Indirimbo ya 46
Yehova ni Umwami wacu!
1. Mwese musingize Yehova,
Gukiranuka kwe kwaratangajwe.
Tumuririmbire tunamusingize,
Kandi twite ku bikorwa bye.
(INYIKIRIZO)
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
2. Nimutangaze ikuzo rye,
Hamwe n’ibikorwa bye by’agakiza.
Yehova Umwami nasingizwe cyane.
Tujye twunama imbere ye.
(INYIKIRIZO)
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
3. Ubwami bwe burategeka;
Ubwami bw’Umwana we Kristo Yesu.
Imana z’iyi si zikorwe n’isoni,
Nihasingizwe Yah wenyine.
(INYIKIRIZO)
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
Isi ninezerwe, n’ijuru ryishime,
Yehova yabaye Umwami!
(Reba nanone 1 Ngoma 16:9; Zab 68:21; 97:6, 7.)