Indirimbo ya 74
Umunezero wa Yehova
Igicapye
1. Ubutumwa bwiza burabwirizwa.
Ni kimwe mu bimenyetso.
Agakiza kacu karegereje;
Gucungurwa biri hafi!
(INYIKIRIZO)
Yehova ni we gihome cyacu.
Murangurure mwishimye.
Mwishime mufite ibyiringiro,
Bose basingize Imana.
Yehova ni we gihome cyacu.
Abantu nibamumenye.
Gukomeza gukorera Imana,
Bizaduhesha ibyishimo.
2. Mwebwe mwese abakunda
Imana, ntimugomba guceceka.
Muhanike amajwi yanyu cyane;
Turirimbire Yehova!
(INYIKIRIZO)
Yehova ni we gihome cyacu.
Murangurure mwishimye.
Mwishime mufite ibyiringiro,
Bose basingize Imana.
Yehova ni we gihome cyacu.
Abantu nibamumenye.
Gukomeza gukorera Imana,
Bizaduhesha ibyishimo.
(Reba nanone 1 Ngoma 16:27; Zab 112:4; Luka 21:28; Yoh 8:32.)