ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ll igice 7 pp. 16-17
  • Yesu yari muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yari muntu ki?
  • Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Tega Imana amatwi uzabeho iteka
ll igice 7 pp. 16-17

IGICE CYA 7

Yesu yari muntu ki?

Yehova yohereje Yesu ku isi. 1 Yohana 4:9

Yesu iburyo bw’Imana

Niba dushaka gushimisha Yehova, hari undi muntu ukomeye tugomba gutega amatwi. Kera cyane Yehova atararema Adamu, yabanje kurema umumarayika ukomeye mu ijuru.

Mariya atwite na nyuma yaho amaze kubyara Yesu

Hashize igihe, Yehova yohereje uwo mumarayika kugira ngo avukire i Betelehemu, abyawe n’umukobwa w’isugi witwaga Mariya. Uwo mwana bamwise Yesu.—Yohana 6:38.

Yesu yigisha abandi ibyerekeye Yehova

Yesu amaze gukura yagaragaje imico y’Imana mu buryo butunganye. Yari umugwaneza, akunda abantu kandi akishyikirwaho. Yigishaga abandi ukuri ku byerekeye Yehova, akabikora ashize amanga.

Nubwo Yesu yakoraga ibyiza abantu baramwangaga. 1 Petero 2:21-24

Yesu azura umwana w’umukobwa kandi agakiza umugabo wari urwaye

Nanone Yesu yakijije abarwayi kandi azura abapfuye.

Abayobozi b’amadini banze Yesu kubera ko yashyiraga ahabona inyigisho zabo z’ibinyoma n’ibikorwa byabo bibi.

Yesu akubitwa hanyuma akicwa

Abayobozi b’amadini boheje Abaroma bakubita Yesu baramwica.

  • Kuki kumenya Yesu ari iby’ingenzi?​—Yohana 17:3.

  • Yesu yakoraga iki mu ijuru mbere y’uko aza ku isi?​—Abakolosayi 1:15-17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze