Indirimbo ya 123
Abungeri ni impano zigizwe n’abantu
Igicapye
1. Yah yaduhaye abungeri
Bita ku mukumbi.
Baduha urugero rwiza;
Baratuyobora.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
2. Abo bungeri batwitaho;
Bayobora neza.
Batuvura ibikomere,
Bavuga ibyiza.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
3. Baduha inama z’ubwenge,
Ngo tudateshuka.
Tuzajye twumvira Imana,
Tunayikorere.
(INYIKIRIZO)
Yehova aduha impano,
Abagabo bizerwa,
Bita cyane ku mukumbi we;
Turabakunda cyane.
(Reba nanone Yes 32:1, 2; Yer 3:15; Yoh 21:15-17; Ibyak 20:28.)