ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 3 pp. 21-27
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingorane zo mu mabyiruka
  • Jya ugaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere
  • Uko wakongera kugirirwa icyizere
  • Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese ababyeyi bagomba kumenya ibyanjye byose?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 3 pp. 21-27

IGICE CYA 3

Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?

“Mba nifuza ko ababyeyi banjye bareka nkajya aho nshaka.”—Sarah, ufite imyaka 18.

“Mpora nibaza impamvu ababyeyi banjye batanyizera iyo nshatse gusohokana n’incuti zanjye. Bahora bambwira ngo ‘wowe tugufitiye icyizere, ariko incuti zawe zo ntituzizera.’”—Christine, ufite imyaka 18

ESE nawe wifuza kurushaho kubona umudendezo kimwe na Sarah na Christine? Kugira ngo uwubone, birasaba ko ababyeyi bawe bakugirira icyizere. Kugirirwa icyizere byagereranywa n’amafaranga. Kugira ngo abantu bakugirire icyizere bisaba imihati, ariko kugitakaza biroroshye. Uko icyizere wagirirwa cyaba kingana kose, nta na rimwe ubona ko gihagije. Umukobwa witwa Iliana ufite imyaka 16, yaravuze ati “igihe cyose nshatse kugira aho nsohokera, ababyeyi banjye bampata ibibazo bambaza aho ngiye ndetse n’abo tujyanye, icyo ngiye gukora n’igihe ndi bugarukire. Yego nzi neza ko ari ababyeyi banjye, ariko sinshimishwa no kuba bambaza ibibazo nk’ibyo!”

Wakora iki kugira ngo ababyeyi bawe barusheho kukwizera no kuguha umudendezo? Mbere yo gusubiza icyo kibazo, reka dusuzume impamvu kwizerana ari ikibazo ababyeyi n’urubyiruko batavugaho rumwe.

Ingorane zo mu mabyiruka

Bibiliya ivuga ko “umugabo azasiga se na nyina” (Intangiriro 2:24). Ibyo ni na ko bigendekera umugore. Waba uri umuhungu cyangwa umukobwa, ubugimbi cyangwa ubwangavu ahanini bugutegurira kuzaba umuntu ukuze, igihe uzaba wujuje ibisabwa kugira ngo uve mu rugo kandi nibishoboka ushinge uwawe muryango.a

Ariko kandi, igihe umuntu acamo mbere y’uko aba mukuru, si nk’umuryango umuntu anyuramo gutya gusa igihe ageze mu kigero runaka. Ahubwo byagereranywa n’amadarajya uzamuka rimwe rimwe, mu gihe cy’amabyiruka. Birumvikana rero ko wowe n’ababyeyi bawe, mushobora kutavuga rumwe ku birebana n’aho ugeze uyazamuka. Umukobwa witwa Maria wumva ko ababyeyi be batamugirira icyizere mu birebana n’uko ahitamo incuti, yaravuze ati “mfite imyaka 20, ariko na n’ubu ntibarangirira icyizere. Ababyeyi banjye bumva ko ntafite ubushobozi bwo kwikura mu ngorane. Nagerageje kubabwira ko nigeze kwikura mu ngorane, ariko kuri bo ntibyari bihagije.”

Dukurikije uko amagambo ya Maria abigaragaza, kutizerana bishobora kuba intandaro y’ibibazo bikomeye hagati y’ababyeyi n’abana babo. Ese ibyo ni ko bimeze iwanyu? Niba ari uko bimeze se, wakora iki kugira ngo ababyeyi bawe barusheho kukwizera? None se niba hari amakosa wakoze agatuma bagutakariza icyizere, wakora iki kugira ngo bongere kukugirira icyizere?

Jya ugaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere amagambo agira ati “mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Abakorinto 13:5). Mu by’ukuri amagambo ya Pawulo ntiyarebaga mbere na mbere urubyiruko. Ariko kandi, ihame rikubiyemo rirabareba. Uko ugenda ugaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere, ni na ko ugenda uhabwa umudendezo. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko ugomba kuba intungane. N’ubundi kandi, nta wudakosa (Umubwiriza 7:20). Ariko se hari igihe imyifatire yawe yatuma ababyeyi bagutakariza icyizere?

Urugero, intumwa Pawulo yaranditse ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Ibaze uti ‘ni mu rugero rungana iki mvugisha ukuri, mbwira ababyeyi banjye aho ngiye n’ibyo nkora?’ Reka turebe ibyavuzwe n’abo mu rungano rwawe babonye ko bakwiriye kugira icyo bahindura, kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere. Numara gusoma ibyo bavuze, usubize ibibazo bikurikira.

Lori yaravuze ati “hari umuhungu nakundaga, nkajya mwoherereza ubutumwa bwo kuri interineti mu ibanga. Ababyeyi banjye barabivumbuye, barambuza. Nabasezeranyje ko ntazabyongera, ariko nkomeza kubikora. Byamaze umwaka wose. Nohererezaga uwo muhungu ubutumwa, ababyeyi banjye bakabimenya, nkabasaba imbabazi mvuga ko ntazongera, ariko nkongera nkabikora. Nageze ubwo ababyeyi banjye batashoboraga kunyizera na gato.”

Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye ababyeyi ba Lori bamutakariza icyizere? ․․․․․

Iyo uza kuba umwe mu babyeyi ba Lori wari gukora iki, kandi se kuki? ․․․․․

Igihe ababyeyi ba Lori bamuganiriza bwa mbere ku kibazo cye, yari gukora iki kugira ngo agaragaze ko akwiriye kugirirwa icyizere? ․․․․․

Beverly yaravuze ati “mu bijyanye n’abahungu, ababyeyi banjye ntibanyizeraga, ariko ubu nsobanukiwe impamvu. Nagiranaga agakungu na babiri muri bo bandushaga imyaka ibiri. Nanone namaranaga na bo amasaha menshi kuri telefoni, kandi twahurira ahantu twatumiwe ugasanga ari bo nibandaho cyane. Namaze ukwezi ababyeyi banjye baranyambuye telefoni, kandi ntibanyemereraga kujya aho abo bahungu babaga batumiwe.”

Iyo uza kuba mu mwanya w’ababyeyi ba Beverly wari gukora iki, kandi se kuki? ․․․․․

Ese utekereza ko kuba ababyeyi ba Beverly baramushyiriyeho iyo mipaka bishyize mu gaciro? Kuki se ari uko ubibona? ․․․․․

Beverly yari gukora iki kugira ngo ababyeyi be bongere kumugirira icyizere? ․․․․․

Uko wakongera kugirirwa icyizere

Wakora iki niba ibyo wakoze byaratumye ababyeyi bawe bagutakariza icyizere, nk’uko byagendekeye urwo rubyiruko rwavuzwe haruguru? Nubwo byaba ari uko bimeze, izere ko hari icyo wakora ababyeyi bawe bakakugarurira icyizere. Mu buhe buryo?

Nukomeza kugaragaza ko umaze guca akenge, ababyeyi bawe bazarushaho kukugirira icyizere no kuguha umudendezo. Annette, ufite imyaka 20, yaje kubona ko ibyo ari ukuri. Yaravuze ati “iyo ukiri muto, uba utarasobanukirwa akamaro ko kuba umuntu wiringirwa. Ubu maze guca akenge kandi mba nifuza gukora ibyatuma ababyeyi banjye bakomeza kunyizera.” Isomo wabikuramo ni irihe? Aho kwinubira ko ababyeyi bawe batakwizera, kora ibishoboka byose ugaragaze ko ukwiriye kwiringirwa, ni bwo uzarushaho guhabwa umudendezo.

Urugero, ese ugaragaza ko uri uwo kwiringirwa muri ibi bintu byavuzwe hasi aha? Shyira aka kamenyetso ✔ mu gasanduku gateganye n’ingingo ubona ukwiriye kunonosora.

□ Kubahiriza amasaha yo gutaha

□ Kubahiriza ibyo nasezeranyije

□ Kubahiriza igihe

□ Gukoresha neza amafaranga

□ Kurangiza imirimo yo mu rugo

□ Kubyuka ntabanje kuruhanya

□ Gukora isuku mu cyumba cyanjye

□ Kuvugisha ukuri

□ Gukoresha neza telefoni na orudinateri

□ Kwemera amakosa no gusaba imbabazi

□ Ibindi ․․․․․

Kuki utakwiyemeza ko ubu ugiye kwitwararika ku bintu washyizeho akamenyetso, ukagaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere? Shyira mu bikorwa izi nama zo muri Bibiliya: ‘ukwiriye kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yawe ya kera’ (Abefeso 4:22). ‘Yego yawe ijye iba Yego’ (Yakobo 5:12). “Umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we” (Abefeso 4:25). ‘Jya wumvira ababyeyi bawe muri byose’ (Abakolosayi 3:20). Nyuma y’igihe runaka, amajyambere yawe azagaragarira abandi, harimo n’ababyeyi bawe.—1 Timoteyo 4:15.

Byagenda bite se niba wumva ko ukora ibyo ushoboye byose, ariko ababyeyi bawe bakaba bataguha umudendezo wifuza? Kuki utabiganiraho na bo? Aho kwinuba uvuga ko bakwiriye kurushaho kukugirira icyizere, babaze ububashye icyo bumva wakora kugira ngo bakugirire icyizere. Basobanurire neza icyo witeguye gukora kugira ngo barusheho kukugirira icyizere.

Ntukitege ko ababyeyi bawe bazahita baguha uwo mudendezo. Birumvikana ko bazabanza kureba neza niba wubahiriza ibyo wabasezeranyije. Boneraho umwanya wo kugaragaza ko ukwiriye kwiringirwa. Nyuma y’igihe, ababyeyi bawe bazarushaho kukugirira icyizere no kuguha umudendezo. Uko ni ko byagendekeye Beverly twamaze kuvuga. Yarivugiye ati “kugira ngo ababyeyi bakugirire icyizere, bisaba imihati, ariko kugitakaza biroroshye. Ubu bangirira icyizere kandi numva binshimishije!”

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 22

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese ababyeyi bawe baratanye? Wakora iki kugira ngo ukomeze kwihangana mu gihe ibintu bisa n’aho bikurangiranye?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 7 cy’iki gitabo.

UMURONGO W’IFATIZO

‘Umudendezo wanyu ntimuwugire urwitwazo rwo gukora ibibi.’ —1 Petero 2:16.

INAMA

Aho kugereranya ibyo ubujijwe gukora n’umudendezo bakuru bawe bashobora kuba bafite, gereranya ibyo wari ubujijwe gukora igihe wari ukiri muto n’umudendezo ufite ubu.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Guhabwa umudendezo usesuye si byo bigaragaza ko ababyeyi bagukunda, ahubwo bigaragaza ko batita ku nshingano yabo.

ICYO NIYEMEJE GUKORYA

Nzarushaho kugaragaza ko nkwiriye kwiringirwa muri ibi bikurikira: ․․․․․

Dore icyo nzakora ababyeyi nibantakariza icyizere: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

Ubitekerezaho iki?

● Kuki ababyeyi bawe batarushaho kuguha umudendezo, nubwo ukora uko ushoboye kose ukagaragaza ko ukwiriye kugirirwa icyizere?

● Uburyo uganira n’ababyeyi bawe bigira uruhe ruhare mu gutuma bataguha umudendezo wifuza?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 24]

‘‘Iyo nganira n’ababyeyi banjye, mbabwira ibibazo byanjye n’ibimpangayikishije nta cyo mbakinze. Ntekereza ko ibyo bituma barushaho kunyizera.’’—Dianna

[Imbonerahamwe/​Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Igihe umuntu acamo mbere y’uko aba mukuru, cyagereranywa n’amadarajya uzamuka rimwe rimwe, mu gihe cy’amabyiruka

[Imbonerahamwe]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

KUBA MUKURU

AMABYIRUKA

UBWANA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze