ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rk umutwe 8 pp. 20-21
  • Mesiya agaragara

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mesiya agaragara
  • Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Ibisa na byo
  • Mesiya aza
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Bari bategereje Mesiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Marayika asura Mariya
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Uko ivuka rya Yesu rituma abantu bagira amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
rk umutwe 8 pp. 20-21

UMUTWE WA 8

Mesiya agaragara

NYUMA y’imyaka 500 Daniyeli ahanuye, marayika w’Imana Gaburiyeli yabonekeye umwari witwaga Mariya, wakomokaga ku Mwami Dawidi. Gaburiyeli yaramubwiye ati “gira amahoro, wowe utoneshejwe cyane! Yehova ari kumwe nawe” (Luka 1:28). Icyakora, Mariya we yagize ubwoba. Iyo ndamukanyo ya Gaburiyeli yasobanuraga iki?

Marayika Gaburiyeli abonekera Mariya

Gaburiyeli yabwiye Mariya ko yari kubyara Mesiya

Gaburiyeli yabisobanuye agira ati “wigira ubwoba Mariya we, kuko utonnye ku Mana; dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu. Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi . . . , kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo” (Luka 1:30-33). Mbega inkuru ishimishije! Mariya yari kubyara Mesiya, we “rubyaro” rwari rumaze igihe kirekire rutegerejwe!

Mu mwaka wakurikiyeho, Yesu yavukiye i Betelehemu. Muri iryo joro, umumarayika yabwiye abungeri baho ati “nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi . . . kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami” (Luka 2:10, 11). Nyuma yaho, umuryango wa Yesu wimukiye i Nazareti, ari na ho yakuriye.

Mu mwaka wa 29, ari wo mwaka Mesiya yagombaga kubonekeraho, Yesu yatangiye umurimo wo kuba umuhanuzi w’Imana, icyo gihe akaba yari afite “imyaka nka mirongo itatu” (Luka 3:23). Abantu benshi babonye ko yari yaroherejwe n’Imana, kuko bavuze bati “muri twe habonetse umuhanuzi ukomeye” (Luka 7:16, 17). Ariko se, ni iki Yesu yigishije?

Yesu yigishije abantu gukunda Imana no kuyisenga. Yaravuze ati “Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa, kandi ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:29, 30). Nanone yaravuze ati “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”—Luka 4:8.

Yesu yasabye abantu gukundana. Yaravuze ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mariko 12:31). Nanone yaravuze ati “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira. Mu by’ukuri, ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bisobanura.”—Matayo 7:12.

Yesu yabwiye abantu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana abigiranye umwete. Yaravuze ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Kuki Ubwami bw’Imana ari ingenzi cyane?

Ibyanditswe byigisha ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi. Yesu ari we Mesiya, ni we Mwami wabwo washyizweho n’Imana. Umuhanuzi Daniyeli yeretswe Mesiya ari mu ijuru, maze Imana imuha “ubutware n’icyubahiro n’ubwami” (Daniyeli 7:14). Ubwo Bwami buzatunganya isi yose buyihindure Paradizo, kandi buhe abagaragu b’Imana ubuzima bw’iteka. Ese iyo si inkuru nziza cyane?

Wasubiza ute?

  • Ni iki marayika w’Imana Gaburiyeli yabwiye Mariya?

  • Ni ubuhe buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 29?

  • Ni iki Yesu yigishije?

  • Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se buzakora iki?

Yesu yigisha imbaga y’abantu

Yesu ari we Mesiya, yari muntu ki?

Amazina “Mesiya” na “Kristo,” yombi asobanura “Uwatoranyijwe,” ni ukuvuga umuntu Imana yahaye inshingano yihariye. Imana ni yo yaremye Yesu ari we Mesiya. Imana yakoze igitangaza gikomeye, maze Yesu abyarwa na Mariya, adafite se w’umuntu.

Kuki abantu benshi bizeye Yesu? Dore zimwe mu mpamvu zabiteye:

  • Ibyo yigishaga byari bishingiye ku Byanditswe Byera.

  • Inyigisho ze n’urugero yatangaga, byashimishaga abakundaga ukuri n’ubutabera.

  • Yakoze ibitangaza byinshi, abifashijwemo n’imbaraga z’Imana.

  • Yashohoje ubuhanuzi bwinshi bwo mu Byanditswe Byera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze