ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rk umutwe 2 pp. 4-5
  • Ukwemera nyakuri ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukwemera nyakuri ni iki?
  • Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wagira ukwemera nyakuri
  • Izere amasezerano ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ukwizera ni umuco udukomeza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • “Twongerere ukwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko wagaragaza ko ufite ukwemera nyakuri muri iki gihe
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
Reba ibindi
Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
rk umutwe 2 pp. 4-5

UMUTWE WA 2

Ukwemera nyakuri ni iki?

Umugabo witegereza inoti

Kimwe n’amafaranga, ukwemera kugomba kuba ari nyakuri kugira ngo kugire agaciro

KUGIRA ukwemera nyakuri birenze kwemera ko Imana ibaho. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera Imana, nyamara bagakora ibintu bibi nkana. Uko kwemera kwagereranywa n’amafaranga y’amiganano. Ayo mafaranga aba asa n’ayandi mazima, ariko nta gaciro aba afite. None se ukwemera nyakuri ni iki?

Ukwemera nyakuri gushingiye ku bumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe Byera. Ibyanditswe Byera bitumenyesha ukuri ku byerekeye Imana, kandi bikadufasha kuyimenya neza. Biduhishurira amategeko yayo, imigambi yayo n’inyigisho zayo. Dore zimwe muri izo nyigisho:

  • Imana ni imwe rukumbi, kandi nta wuhwanye na yo.

  • Yesu si Imana Ishoborabyose, ahubwo ni umuhanuzi w’Imana.

  • Gusenga ibigirwamana mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana ibiciraho iteka.

  • Abantu bategereje umunsi w’urubanza.

  • Abantu benshi bapfuye bazazurwa, maze babe muri Paradizo.

Ukwemera nyakuri gutuma dukora imirimo myiza. Iyo mirimo ihesha Imana icyubahiro, ikatugirira akamaro kandi ikakagirira abandi. Dore imwe muri yo:

  • Gusenga Imana.

  • Kwitoza kugira imico ishimisha Imana, cyane cyane urukundo.

  • Kureka ibitekerezo bibi n’ibyifuzo bibi.

  • Gukomeza kwemera Imana, nubwo twahura n’ibibazo.

  • Kwigisha abandi ibyerekeye Imana.

Umuryango uzaniye ibyokurya umugore ugeze mu za bukuru

Ukwemera nyakuri gutuma dukora imirimo myiza

Uko wagira ukwemera nyakuri

Umugabo ukora imyitozo kugira ngo imikaya ye ikomere

Kimwe n’imikaya, ukwemera kwawe kurushaho gukomera binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibyo wiga

Saba Imana kugufasha. Umuhanuzi Mose yasenze Imana agira ati “ndakwinginze menyesha inzira zawe kugira ngo nkumenye, ntone mu maso yawe.”a Imana yumvise isengesho rye, kandi irarisubiza. Mose yabaye intangarugero mu birebana no kugira ukwemera. Nawe Imana izagufasha kugira ukwemera nyakuri.

Jya ufata igihe cyo kwiga Ibyanditswe Byera. Inyandiko zahumetswe, hakubiyemo Torah, Zaburi n’Amavanjiri zishobora kuboneka mu gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa kurusha ibindi ku isi, ari cyo Bibiliya. Ese waba ufite kopi y’ibyo Byanditswe Byera?

Jya ushyira mu bikorwa inama ziboneka mu Byanditswe Byera mu mibereho yawe ya buri munsi. Kimwe n’uko imikaya ikomera ari uko ukoze imyitozo ngororangingo, ukwemera kwawe na ko kuzarushaho gukomera, binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibyo wiga. Uzibonera ko inama zitangwa n’Imana ari ingirakamaro. Ni koko, inama z’ingirakamaro ziboneka mu Byanditswe Byera, zafashije abantu batabarika guhindura imibereho yabo, maze irushaho kuba myiza. Ingingo ikurikira iri bukwereke zimwe mu ngero zibigaragaza.

a Kuva 33:13.

Wasubiza ute?

  • Ukwemera nyakuri gushingiye ku ki?

  • Ukwemera nyakuri gutuma dukora iyihe mirimo myiza?

  • Wakora iki kugira ngo ugire ukwemera nyakuri?

Imana yarinze Ijambo ryayo

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana yarinze Ijambo ryayo, rigakomeza kuba iryera kugeza muri iki gihe. Imana Ishoborabyose ishobora kurinda igitabo yandikishije. Ijambo ryayo rigira riti “ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga, ariko ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose.”—Yesaya 40:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze