IGICE CYA 20
Nakora iki ngo numvikane na mwarimu?
Andika izina ry’umwarimu ukunda. ․․․․․
Kuki ukunda uwo mwarimu? ․․․․․
Andika izina ry’umwarimu ubona kumvikana na we bigoye. ․․․․․
UBU ushobora kwihitiramo incuti. Ariko akenshi iyo ukiri muto, ntuba ushobora guhitamo abarimu bakwigisha. Birashoboka ko bose waba ubakunda. David ufite imyaka 18, yaravuze ati “nta mwarimu nigeze ngirana na we ikibazo. Narabubahaga kandi na bo barankundaga.”
Icyakora, ushobora kuba ufite umwarimu umeze nk’uw’umukobwa witwa Sarah, ufite imyaka 11. Yaravuze ati “mwarimu wacu ni umuntu mubi, yimana amanota. Jye simwumva rwose. Ntasobanura neza isomo rye, n’iyo agiye gusobanura ararondogora.” Kugira ngo wumvikane na mwarimu, bisaba ko ubanza kumenya ikibazo wumva ko gihari. Numara kukimenya, ubwo uzaba ushobora kugikemura. Shyira aka kamenyetso ✔ mu dusanduku turi hasi aha cyangwa wandike indi mpamvu ibitera.
□ Kumvikana na mwarimu birangora
□ Numva nari nkwiriye kubona amanota menshi
□ Mbona abera abandi banyeshuri
□ Ampana birengeje uko bikwiriye
□ Mbona anyibasira mu buryo bwihariye
□ Ibindi ․․․․․
Ni iki cyagufasha kumvikana na mwarimu? Intambwe ya mbere ni ugukurikiza inama yatanzwe n’intumwa Petero. Yaranditse ati “ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, mujye mwishyira mu mwanya w’abandi” (1 Petero 3:8). Ni iki cyatuma wishyira mu mwanya w’umwarimu wumva ko ari mubi? Kumenya ibi bikurikira bishobora kugufasha.
Abarimu na bo bashobora gukosa. Na bo bagira ingeso runaka, bakagira ibibazo ndetse n’urwikekwe. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye ushobora no gutegeka umubiri we wose” (Yakobo 3:2). Brianna, ufite imyaka 19, yaravuze ati “mwarimu watwigishaga imibare ntiyatworoheraga. Yahoraga adukankamira. Ibyo byatumaga kumwubaha bitugora.” Imwe mu mpamvu zabiteraga ni iyihe? Brianna yakomeje agira ati “ishuri ryahoragamo akaduruvayo. Abanyeshuri bitwaraga nabi cyane, bigatuma mwarimu na we arushaho kurakara.”
Ese wowe ntujya ushimishwa n’uko mwarimu yirengagije amakosa wakoze, cyane cyane wabitewe no guhangayika? None se wowe ntiwari ukwiriye gufata mwarimu wawe utyo? Ese ushobora kwiyumvisha impamvu zaba zituma uwo mwarimu udakunda, ajya arakara cyangwa ukabona yabaye umugome? Andika nk’ikintu giherutse kuba ku ishuri cyaba cyaratumye mwarimu wanyu arakara.
․․․․․
Abarimu na bo bagira abanyeshuri bikundira. Tekereza ibigeragezo abarimu bawe bahura na byo: mu banyeshuri mwigana, ni bangahe biga babishaka? Muri abo biga babishaka, ni bangahe baba bashobora gukurikira isomo bashishikaye, mu gihe cy’iminota mirongo itatu cyangwa irenga? Ni abanyeshuri bangahe baba bifitiye ibibazo byabo, maze bakihimura kuri mwarimu wabo? Noneho tekereza nawe uri umwarimu wigisha abanyeshuri 20, 30 cyangwa barenzeho, kandi isomo wigisha rikaba rikundwa na bake. Ese wowe urumva utakwita kuri abo basa n’abashishikajwe n’ibyo wigisha?
Birumvikana ko kumva ko hari abo mwarimu atonesha kandi akabigaragaza, bishobora kukubabaza. Umukobwa witwa Natasha yaravuze ati “mwarimu wacu yadushyiriragaho igihe ntarengwa tugomba kuba twarangije imikoro. Abakinnyi ni bo bonyine bitarebaga. Ibyo yabikoraga bitewe n’uko yari yungirije umutoza w’ikipe bakinagamo.” Niba ibintu nk’ibyo bikubayeho, ibaze uti ‘ese byaba bituma ntigishwa uko bikwiriye?’ Niba atari ko biri se, kuki byakurakaza cyangwa bikagutera ishyari?
Andika icyo wakora kugira ngo urusheho kwereka mwarimu ko ushishikajwe n’isomo rye.
․․․․․
Hari igihe abarimu bumva nabi abanyeshuri. Hari igihe ushobora kugirana amakimbirane na mwarimu, bitewe n’uko mudahuje kamere cyangwa mutabona ibintu kimwe. Kubaza ibibazo bishobora gufatwa nk’aho ari ukwigira icyigomeke, na ho kuvuga amagambo y’urwenya bigafatwa nko gusuzugura cyangwa ubusazi.
Wakora iki niba mwarimu akumvise nabi? Bibiliya iravuga iti ‘ntukiture umuntu wese inabi yakugiriye. Niba bishoboka ku rwawe ruhande, ubane amahoro n’abantu bose’ (Abaroma 12:17, 18). Ujye wirinda kurakaza mwarimu kandi we guhangana na we. Ntugatume mwarimu abona impamvu zo kukurakarira. Ujye ugerageza kugirana na we ubucuti. Ushobora kwibaza uti ‘ego ko! Jye ngirana na we ubucuti?’ Ujye ugaragaza ikinyabupfura, igihe winjiye mu ishuri umusuhuze umwubashye. Nukomeza kugaragaza ikinyabupfura, wenda ukajya umwenyura rimwe na rimwe, hari igihe ashobora guhindura uko yakubonaga.—Abaroma 12:20, 21.
Urugero, Ken yari afite abarimu bamwumvaga nabi. Yaravuze ati “kubera ko nagiraga amasonisoni, sinajyaga mvugisha abarimu.” Yakemuye ate icyo kibazo? Akomeza agira ati “naje kubona ko abarimu babaga bifuza kumfasha. Ubwo rero niyemeje kumenya neza buri mwarimu wanyigishaga. Maze kubigeraho amanota yanjye yariyongereye.”
Kugira ikinyabupfura no kuvuga neza, si ko buri gihe bizatuma wumvikana na mwarimu. Icyakora ntugacike intege. Umwami Salomo yaranditse ati “iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi” cyangwa umwarimu (Imigani 25:15). Igihe agufashe uko utari, ujye ukomeza gutuza kandi wicishe bugufi. Mwarimu ashobora kuzahindura uko yakubonaga.—Imigani 15:1.
Iyo mwarimu wawe akumvise nabi cyangwa akakurenganya, ubusanzwe uhita ukora iki?
․․․․․
Ese nta kundi wabigenza, bikarushaho kugenda neza?
․․․․․
Ujye ukemura ibibazo mufitanye
Kumenya ko mwarimu na we hari ibyo adashoboye ntibihagije. Wakora iki kugira ngo ukemure ikibazo runaka mufitanye? Ukwiriye kwitwara ute igihe ibi bikurikira bikubayeho?
Numva nari nkwiriye kubona amanota menshi. Umukobwa witwa Katrina yaravuze ati “nari nsanzwe mbona amanota ya mbere. Ariko umwaka umwe mwarimu wa siyansi yampaye amanota ya nyuma. Numvaga nari nkwiriye kubona amanota menshi kurushaho. Ababyeyi banjye babiganiriyeho n’umuyobozi w’ishuri, ariko na bwo mwarimu yongeraho amanota make cyane. Nakomeje kumurakarira cyane.” Niba ufite ikibazo nk’icyo, ntukihutire kujya kurega mwarimu. Ahubwo, jya uzirikana urugero rw’umuntu wavuzwe muri Bibiliya witwaga Natani. Yari afite inshingano itoroshye yo kwereka Umwami Dawidi icyaha gikomeye yari yakoze. Natani ntiyihuye mu ngoro y’ibwami asakuza avuga amakosa ya Dawidi, ahubwo yabimubwiye mu kinyabupfura.—2 Samweli 12:1-7.
Nawe rero, wari ukwiriye kwegera mwarimu wawe utuje kandi wicishije bugufi. Kurakara, kumushinja ko nta cyo ashoboye cyangwa kumutuka, si byo bizatuma mwumvikana. Gerageza kwitwara nk’umuntu mukuru. Tangira usaba mwarimu kugusobanurira icyo akurikiza atanga amanota. Salomo yaranditse ati “usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni” (Imigani 18:13). Numara kumutega amatwi, uzamenya aho wumva yaba yakurenganyije. Nubwo nta cyo yahindura ku manota yaguhaye, uko witwaye bishobora kuzagira icyo bihindura ku buryo yari asanzwe akubona.
Mbona mwarimu anyibasira mu buryo bwihariye. Reka turebe ibyabaye kuri Rachel. Yajyaga abona amanota meza. Ariko ageze mu mwaka wa 7, byarahindutse. Rachel yaravuze ati “mwarimu yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ntsindwe.” Ikibazo cyari ikihe? Uwo mwarimu yabwiye Rachel na mama we ko adakunda idini ryabo.
Byaje kugenda bite? Rachel yaravuze ati “iyo nabonaga ko urwikekwe mwarimu amfitiye ari rwo rwatumaga ampa amanota make, nazanaga na Mama tukabiganiraho n’uwo mwarimu. Amaherezo yaje kugera aho areka kunyigirizaho nkana.” Niba uhanganye n’ikigeragezo nk’icyo, gira ubutwari bwo kubibwira ababyeyi bawe. Ntibazabura kubiganiraho na mwarimu, nibiba na ngombwa babimenyeshe ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Jya ugira icyizere cy’uko ibintu bishobora kuzahinduka
Ibibazo byose bikomeye si ko buri gihe bizakemuka neza. Hari igihe bizajya bigusaba kwihangana. Umukobwa witwa Tanya yaravuze ati “hari umwarimu umwe wangaga abanyeshuri bo mu ishuri ryacu. Yakundaga kudutuka, akatwita ibicucu. Mbere narariraga, ariko naje kubona ko atari jye gusa atuka. Nibandaga ku masomo yanjye, nkagerageza gukurikira mu isomo rye. Byatumye atongera kunyibasira cyane kandi nari mu bantu bake babonaga amanota meza. Nyuma y’imyaka ibiri uwo mwarimu yarirukanywe.”
Numenya uko wakwitwara ku mwarimu utoroshye, bizakwigisha imico y’ingenzi mu buzima bwawe. Iyo mico izagufasha nugira icyo utumvikanaho n’umukoresha mubi. Nanone bizagufasha kwishimira abarimu beza bazakwigisha.
Ese ubona igihe cyarakubanye gito? Reka dusuzume uburyo wakoresha igihe neza.
UMURONGO W’IFATIZO
‘Ibintu byose ushaka ko abantu bakugirira, ni byo nawe ugomba kubagirira.’—Matayo 7:12.
INAMA
Niba ubona mwarimu atagushishikaje, ujye wibanda ku byo yigisha aho kumutekerezaho cyane. Wandike ibyo yigisha, umubaze ibibazo umwubashye kandi ushishikazwe n’isomo rye. Nubigenza utyo, n’abandi banyeshuri bashobora kukwigana.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Umwarimu wawe ashobora kuba yarigishije iryo somo incuro nyinshi, akaryigisha n’abanyeshuri benshi. Ubwo rero, kwigisha iryo somo abishishikariye nk’uko yaryigishije bwa mbere bishobora kutamworohera.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore ikizamfasha gushishikazwa n’ibyo mwarimu yigisha:
Dore icyo nzakora ninumva mwarimu atamfata nk’abandi banyeshuri:
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki ari iby’ingenzi ko wibanda ku byo wiga, aho gutekereza cyane kuri mwarimu?
● Uko uzitwara mu isomo runaka, bizagira uruhe ruhare mu gutuma mwarimu ahindura uko yakubonaga?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 146]
“Nkora ibishoboka byose nkagirana ubucuti n’abarimu banyigisha. Nzi amazina yabo, kandi iyo duhuye, mfata iminota mike yo kuganira na bo.”—Carmen.
[Ifoto yo ku ipaji ya 145]
Abarimu twabagereranya n’amabuye manini ari mu mazi yagufasha kwambuka uva mu bujiji ugana mu bumenyi. Icyo wowe usabwa ni ukuyambukiraho.