Indirimbo ya 90
Imvi ni ikamba ry’ubwiza
Igicapye
1. Turi kumwe n’abari
Mu zabukuru.
Kandi barihangana;
Barashikamye.
Bafite intege nke;
Baba bonyine.
Data, ubakomeze
Mu byo bizera.
(INYIKIRIZO)
Data, jya wibuka.
Kwizera kwabo,
Bahe icyizere;
Bajye bashimwa!
2. Bose barashimisha
Iyo bizerwa.
Abizerwa ni beza.
Mu maso ya Yah
Jya wibuka ko na bo
Babaye bato.
Baritangaga cyane,
Batizigamye.
(INYIKIRIZO)
Data, jya wibuka.
Kwizera kwabo,
Bahe icyizere;
Bajye bashimwa!
(Reba nanone Mat 25:21, 23; Zab 71:9, 18; Imig 20:29; Luka 22:28; 1 Tim 5:1.)