Indirimbo ya 72
Twihingemo umuco w’urukundo
Igicapye
1. Turagusabye Mana yacu
Ngo turangwe n’imico yawe.
Ariko rero urukundo
Ni rwo rw’ingenzi kurushaho.
Niba tubuze urukundo
Nta cyo twaba turi cyo rwose.
Nitwihingamo urukundo,
Tuzanashimisha Imana.
2. Gukoresha ubwenge gusa
Ntibihagije ngo twigishe.
Urukundo ni ngombwa cyane
Mu gihe twigisha abantu.
Iyo dufite urukundo,
Bituma tutaremererwa.
Kandi no mu miruho yose,
Urukundo ntabwo rutsindwa.
(Reba nanone Yoh 21:17; 1 Kor 13:13; Gal 6:2.)