Indirimbo ya 98
Tubibe imbuto z’Ubwami
Igicapye
1. Mwe bagaragu ba Yehova,
Mwebwe mwamwiyeguriye,
Nimukorere Databuja
Kandi mwige inzira ze.
Biba imbuto y’ukuri hose
Mu mitima irumbuka.
Izeramo imbuto nziza cyane,
Zihesha Imana ikuzo.
2. Zimwe zishobora kuzagwa
Ku mitima y’urutare.
Nubwo zishobora kumera,
Ibyazo tuzabimenya.
Izigwa mumahwa zikanigwa,
Bo bahitamo iyi si.
Imbuto zimwe zishobora kwera
Mu butaka bumeze neza.
3. Ibyo wowe uzasarura
Bizaterwa nawe rwose.
Niwihangana ntucogore,
Bashobora guhinduka.
Jya uba maso uzabafashe
Maze bareke gutinya.
Uzasarura mirongo itatu,
Ndetse wenda n’ijana ryose.
(Reba nanone Mat 13:19-23; 22:37.)