Indirimbo ya 127
Ahantu hitirirwa izina ryawe
Igicapye
1. Yehova, kubaka iyi nzu
Byaduhesheje ishema!
Tuyikweguriye twishimye,
Bityo uhabwe ikuzo.
Ibyo dushobora kuguha,
Bisanzwe ari ibyawe.
Dutangana umunezero
Ibintu byose dutunze.
(INYIKIRIZO)
Tuguhaye aha hantu,
Ngo uhabwe ikuzo.
Twifuza ko uhemera;
Turahakweguriye.
2. Tuzahora tugusingiza,
Turi aha hantu rwose.
Mana, habwa icyubahiro
N’abiga inzira zawe.
Aha hantu twakubakiye
Tuzahora tuhitaho.
Hazadushyigikira cyane
Mu murimo wo kwigisha.
(INYIKIRIZO)
Tuguhaye aha hantu,
Ngo uhabwe ikuzo.
Twifuza ko uhemera;
Turahakweguriye.
(Reba nanone 1 Abami 8:18, 27; 1 Ngoma 29:11-14; Ibyak 20:24.)