ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 38 pp. 311-317
  • Nzakora iki mu buzima bwanjye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nzakora iki mu buzima bwanjye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ujye wibuka Umuremyi wawe”
  • Tegura inzira uzacamo
  • Gisha inama
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Petero yihakana Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 38 pp. 311-317

IGICE CYA 38

Nzakora iki mu buzima bwanjye?

“Ngitangira kwiga, numvaga nta bwoba bw’igihe kizaza mfite. Ariko uko nagendaga ngana mu mwaka wa nyuma w’amashuri, nabonye noneho ko ubuzima bugiye guhinduka ngahangana n’ibibazo abantu bakuru bahura na byo.”—Alex.

TUVUGE ko ugiye kuva iwanyu ugakora urugendo rw’ibirometero byinshi. Ushobora kubanza kureba ku ikarita, kugira ngo umenye inzira izakugeza iyo ugiye. Ibyo ni kimwe no kugena icyo uzakora mu gihe kiri imbere. Umusore witwa Michael, ukora kuri bimwe mu biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “uba ugomba guhitamo mu bintu byinshi.” Wahitamo ute? Yarashubije ati “byose biterwa n’intego ufite.”

Intego ufite zigereranye n’aho hantu runaka ushaka kujya. Niba ugendagenda nk’umuntu utazi iyo ajya, ntushobora kuzigeraho. Bisaba ko ufata ikarita ukareba inzira uzanyuramo. Nubigenza utyo, uzaba ukurikije inama iboneka mu Migani 4:26 igira iti “jya uringaniriza ibirenge byawe inzira.” Hari indi Bibiliya igira iti “jya umenya iyo ujya.”—Contemporary English Version.

Mu myaka iri imbere, bizaba ngombwa ko ufata imyanzuro ikomeye irebana no gukorera Imana, akazi, gushaka, gushinga umuryango n’ibindi. Nubanza kumenya iyo ujya, guhitamo neza ntibizakugora. Iyo umaze kwishyiriraho intego y’icyo wifuza gukora, hari ikindi kintu uba ukwiriye kuzirikana.

“Ujye wibuka Umuremyi wawe”

Kugira ngo uzagire ibyishimo mu buzima bwawe, ukwiriye kuzirikana amagambo y’Umwami Salomo agira ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubwiriza 12:1). Ibyo bishatse kuvuga ko ibyo uhitamo kuzakora mu buzima bwawe, byagombye kujyana n’icyifuzo ufite cyo gushimisha Imana.

Kuki bikwiriye ko gushimisha Imana biza mu mwanya wa mbere? Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.” Ibyaremwe byose byo ku isi no mu ijuru bigomba gushimira uwabiremye. Ese wowe ujya ushimira Yehova kubera ko yaguhaye “ubuzima no guhumeka n’ibintu byose” (Ibyakozwe 17:25)? Ese ntiwumva ukwiriye kugira icyo uha Yehova Imana kugira ngo umushimire ibintu byose yaguhaye?

Hari abasore n’inkumi b’Abahamya ba Yehova bakomeje kwibuka Umuremyi, bahitamo kwishyiriraho intego yo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Dore bimwe mu bice bigize uwo murimo nawe ushobora kugiramo uruhare.

Umurimo w’ubupayiniya. Abapayiniya ni ababwiriza bishyiriyeho intego yo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko bahabwa imyitozo kandi bagahura n’abantu benshi muri uwo murimo, ubuhanga bwabo bwo kwigisha Bibiliya buriyongera.

Kubwiriza ahantu ababwiriza bakenewe kurusha ahandi. Hari abagiye bimukira mu turere dufite ababwiriza b’Ubwami bake cyane. Abandi bo biga urundi rurimi, bagafasha itorero riri hafi y’aho batuye rikoresha urwo rurimi rw’amahanga, cyangwa bakimukira mu kindi gihugu.a

Umurimo w’ubumisiyonari. Abapayiniya babishoboye, bafite amagara mazima kandi bafite imbaraga, baratozwa maze bakoherezwa kubwiriza mu bindi bihugu. Umurimo w’ubumisiyonari utuma umuntu yumva anyuzwe rwose.

Umurimo wo kuri Beteli. Abagize umuryango wa Beteli bakorera ku Biro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova. Mu bihugu bimwe na bimwe, hakorerwa imirimo yo gucapa no kohereza hirya no hino ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Kuba umukozi mpuzamahanga. Abakozi mpuzamahanga bajya mu bindi bihugu kugira ngo bafashe mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu y’Ibiro by’Amashami.

Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Abasaza n’abakozi b’itorero batarashaka, bahabwa imyitozo yo kwigisha, bakigishwa n’uburyo umurimo w’Abahamya ba Yehova ukorwamo. Bamwe mu barangije iryo shuri bajya kubwiriza mu bindi bihugu.

Tegura inzira uzacamo

Gukora umurimo w’igihe cyose ni intego nziza rwose kandi ituma ubona imigisha myinshi. Icyakora ukwiriye kuyitekerezaho witonze. Urugero, ibaze uti ‘ese hari ubushobozi cyangwa ubuhanga mfite bwamfasha kwibeshaho?’

Kubera ko umukobwa witwa Kelly yari afite intego yo kuzaba umupayiniya, yahisemo akazi kari gutuma abigeraho. Yaravuze ati “nahisemo akazi kari kumfasha kubona ibyo nkeneye mu gihe nkora umurimo w’ubupayiniya.”

Kelly yiyandikishije mu ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga. Ibyo byamufashije kugera kuri ya ntego yari yarishyiriyeho. Yaravuze ati “nifuzaga gukora umurimo w’igihe cyose. Ibindi byose byazaga hanyuma.” Kelly ashimishwa no kuba yarahisemo uwo murimo. Yaravuze ati “uyu ni wo mwanzuro mwiza nafashe kuruta iyindi yose.”

Gisha inama

Iyo ugenda mu gace utamenyereye, hari aho ugera ukayoboza. Ushobora kubigenza utyo no mu gihe uteganya ibyo uzakora mu gihe kiri imbere. Gisha abandi inama. Mu Migani 20:18 hagira hati “iyo abantu bagiye inama imigambi yabo irakomezwa.”

Ababyeyi bawe ni bo ba mbere bashobora kukugira inama nziza. Ariko ushobora no kugisha inama abandi Bakristo bakuze ubona bakurikiza inama zituruka ku Mana. Roberto, ufite imyaka 27, akora kuri Beteli. Yatanze inama igira iti “shaka Abakristo b’intangarugero bo mu itorero ryanyu cyangwa bo hafi y’iwanyu.”

Yehova Imana yifuza kugufasha guhitamo neza icyo uzakora mu buzima, kikazaguhesha ibyishimo byinshi. Bityo rero, musabe agufashe kugira ngo ‘ukomeze kwiyumvisha ibyo ashaka’ ko wazakora mu gihe kiri imbere (Abefeso 5:17). Mu byo ukora byose, jya ukurikiza inama iboneka mu Migani 3:5, 6, igira iti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”

Ku bindi bisobanuro, reba DVD ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?” Iboneka mu ndimi zisaga 30

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba imbonerahamwe yo ku ipaji ya 164.

UMURONGO W’IFATIZO

“‘Nimubingeragereshe,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru, nkabaha umugisha mukabura aho muwukwiza.’”—Malaki 3:10.

INAMA

Gisha inama abantu bamaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose. Babaze impamvu bahisemo gukora uwo murimo n’imigisha baboneye muri uwo murimo.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Ingufu z’amashanyarazi zishobora gutuma igikoresho runaka gikora. Mu buryo nk’ubwo, umwuka wera w’Imana ushobora gutuma ukora byinshi mu murimo wayo.—Ibyakozwe 1:8.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo ndusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ni ubuhe bushobozi cyangwa ubuhanga ufite?

● Wakoresha ute ibintu uzi ugamije gusingiza Yehova?

● Mu buryo butandukanye umurimo w’igihe cyose ukorwamo bwavuzwe muri iki gice, ni ubuhe bugushimisha cyane?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 313]

“Ababyeyi banjye ndabubaha cyane. Kuba ababyeyi banjye bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, bakaba barihanganiye ibibazo by’ubukene kandi bakantera inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose, byaramfashije cyane.”—Jarrod

[Agasanduku ko ku ipaji ya 314]

Urupapuro rw’imyitozo

Intego zanjye

Shyira akamenyetso ku ntego wifuza kwishyiriraho. Uzuza mu mwanya watanzwe ariko wandike ubyiyerekezaho cyangwa wandike n’izindi ntego zitavuzwe aha.

Umurimo wo kubwiriza

□ Kongera igihe mara mu murimo wo kubwiriza, nkajya mara amasaha buri kwezi

□ Kujya ntanga ibitabo ․․․․․ buri kwezi

□ Kujya nkoresha Bibiliya mbwira abandi imyizerere yanjye

□ Gusubira gusura incuro ․․․․․ mu kwezi

□ Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya

Izindi ntego: ․․․․․

Kwiyigisha

□ Kujya nsoma amapaji ․․․․․ ya Bibiliya buri munsi

□ Gutegura amateraniro tugira mu cyumweru

□ Gukora ubushakashatsi kuri izi ngingo zo muri Bibiliya: ․․․․․

Mu itorero

□ Gutanga nibura igisubizo kimwe muri buri teraniro

□ Gufata iya mbere nkaganira n’umuntu ukuze kugira ngo ndusheho kumumenya neza

□ Gusura umuntu ukuze cyangwa wamugaye wo mu itorero

Izindi ntego: ․․․․․

Turi ku itariki ya

Nyuma y’amezi atandatu, ujye wisuzuma urebe intego wabashije kugeraho. Bibaye ngombwa ushobora kugira icyo uzihinduraho cyangwa uzongeraho.

[Ifoto yo ku ipaji ya 312]

Kugira intego mu buzima bizakurinda gupfusha ubusa imbaraga zawe, nyamara nta kintu gifatika wagezeho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze