ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rk umutwe 7 pp. 18-19
  • Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi
  • Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
  • Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Urubyaro rw’Inzoka—Ni Gute Rwagaragajwe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Izere Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
rk umutwe 7 pp. 18-19

UMUTWE WA 7

Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi

ABAHANUZI ba kera bemeraga Imana. Bizeraga amasezerano yayo, kandi bikagaragarira mu mibereho yabo. Ayo masezerano ni ayahe?

Adamu na Eva bakimara kwigomeka muri Edeni, Imana yahise isezeranya ko yari gushyiraho umuntu wari kumenagura umutwe w’‘inzoka’ igereranywa n’‘ikiyoka kinini, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya,’ akamurimbura burundu (Intangiriro 3:14, 15; Ibyahishuwe 12:9, 12). Uwo muntu ni nde?

Hashize imyaka igera ku 2.000 Yehova atanze ubwo buhanuzi bwa mbere, yasezeranyije umuhanuzi Aburahamu ko uwo wari kuza yari kuzamukomokaho. Imana yaramubwiye iti “amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe kubera ko wanyumviye.”—Intangiriro 22:18.

Mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, Imana yahaye umuhanuzi Mose ibindi bisobanuro ku birebana n’urwo “rubyaro.” Mose yabwiye abana ba Isirayeli ati “Yehova Imana yawe azaguhagurukiriza umuhanuzi wo muri mwe, amukuye mu bavandimwe bawe, umuhanuzi umeze nkanjye, muzamwumvire” (Gutegeka kwa Kabiri 18:15). Ubwo rero, uwo muhanuzi umeze nka Mose wagombaga kuza, yari gukomoka mu bana ba Aburahamu.

Nanone, uwo muhanuzi yari gukomoka mu rubyaro rw’Umwami Dawidi, kandi na we ubwe yari kuba umwami ukomeye. Imana yasezeranyije Umwami Dawidi iti ‘nzahagurutsa uwo mu rubyaro rwawe, kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe, ihame kugeza ibihe bitarondoreka’ (2 Samweli 7:12, 13). Nanone, Imana yahishuye ko uwo muntu wari gukomoka mu rubyaro rwa Dawidi, yari kwitwa “Umwami w’amahoro,” maze yongeraho iti “ubutware bwe buziyongera kandi amahoro ntazagira iherezo ku ntebe y’ubwami ya Dawidi no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze kandi abushyigikize ubutabera no gukiranuka, uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka” (Yesaya 9:6, 7). Koko rero, uwo Mutware ukiranuka yari kongera kwimakaza amahoro n’ubutabera ku isi hose. Ariko se, yari kuza ryari?

Aburahamu, Mose, Dawidi, Yesu n’urubyaro rwasezeranyijwe rumena umutwe w’inzoka

“Urubyaro” rwasezeranyijwe rwari . . . kuzakomoka kuri Aburahamu, kuzaba umuhanuzi umeze nka Mose, kuzakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, kuzaza mu mwaka wa 29, kuzamena umutwe w’inzoka, ari yo Satani

Marayika Gaburiyeli yaje kubwira umuhanuzi w’Imana Daniyeli ati “ubimenye kandi ubisobanukirwe, ko uhereye igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka rizatangirwa kugeza kuri Mesiya Umuyobozi, hazaba ibyumweru birindwi, habe n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri” (Daniyeli 9:25). Ibyo byari ibyumweru 69 by’imyaka, buri cyumweru gifite imyaka 7, ubwo yose hamwe ikaba imyaka 483. Iyo myaka yahereye mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, igeza mu wa 29.a

Ese koko Mesiya umuhanuzi umeze nka Mose, akaba n’“urubyaro” rwari rumaze igihe rutegerejwe, yaje mu mwaka wa 29? Reka tubisuzume.

a Reba igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, Ibisobanuro bya 2, ku ipaji ya 255.

Wasubiza ute?

  • Ni iki “urubyaro” rwa Aburahamu rwasezeranyijwe rwari gukorera Satani?

  • Ni iki Imana yasezeranyije binyuze kuri Mose?

  • Ni iki Dawidi yamenye ku byerekeye “urubyaro”?

  • Ni iki marayika Gaburiyeli yabwiye Daniyeli?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze