Indirimbo ya 19
Isezerano ry’Imana ryo gushyiraho Paradizo
Igicapye
1. Yah! Yehova yateganyije
Paradizo y’isi yose;
Yesu Kristo azavanaho
Urupfu no kubabara.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Yirebeshe ukwizera.
Yesu ni we tuyikesha,
Nk’uko na Se yabishatse.
2. Abapfuye azabazura,
Abisabwe na Yehova.
Yanavuze ko tuzabana
Muri iyo Paradizo.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Yirebeshe ukwizera.
Yesu ni we tuyikesha,
Nk’uko na Se yabishatse.
3. Paradizo y’isezerano
Ry’uwo mwami Kristo Yesu.
Dushimira Data wa twese,
Dusingiza, turirimba.
(INYIKIRIZO)
Paradizo y’isi yose;
Yirebeshe ukwizera.
Yesu ni we tuyikesha,
Nk’uko na Se yabishatse.
(Reba nanone Mat 5:5; 6:10; Yoh 5:28, 29.)