Indirimbo ya 73
Mukundane urukundo rwinshi mubikuye ku mutima
1. Urukundo ruturanga
Rujye ruva ku mutima;
Urwo tugaragariza
Abakristo bose.
Tujye twereka abantu
Impamvu dukunda bose,
Tugaragaza impuhwe
N’urukundo nyarwo.
Dukundane by’ukuri,
Tugirire bose ubuntu,
Twimakaze ineza
Nibidushobokera.
Tujye twubaha abandi;
Bizatuma tubitaho.
Ntabwo tuzabataranga.
Tuzemera kwigomwa,
Twimakaze ubumwe.
2. Niba dukunda by’ukuri,
Tuzajya tworoherana;
Tuzarushaho kwizera
Abakristo bose.
Tuzaba incuti zabo;
Tuzajya twishimirana.
Tuzateranira hamwe,
Maze twubakane.
Duhora ducumura
Mu byo tuvuga duhubutse.
Bityo tujye dukunda
Abavandimwe bacu.
Tuzaba incuti zabo,
Ubumwe bwacu buhame.
Niturangwe n’urukundo,
Dusingize Imana;
Kandi dukunde bose.
(Reba nanone 1 Pet 2:17; 3:8; 4:8; 1 Yoh 3:11.)