ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 16 pp. 111-118
  • Nagaragaza nte agahinda mfite?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nagaragaza nte agahinda mfite?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki niba umubyeyi wanjye yarabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ihumure ku bapfushije
    Nimukanguke!—2011
  • Uko abana bakwifata nyuma yo gupfusha
    Nimukanguke!—2017
  • Ni Gute Nshobora Kwihanganira Agahinda Mfite?
    Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 16 pp. 111-118

IGICE CYA 16

Nagaragaza nte agahinda mfite?

Nubwo iki gice cyibanda ku rupfu rw’umubyeyi, amahame akubiyemo ashobora gufasha abapfushije umwe mu bagize umuryango cyangwa incuti magara.

“Igihe mama yapfaga, nayobewe icyo nakora, nsigara numva kubaho nta cyo bimaze. Ni we watumaga umuryango wacu wunga ubumwe.”—Karyn.

Nta kintu kibabaza mu buzima nko gupfusha umubyeyi. Iyo bibaye, ushobora kugira umubabaro n’agahinda utigeze ugira mu buzima. Brian, wari ufite imyaka 13 igihe se yapfaga azize indwara y’umutima, yaravuze ati “ijoro twabimenyemo, twese twaraye turira, duhumurizanya.” Natalie, wari ufite imyaka icumi igihe se yapfaga azize indwara ya kanseri, yaravuze ati “nabuze uko nifata. Sinarize. Numvaga ntazi ibyo ndimo.”

Urupfu rubabaza abantu mu buryo butandukanye. Bibiliya ivuga ko “buri wese azi agahinda ko mu mutima we” (2 Ibyo ku Ngoma 6:29). Mu gihe ukizirikana ibyo, fata akanya maze utekereze agahinda watewe no gupfusha umubyeyi. Andika hasi aha (1) uko wumvise umeze ukimara kumenya ko umubyeyi wawe yapfuye; (2) uko ubu wumva umeze.a

1 ․․․․․

2 ․․․․․

Ibisubizo utanze bigaragaza ko nibura usigaye wumva umeze neza. Ibyo ni ibisanzwe. Gusa ntibishatse kuvuga ko umaze kwibagirwa umubyeyi wawe. Nanone birashoboka ko ugifite umubabaro cyangwa agahinda kenshi. Agahinda ugira gashobora kuba kaza nk’imiraba igenda yiyongera ubundi ikagabanuka, hakagira n’igihe ugira utya ukumva kakurenze. Ibyo na byo ni ibisanzwe, nubwo byakubaho hashize imyaka myinshi umubyeyi wawe apfuye. Uko agahinda waba ufite kaba kameze kose, icy’ingenzi ni ukumenya uko wakwitwara.

Ntukifate ngo ureke kurira. Kurira bituma agahinda kagabanuka. Icyakora, hari igihe wakumva umeze nk’uko Alicia yumvise ameze. Alicia yari afite imyaka 19 igihe mama we yapfaga. Yaravuze ati “numvaga kugaragaza ko mbabaye cyane byatuma abandi bumva ko ntafite ukwizera.” Ariko ukwiriye kuzirikana ko Yesu Kristo wari utunganye kandi wizeraga Imana cyane, na we ‘yarize’ igihe incuti ye Lazaro yapfaga (Yohana 11:35). Bityo rero, niba ushaka kurira, rira nta kibazo. Ntibizaba ari ukubura ukwizera. Alicia yaravuze ati “amaherezo naje kurira cyane, kandi nkajya ndira buri munsi.”b

Reka kumva ko ari wowe wabiteye. Karyn, wari ufite imyaka 13 igihe mama we yapfaga, yaravuze ati “buri mugoroba najyaga mu cyumba cya mama nkamusoma mwifuriza ijoro ryiza. Ariko umugoroba umwe nibagiwe kubikora. Bukeye bw’aho, nasanze mama yapfuye. Yego nzi ko ntakwiriye kumva ko nabigizemo uruhare; ariko kuba uwo mugoroba ntaragiye mu cyumba cye, ukongeraho n’ibyabaye bukeye bw’aho, numva ari jye wabiteye. Papa yari yagiye mu rugendo rw’akazi asiga ambwiye, jye na mukuru wanjye, ngo twite kuri mama. Ariko twararyamiriye. Nuko aho ngiriye mu cyumba cye, nsanga byarangiye. Nababajwe cyane n’uko mama yari yapfuye kandi papa yari yasize ari muzima.”

Kimwe na Karyn, ushobora kuba wicira urubanza bitewe n’uko hari ibintu utakoze. Ushobora no gutekereza ko umubyeyi wawe atari gupfa iyo uza kugira ikindi kintu ukora; wenda uti ‘iyo mbwira papa akajya kwa muganga’ cyangwa uti ‘iyo nza kuba nararebye mama hakiri kare.’ Niba ibyo bitekerezo bijya bikubuza amahwemo, ukwiriye kumenya ko ari ibisanzwe kumva umutimanama ugucira urubanza ko hari icyo utakoze. Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko iyo uza kumenya uko byari kugenda, uba waragize icyo ukora. None ntiwabimenye. Ubwo rero nta mpamvu yo kumva ko ari wowe wabiteye. Si wowe watumye umubyeyi wawe apfa.c

Jya uvuga uko umerewe. Mu Migani 12:25 hagira hati ‘ijambo ryiza risusurutsa umutima’ (Bibiliya Yera). Kugumana agahinda mu mutima wawe bishobora gutuma hashira igihe kinini cyane katarashira. Ariko kugira umuntu wiringiye ubwira uko umerewe, bizatuma akubwira ‘amagambo meza’ yo kuguhumuriza mu gihe ubikeneye cyane.

Jya ubibwira Imana mu isengesho. ‘Nusuka ibiri mu mutima wawe’ imbere ya Yehova Imana, uzumva urushijeho kumererwa neza (Zaburi 62:8). Icyakora, gusenga si umuti wo gutuma wumva umerewe neza gusa. Burya iyo usenga, uba winginga “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Bumwe mu buryo Imana ikoresha iduhumuriza, ni Ijambo ryayo Bibiliya (Abaroma 15:4). Byaba byiza ukoze urutonde rw’imirongo y’Ibyanditswe ishobora kuguhumuriza, kandi ukajya urushyira hafi yawe.d

Agahinda umuntu aterwa no gupfusha ntigashira vuba. Icyakora Bibiliya itanga ihumure, kuko itwizeza ko mu isi nshya twasezeranyijwe n’Imana ‘urupfu rutazabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara bitazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Nawe uzibonera ko gutekereza kuri ayo masezerano, bizagufasha kwihanganira agahinda watewe n’urupfu rw’umubyeyi wawe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wumva gusubiza ibyo bibazo bikigukomereye, uzagerageze kubisubiza ikindi gihe.

b Ntukumve ko ugomba kurira kugira ngo ugaragaze agahinda ufite. Abantu bababara mu buryo butandukanye. Ariko icy’ingenzi ni iki: niba wumva amarira akubunga mu maso, menya ko “igihe cyo kurira” kigeze.—Umubwiriza 3:4.

c Niba ibyo bitekerezo bikomeje kukubuza amahwemo, bibwire umubyeyi wawe ukiriho cyangwa undi muntu mukuru. Uko igihe kizagenda gihita, bizagera aho bishire.

d Hari abahumurijwe n’iyi mirongo yo muri Bibiliya: Zaburi 34:18; 102:17; 147:3; Yesaya 25:8; Yohana 5:28, 29.

UMURONGO W’IFATIZO

“[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.

INAMA

Jya ugira aho wandika ibyo wibuka ku mubyeyi wawe wapfuye, kuko bishobora kugufasha kwihanganira agahinda.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kurira si ikimenyetso cyo kugaragaza intege nke. Hari abagabo b’intwari barize igihe bari bashenguwe n’agahinda, urugero nka Aburahamu, Yozefu, Dawidi na Yesu.—Intangiriro 23:2; 50:1; 2 Samweli 1:11, 12; 18:33; Yohana 11:35.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzajya nkora ninumva mfite agahinda kenshi:

Kuri iyi ngingo dore icyo nifuza kubaza umubyeyi nsigaranye:

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ari byiza gutekereza ibintu bishimishije wibuka ku mubyeyi wawe wapfuye?

● Kuki kwandika ibyo wibuka bishobora kugufasha kwihanganira agahinda ufite?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 112]

“Sinashakaga ko hagira umenya uko merewe. Icyakora iyo nza kubivuga byari kurushaho kuba byiza kandi bikamfasha kwihangana.”—David

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 113]

CHANTELLE

“Papa yari amaze hafi imyaka itanu arwaye, kandi yari arembye. Yiyahuye mfite imyaka 16. Nyuma yaho, jye na musaza wanjye mama yagiye atumenyesha ibintu byose byabaga bigiye gukorwa. Yageze n’aho atwemerera kumufasha gufata imyanzuro ku birebana n’imihango y’ihamba. Ibyo byatumye twumva agahinda kagabanutse. Ntekereza ko abana batishimira ko ababyeyi bagira ibyo babahisha, cyane cyane ibintu bikomeye nk’ibyo. Uko igihe cyagendaga gihita, kuvuga iby’urupfu rwa papa byaje kunyorohera. Iyo numvaga ngiye kurira, narebaga aho njya cyangwa ngasanga incuti, nuko nkarira. Inama nakugira ni iyi: niba ushaka kuvuga agahinda ufite, bibwire umuryango wawe n’incuti. Icyo wakora cyose cyakumara agahinda, jya ugikora.’’

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 113 n’iya 114]

LEAH

“Igihe nari mfite imyaka 19, mama yagize ikibazo umutsi wo mu bwonko uraturika, aza gupfa nyuma y’imyaka itatu. Nyuma y’urupfu rwe, numvise ko ngomba kwikomeza. Iyo papa aza kubona nacitse intege, yari kubabara. Mu mikurire yanjye, iyo nabaga ndwaye cyangwa numva ntameze neza, mama yambaga hafi. N’ubu ndibuka ikiganza cye ankoraho yumva ko mfite umuriro. Akenshi iyo nibutse ko atakiriho, ndababara cyane. Yego ngerageza guhisha agahinda mfite, ariko ibyo ntibingwa neza. Hari n’igihe ndeba amafoto kugira ngo ndire. Kubwira incuti zanjye uko merewe, na byo biramfasha. Bibiliya idusezeranya ko abapfuye bazazukira muri paradizo ku isi (Yohana 5:28, 29). Iyo nkomeje kuzirikana ko nzongera kubona mama, kandi ngakomeza gutekereza icyo nakora kugira ngo nzabe mpari, agahinda karagabanuka.’’

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 114]

BETHANY

‘‘Ndumva ntibuka niba narigeze kubwira papa nti ‘ndagukunda.’ Nzi neza ko nabikoze, ariko sinibuka igihe nabimubwiriye kandi mbyibutse byanshimisha. Papa yapfuye mfite imyaka itanu gusa. Igihe papa yari aryamye asinziriye, yagize ikibazo umutsi wo mu bwonko uraturika, ahita ajyanwa mu bitaro. Mbyutse mu gitondo, nasanze yapfuye. Nyuma y’ibyo, kugira icyo mvuga kuri papa byatumaga ndushaho kubabara, ariko byageze aho nkajya nshimishwa n’inkuru zivuga ibye, kuko byamfashaga kurushaho kumumenya. Inama nagira uwo ari we wese wapfushije umubyeyi, ni ukwishimira igihe cyose bamaranye kandi akabyandika kugira ngo atazabyibagirwa. Nanone kandi, uzakore ibishoboka byose kugira ngo ugire ukwizera gukomeye, bityo uzabe uhari igihe umubyeyi wawe azaba yazutse mu isi nshya Imana yaduteganyirije.’’

[Agasanduku ko ku ipaji ya 116]

urupapuro rw’imyitozo

Andika ibitekerezo byawe

Andika ibintu byiza wibuka ku mubyeyi wawe.

Andika icyo wumva wari kubwira umubyeyi wawe, iyo aza kuba akiriho. ․․․․․

Ngaho tekereza uramutse ufite murumuna wawe uhora wicira urubanza ko ari we watumye umubyeyi wanyu apfa. Andika amagambo wamubwira kugira ngo umuhumurize. (Ibi bishobora kugufasha kureba niba wahindura uko wabonaga urupfu rw’umubyeyi wawe.) ․․․․․

Andika ibintu bibiri cyangwa bitatu wifuzaga kuba waramenye ku mubyeyi wawe wapfuye, maze ubiganireho n’umubyeyi wawe ukiriho. ․․․․․

Soma mu Byakozwe 24:15. Ibyiringiro bivugwa muri uwo murongo byagufasha bite kwihanganira urupfu rw’umubyeyi wawe? ․․․․․

[Ifoto yo ku ipaji ya 115]

Agahinda kagereranywa n’imiraba ishobora kwikubita ku nkombe igihe icyo ari cyo cyose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze