Indirimbo ya 99
Dusingize Umwami mushya w’isi
Igicapye
1. Abantu batabarika
bateraniye hamwe,
Bakorakoranyijwe na Kristo
n’itorero rye.
Ubwami bwa Yah bwavutse;
Ibyo ashaka bikorwe.
Ni ibyiringiro nyakuri,
biradushimisha cyane.
(INYIKIRIZO)
Singiza Yehova;
Singiza na Kristo,
We wadutangiye incungu.
Twiringiye kubaho iteka
Dukorera Imana.
2. Nimusingize
Umwami wacu Kristo uganje.
Uwo Mwami w’Amahoro
azadukiza rwose.
Muri iyo si izaza,
Tuzabaturwa ku bwoba,
Abapfuye na bo bazuke,
Tuzasabwa n’ibyishimo!
(INYIKIRIZO)
Singiza Yehova;
Singiza na Kristo,
We wadutangiye incungu.
Twiringiye kubaho iteka
Dukorera Imana.