ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 9 pp. 64-70
  • Nakora iki ngo nanire ibishuko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo nanire ibishuko?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wananira ibishuko
  • Ujye uhora witeguye
  • Uko warwanya ibishuko
    Nimukanguke!—2014
  • Tuneshe intege nke za kimuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 9 pp. 64-70

IGICE CYA 9

Nakora iki ngo nanire ibishuko?

Karen ataramara n’iminota icumi aho umunsi mukuru uri bubere, agize atya abona abasore babiri baje bafite ibikapu binini. Ibirimo birigaragaza. Mbere yaho, yari yumvise abo basore bavuga ko muri uwo munsi mukuru hari buze kuba hari akayoga.

Agiye kumva yumva ijwi ry’umuntu asanzwe azi, rimubaza riti “uhagaze aho ukora iki, ko utishimana n’abandi?” Arahindukiye, asanze incuti ye Jessica ifite amacupa abiri y’inzoga apfunduye. Jessica ahise amuhereza rimwe muri ayo macupa, aramubwira ati “ntumbwire ko ukiri umwana ku buryo utasomaho gake!”

Karen ashatse kwanga, ariko asanze bigoye kuruta uko yabitekerezaga. Jessica ni incuti ye kandi ntashaka ko atekereza ko adashaka kwishimana n’abandi, nk’uko yigeze kubimubwira. Uretse n’ibyo kandi, Jessica asanzwe ari umwana mwiza. Karen aribwiye ati ‘niba Jessica anywa inzoga, ikosa ni irihe? Inzoga nta cyo itwaye. Ntabwo ari nk’ibiyobyabwenge cyangwa gusambana.’

IYO ukiri muto uhura n’ibishuko by’uburyo bwinshi. Akenshi bizanwa n’abo mudahuje igitsina. Hari umuhungu witwa Ramon, ufite imyaka 17, wavuze ati “abakobwa bo ku ishuri barashotorana. Hari igihe bagukoraho bashaka kureba uko uri bwitware. Niyo ubiyamye ntibumva.” Ibyo ni na byo byabaye ku mukobwa witwa Deanna, ufite imyaka 17, wavuze ati “hari umuhungu waje amfata ku rutugu. Nahise mukubita igipfunsi ku kuboko ndamubwira nti ‘uranshakaho iki ko ntanakuzi?’”

Nawe ushobora guhura n’ibishuko, bigasa n’aho ari ibintu bihoraho. Ibishuko uhura na byo buri gihe twabigereranya n’umuntu ukomeza gukomanga ku rugi rwawe, nawe ukigira nk’utamwumvise. Ese ujya uhura n’ibishuko kenshi, kurusha uko uba ubyiteze? Ese ujya wumva ukuruwe na kimwe muri ibi bishuko?

□ Kunywa itabi

□ Kureba porunogarafiya

□ Kunywa inzoga

□ Gusambana

□ Gukoresha ibiyobyabwenge

□ Ibindi ․․․․․

Niba washyize aka kamenyetso ✔ imbere ya kimwe muri ibyo bintu, ntuhite wumva ko udashobora kuba Umukristo. Ushobora kumenya uko wakwirinda kugira ibyifuzo bibi n’uko wananira ibishuko. Mu buhe buryo? Zirikana ibi bintu bitatu bizagufasha gutahura igitera ibyo bishuko.

1. Kudatungana. Abantu badatunganye babangukirwa no gukora ibibi. Intumwa Pawulo, wari Umukristo w’inararibonye, yarivugiye ati “iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Mu by’ukuri, n’umuntu w’inyangamugayo hari igihe kigera akagira ‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso’ (1 Yohana 2:16). Gukomeza gutekereza ku bintu byatugusha mu bishuko bituma ibintu birushaho kuba bibi, kuko nk’uko Bibiliya ibivuga “iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha.”—Yakobo 1:15.

2. Ibishuko bitaguturutseho. Ibishuko biri hose. Uwitwa Trudy, yaravuze ati “ku ishuri no ku kazi, usanga abantu birirwa bavuga iby’ibitsina. Kuri televiziyo no mu mafilimi, usanga babyerekana mu buryo bushishikaje kandi bushimishije cyane. Ni gake cyane bagaragaza ingaruka zabyo.” Trudy ahereye ku byamubayeho, yiboneye ko amoshya y’urungano n’itangazamakuru bifite imbaraga zo kuyobya umuntu. Yibutse ibyamubayeho aravuga ati “igihe nari mfite imyaka 16, hari umusore nakundaga. Mama yangiriye inama arambwira ati ‘wa mukobwa we, nukomeza utyo uzatwara inda.’ Kumva mama antekerezaho ibintu nk’ibyo byankuye umutima! Nyamara, nyuma y’amezi abiri gusa nari ntwite!”

3. “Irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Iryo rari rikubiyemo ibintu byose abakiri bato bifuza cyane, urugero nko gushaka kwemerwa n’abandi cyangwa kugaragaza ko bamaze gukura. Ibyo byifuzo ubwabyo si bibi. Icyakora iyo umuntu atabaye maso, bishobora kumuviramo ibishuko bigoye kwihanganira. Urugero, gushaka ko abandi babona ko uri umuntu ukuze, bishobora gutuma ureka amahame akwiriye ababyeyi bawe bakwigishije. Uko ni ko byagendekeye Steve, igihe yari afite imyaka 17. Yaravuze ati “nigometse ku babyeyi banjye, nkajya nkora ikintu cyose bambujije. Ibyo byose nabikoze hashize igihe gito mbatijwe.”

Uko wananira ibishuko

Tuvugishije ukuri, ibishuko twigeze kuvuga ntibyoroshye. Nyamara nubwo bimeze bityo, ushobora kunanira ibishuko. Wabigenza ute?

● Banza umenye igishuko kikugora cyane kucyirinda. (Ushobora kuba wamaze kubikora.)

● Hanyuma ibaze uti ‘icyo gishuko nkunze guhura na cyo ryari?’ Shyira aka kamenyetso ✔ imbere ya kimwe muri ibi bintu:

□ Igihe ndi ku ishuri

□ Igihe ndi jyenyine

□ Igihe ndi ku kazi

□ Ndi ahandi hantu ․․․․․

Iyo umenye igihe ushobora guhurira n’igishuko, bishobora kugufasha kumenya uko wacyirinda burundu. Wenda tekereza urugero twahereyeho muri iki gice. Ni ikihe kintu Karen yari yumvise, cyari kumwereka ko uwo munsi mukuru washoboraga kuza kuvukamo ibibazo?

․․․․․

Kare kose aba yarakoze iki kugira ngo atagwa mu gishuko?

․․․․․

● Dore ibyo umaze kumenya: wasobanukiwe igishuko icyo ari cyo; wamenye igihe ushobora guhura na cyo. Ubu noneho ushobora kugira icyo ukora. Ikintu cy’ingenzi ukwiriye gukora, ni ugusuzuma uko wagabanya cyangwa ukirinda ibintu byatuma ugwa muri icyo gishuko.

․․․․․

(Urugero: niba uko uvuye ku ishuri uhura n’abanyeshuri bagenzi bawe bakagushishikariza gusangira na bo itabi, ushobora guhindura inzira wanyuragamo kugira ngo utongera guhura na bo. Niba ukunze kohererezwa amashusho ya porunogarafiya utayasabye, ushobora gushyira muri orudinateri yawe porogaramu ikumira ubutumwa bwo kuri interineti burimo porunogarafiya cyangwa imiyoboro ya interineti yerekana ibintu nk’ibyo. Nanone mu gihe ugiye gushakisha ibintu kuri interineti, ukwiriye kujya witondera amagambo wandika mu mwanya ugenewe gushakishirizwamo.)

Birumvikana ko udashobora kwirinda ibishuko byose. Amaherezo ushobora kuzahura n’igishuko gikomeye cyane, wenda kikaza mu gihe utari ubyiteze. Wakora iki mu gihe bigenze bityo?

Ujye uhora witeguye

Igihe Yesu ‘yageragezwaga na Satani,’ yahise yamagana Satani atazuyaje (Mariko 1:13). Kubera iki? Ni ukubera ko yari asanzwe azi neza aho ikibazo nyacyo cyari kiri. Yesu yari yariyemeje kumvira Se igihe cyose (Yohana 8:28, 29). Yari azi neza icyo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yohana 6:38.

Andika ku ipaji ikurikira impamvu ebyiri zagombye gutuma unanira igishuko ukunze guhura na cyo, wandike n’ibintu bibiri wakora bikagufasha kunanira icyo gishuko.

Impamvu wagombye kunanira ibishuko:

1 ․․․․․

2 ․․․․․

Ibintu wakora bikagufasha kunanira ibishuko:

1 ․․․․․

2 ․․․․․

Zirikana ko iyo wemeye kugwa mu gishuko, uba ubaye umugaragu w’ibyifuzo byawe (Tito 3:3). Kuki wakwemera kuyoborwa n’ibyifuzo byawe? Garagaza ko uciye akenge ku buryo ushobora kugenga ibyifuzo byawe aho kugira ngo bibe ari byo bikuyobora (Abakolosayi 3:5). Jya usenga Yehova umusaba ko yagufasha gukomeza kunanira ibishuko.—Matayo 6:13.a

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 15

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese umaze iminsi wumva ufite ubunebwe? Menya icyo wakora kugira ngo urusheho kugira ubuzima bwiza kandi wongere kugira imbaraga!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba nanone igice cya 33 n’icya 34 by’iki gitabo.

UMURONGO W’IFATIZO

“Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu. Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.

INAMA

Koresha agasanduku kavuga ngo “Uko nahangana n’amoshya y’urungano” kari mu Mubumbe wa 2 w’iki gitabo, ku ipaji ya 132 n’iya 133, maze utegure uko wasubiza igihe hari ugerageje kugushuka.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Imana yari yaravuze ko Yesu yari kuzaba uwizerwa, ariko ntibishatse kuvuga ko yari kuzamera nk’imashini ikora ibyo uwayikoze ashaka gusa. Ahubwo Yesu yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo ashaka. Yesu ni we wahisemo kuba indahemuka, ntabwo ari ibintu byari byarateganyijwe mbere y’igihe. Iyo ni yo mpamvu yasengaga cyane igihe yabaga ahanganye n’ikigeragezo.—Abaheburayo 5:7.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo ndusheho kunanira ibishuko: ․․․․․

Dore abantu, ahantu n’imimerere nkwiriye kwirinda: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ese ibiremwa bitunganye bishobora gushukwa?—Intangiriro 6:1-3; Yohana 8:44.

● Iyo ukomeje kuba indahemuka ukananira ibishuko, bimarira iki abandi?—Imigani 27:11; 1 Timoteyo 4:12.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 68]

‘‘Ikimfasha ni ukumenya ko Ukomeye cyane mu isi no mu ijuru anshyigikiye kandi ko nshobora kumusaba kumfasha igihe icyo ari cyo cyose!’’—Christopher

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 67]

Gerageza gukora ibi bikurikira:

Fata busole ku buryo urushinge rwayo rwerekeza mu majyaruguru. Noneho shyira rukuruzi iruhande rw’iyo busole. Ubonye bigenze bite? Urushinge rwa busole ntirwongeye kwerekeza mu majyaruguru, ahubwo rwerekeje aho iyo rukuruzi iri.

Umutimanama wawe twawugereranya n’iyo busole. Nuwutoza neza uzajya ukuyobora mu cyerekezo gikwiriye, kandi ugufashe gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge. Ariko incuti mbi, zimeze nka rukuruzi, zishobora kukuyobya zigatuma udafata imyanzuro myiza. Ni irihe somo wabikuramo? Gerageza kwirinda abantu n’imimerere bishobora kukuyobya.—Imigani 13:20.

[Ifoto yo ku ipaji ya 69]

Iyo wemeye kugwa mu gishuko, uba ubaye umugaragu w’ibyifuzo byawe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze