni ko abibona. Yaravuze ati “bamaze kunsuzuma bagasanga ndwaye diyabete, narushijeho kumenya byinshi ku mikorere y’umubiri w’umuntu. Urugero, natangajwe no kumenya ukuntu impindura—inyama nto yo mu nda iba inyuma y’igifu—ikora akazi gakomeye ibika amaraso kandi igatuma n’izindi ngingo z’umubiri zikora neza.”

Andika hasi aha ibintu bitatu bikwemeza ko hariho Umuremyi.

1. ․․․․․

2. ․․․․․

3. ․․․․․

Ntibikwiriye ko ugira ipfunwe cyangwa ngo wumve utewe isoni no kuba wizera Imana kandi ukizera ko ibiriho byose byaremwe. Tuzirikanye ibihamya bibigaragaza, bihuje n’ubwenge kwemera ko twe abantu twaremanywe ubuhanga buhambaye.

Mu by’ukuri, kwemera ubwihindurize ni byo ahubwo bisaba ukwizera kudasanzwe. Ni nko kwemera ko habayeho ibitangaza kandi uwabikoze atarigeze abaho. Nubitekerezaho witonze ukoresheje ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu, uzarushaho kwigirira icyizere kandi uzavuganira ukwizera kwawe nta bwoba.

MU GICE GIKURIKIRA:

Ujya ubona abo mungana babatizwa. Ese nawe witeguye gutera iyo ntambwe?

UMURONGO W’IFATIZO

“Ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni. Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera.”—Abaroma 1:16.

INAMA

Ukwiriye kumenya uko witwara mu gihe ubwira abandi ibirebana n’imyizerere yawe. Iyo ugaragaje ko ufite amasonisoni, bishobora guha bagenzi bawe urwaho rwo kukugira urw’amenyo. Ariko nubabwiriza ufite icyizere, mbese nk’uko abo mwigana bavuga icyo batekereza, bishobora gutuma barushaho kukubaha.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Rimwe na rimwe, iyo usabye abarimu gutanga ibihamya by’uko ubwihindurize bwabayeho koko, bananirwa kubisobanura. Bituma babona ko bemeye iyo nyigisho bitewe gusa n’uko ari ko bayigishijwe.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo mbone uko ntangira kuganira kuri Bibiliya n’umunyeshuri twigana: ․․․․․

Dore uko nzasobanura nihagira umbaza impamvu nemera ko hariho Umuremyi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ari iby’ingenzi ko ubwira abandi ibyo wizera?

● Bumwe mu buryo bworoshye wabwiramo abanyeshuri mwigana ko wemera irema, ni ubuhe?

● Wagaragaza ute ko ushimira Umuremyi w’ibintu byose?—Ibyakozwe 17:26, 27.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 299]

“Ishuri ni ifasi nziza yo kubwirizamo. Kandi ni twe twenyine dushobora kuyigeramo.”—Iraida

[Ifoto yo ku ipaji ya 298]

Kubwira abandi ibyo wizera ni kimwe no gucuranga igikoresho cy’umuzika; byose bisaba ubuhanga. Ariko niwitoza uzabigeraho

[Ifoto yo ku ipaji ya 300 n’iya 301]

Ushobora kwikuramo ubwoba butuma utabwira abandi ibyo wizera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze