Uwo wafatiraho urugero—Lidiya
Nubwo Lidiya yari amaze igihe gito ahindutse Umukristo, yiyemeje kwakira Pawulo na bagenzi be (Ibyakozwe 16:14, 15). Ibyo byatumye abona uburyo bwiza bwo kuganira n’abo bigishwa. Igihe Pawulo na Silasi bafungurwaga bagiye he? Bahise basubira kwa Lidiya.—Ibyakozwe 16:40.
Ese ushobora kwigana Lidiya, ugafata iya mbere kugira ngo umenyane n’abandi? Wabigenza ute? Tangirira ku bintu bito. Gerageza kugira umuntu umwe uvugisha. Urugero ushobora kwishyiriraho intego yo kujya uganiriza umuntu umwe igihe cyose wagiye mu materaniro. Jya umwenyura. Niba utazi icyo uri bumubwire, mubaze ibibazo cyangwa umubwire amakuru yawe. Jya umenya gutega amatwi. Uko igihe kizagenda gihita, uzumva ushaka kumubwira byinshi. Abantu bakunda umuntu ubabwira amagambo meza abikuye ku mutima (Imigani 16:24). Kubera ko Lidiya yari asanzwe ari umuntu usabana kandi wakira abashyitsi, byatumye yunguka incuti nziza. Nawe niwigana urugero rwe, uzabona incuti nziza.