Indirimbo ya 117
Tugomba kwigishwa
Igicapye
1. Muze mwige ibyerekeye Yehova;
Mwinywere amazi y’ubugingo.
Imana yacu iratwigisha.
Ushaka ukuri azahazwa.
2. Tujye twitabira amateraniro
Kugira ngo twigishwe ibyiza,
Tuhabonere umwuka wera.
Dufashwe kugendera mu mucyo.
3. Dukomezwa n’indirimbo zisingiza.
Kuzumva birashimisha cyane!
Tujye duhora duteranira
Hamwe n’ubwoko bw’Imana yacu.
(Reba nanone Heb 10:24, 25; Ibyah 22:17.)