Indirimbo ya 58
Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana
Igicapye
1. Nyemerera gukunda
Ukuri utangaza.
Emera ngukorere
N’ubwenge bwanjye bwose.
2. Yehova unyakire,
Emera ngukorere.
Akira ijwi ryanjye;
Rijye rigusingiza.
3. Mwami, unyemerere
Njye ngukorera rwose.
Ngo ibyo nkora byose
Bigushimishe, Mwami.
(Reba nanone Zab 40:9; Yoh 8:29; 2 Kor 10:5.)