ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 21 pp. 150-155
  • Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icya #1: Gushyiraho gahunda
  • Icya #2: Iyemeze gukurikiza gahunda yawe
  • Icya #3: Jya ugira isuku kandi ugire gahunda
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Aho nandika—Ishuri n’abo mwigana
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 21 pp. 150-155

IGICE CYA 21

Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?

Wumva umunsi wakagombye kugira amasaha angahe? ․․․․․

Ayo masaha y’inyongera wayakoresha iki?

□ Naba ndi kumwe n’incuti zanjye

□ Naryama

□ Nakwiga

□ Ibindi ․․․․․

IGIHE cyagereranywa n’ifarashi ifite imbaraga. Niba ushaka kuyigendaho, birasaba ko uba uzi kuyiyobora. Gukoresha neza igihe ufite bigabanya imihangayiko, bigatuma ugira amanota meza kandi bigatuma ababyeyi bawe barushaho kukugirira icyizere. Wenda ushobora kuvuga uti “ibyo nta ko bisa, ariko kubivuga biroroshye kuruta kubikora.” Gusa hari ibintu bizakugora. Icyakora ushobora kuzabitsinda. Dore bimwe muri byo.

Icya #1: Gushyiraho gahunda

Icyakubuza kubigeraho. Hari igihe igitekerezo cyo gushyiraho gahunda ubwacyo gishobora gutuma wumva utisanzuye. Usanzwe ukunda gukora ibintu uko bikujemo, bitagusabye kugendera kuri gahunda wateguye mbere y’igihe.

Impamvu ugomba kubikora. Umwami Salomo yaravuze ati “imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Salomo yabaga ahuze. Yari umutware w’umuryango, akaba umubyeyi kandi akaba n’umwami. Uko yagendaga akura ni ko yarushagaho kugira inshingano nyinshi. Kimwe na Salomo, nawe ushobora kuba uhuze. Ariko uko ugenda ukura bishobora kuzarushaho. Byaba byiza witoje kugira gahunda hakiri kare.

Icyo bagenzi bawe babivuzeho. “Hashize amezi agera kuri atandatu nshyizeho gahunda ngenderaho. Ngerageza koroshya ubuzima, kandi niboneye ko kugira gahunda byabimfashijemo.”—Joey.

“Gukora urutonde rw’ibyo ndi bukore bimfasha kubahiriza gahunda nishyiriyeho. Iyo mfite ibintu byinshi ngomba gukora, mama amfasha kubyandika byose kugira ngo dufashanye kugera ku byo twiyemeje.”—Mallory.

Ikizagufasha. Reka tuvuge ko ufashe urugendo, maze abagize umuryango wawe bagatangira gushyira ibikapu mu modoka, babijugunyamo uko biboneye. Birasa n’aho hatari buboneke umwanya uhagije wo kubishyiramo. Wakora iki? Ushobora kubikuramo, ukongera ukabishyiramo uhereye ku binini, noneho ibito ukabishyira mu mwanya usigaye.

Urwo rugero rushobora kugufasha gukoresha neza igihe. Numara igihe kirekire mu bintu bitari iby’ingenzi, ushobora kuzabura umwanya wo gukora ibintu by’ingenzi. Nubanza gukora ibintu by’ingenzi, uzatangazwa no kubona ko usigaranye umwanya uhagije wo gukoramo ibindi bisigaye.—Abafilipi 1:10.

Ni ibihe bintu wifuza gukora?

․․․․․

Noneho tondeka ibyo wifuza gukora, uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi. Nubanza gukora iby’ingenzi kurusha ibindi, uzatangazwa no kubona usigaranye igihe gihagije cyo gukora ibindi bitari iby’ingenzi.

Icyo wakora. Shaka aho wandika ibyo wifuza gukora, uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi. Nanone ushobora kubyandika kuri ibi bikurikira:

□ Kalendari yo muri telefoni

□ Ikarine

□ Kalendari yo muri orudinateri

□ Kalendari

Icya #2: Iyemeze gukurikiza gahunda yawe

Icyakubuza kubigeraho. Hari igihe uva ku ishuri unaniwe, ukumva ushaka kumara iminota mike ureba televiziyo, wiruhukira. Hari n’igihe uba uteganya kwiga, maze ukabona ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni bugutumira kujya kureba filimi. Ushobora kwibwira uti ‘kwiga byo nshobora kuba mbisubitse, ariko filimi yo byanze bikunze iraba. Kandi n’ubundi niga neza ari uko nsigaranye igihe gito.’

Impamvu ugomba kubikora. Iyo ubwonko bumaze kuruhuka, ni bwo wiga ukagira amanota meza. Ese ubundi ntihari ibintu byinshi biguhangayikishije? None se kuki ushaka kwiyongerera imihangayiko, urara ufata mu mutwe ijoro ryose witegura ikizamini? Ese mu gitondo wabyuka umeze ute? Ibyo bishobora gutuma uryamira, ukarushaho guhangayika, ukava mu rugo wiruka kandi ukagera ku ishuri wakererewe.—Imigani 6:10, 11.

Icyo bagenzi bawe babivuzeho. “Nkunda kureba televiziyo, gucuranga gitari no kumarana igihe n’incuti zanjye. Nubwo ibyo atari bibi, hari igihe mbisimbuza ibintu by’ingenzi maze amaherezo nkaza kubikora mpushura.”—Julian.

Ikizagufasha. Ntugashyireho gahunda y’ibyo ugomba gukora gusa, ahubwo ujye ushyiraho na gahunda y’ibigushimisha. Julian yaravuze ati “gukora ibyo nsabwa gukora biranyorohera, iyo nzi ko nyuma yaho hari ibintu binshimisha ndi bukore.” Hari ikindi gitekerezo: iyemeze kugira ikintu gikomeye uzageraho, noneho wishyirireho intego zo mu gihe gito zizagufasha kukigeraho.

Icyo wakora. Ni ikihe kintu kimwe cyangwa bibiri bishyize mu gaciro ushobora kugeraho mu mezi atandatu ari imbere?

․․․․․

Ni ikihe kintu gishyize mu gaciro ushobora kugeraho mu myaka ibiri iri imbere, kandi se ni iki wakora uhereye ubu kugira ngo uzagere kuri iyo ntego?a

․․․․․

Icya #3: Jya ugira isuku kandi ugire gahunda

Icyakubuza kubigeraho. Ushobora kuba utumva ukuntu kugira isuku no kugira gahunda bishobora kugufasha gukoresha neza igihe cyawe. Kwibera mu kajagari bishobora gusa n’aho ari byo bikoroheye. Ushobora kuba uhora usubika ibyo gukora isuku mu cyumba cyawe, cyangwa ukanabireka burundu. Wumva kuba icyumba cyawe kirimo akajagari nta cyo bigutwaye. Koko se?

Impamvu ugomba kubigenza utyo. Kugira isuku no gushyira ibintu byose kuri gahunda, bizatuma udatakaza igihe ushakisha ikintu. Nanone kandi bizatuma ugira umutuzo, kandi koko uba uwukeneye.—1 Abakorinto 14:40.

Icyo bagenzi bawe babivuzeho. “Iyo nabuze umwanya wo kubika neza imyenda yanjye, hari igihe mbura ibyo nashakaga bitewe n’uko haba harimo akajagari.”—Mandy.

“Nigeze kumara icyumweru cyose narabuze ikotomoni yanjye. Byarampangayikishije cyane. Amaherezo naje kuyibona igihe nakoraga isuku mu cyumba.”—Frank.

Ikizagufasha. Jya ugerageza gushyira ibintu mu mwanya wabyo hakiri kare. Jya ubikora buri gihe aho kugira ngo utegereze ko bibanza kuba byinshi.

Icyo wakora. Jya uhorana isuku. Ibintu byawe nibihorana isuku, ibintu byose bizajya bikorohera.

Igihe uba ufite buri munsi, kingana n’icyo urungano rwawe rufite n’icyo ababyeyi bawe bafite. Nugipfusha ubusa uzibonera ingaruka zabyo. Nugikoresha neza uzabona inyungu. Ahasigaye rero ni ahawe.

MU GICE GIKURIKIRA: Ese ababyeyi bawe ni abimukira? Ese iyo uri ku ishuri cyangwa mu rugo wumva utisanzuye? Dore icyagufasha kumenya uko wabyitwaramo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 39.

UMURONGO W’IFATIZO

‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

ESE WARI UZI KO . . . ?

Kugira gahunda nyinshi mu munsi umwe bishobora gutuma uhangayika. Nushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere, uzamenya icyo wakora n’icyo wareka.

INAMA

Inama zatanzwe muri iki gice, ntukagerageze kuzishyira mu bikorwa zose icyarimwe. Ahubwo mu kwezi gutaha, uzagerageze gushyira mu bikorwa imwe muri zo. Numara kuyishyira mu bikorwa, uzabone gukurikizaho iyindi.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore ibintu ntakwiriye gutaho igihe kinini: ․․․․․

Icyo gihe mbonye nzagikoresha muri ibi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuba ubu ushobora gukurikiza gahunda wishyiriyeho, bizagufasha bite kumenya gukoresha igihe neza ubwo uzaba wibana?

● Ni ayahe masomo wakura ku babyeyi bawe ku birebana no gukoresha neza igihe?

● Niba usanzwe ufite gahunda ukurikiza, wayihinduraho iki kugira ngo irusheho kukorohera?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 154]

“Nigeze kumva umuntu atera urwenya avuga ngo niba umuntu afitanye nanjye gahunda saa yine, yagombye kumbwira ko ngomba kuhagera saa tatu. Icyo gihe ni bwo numvise ko ngomba kujya nubahiriza igihe.”—Ricky.

[Agasanduku ko ku ipaja ya 155]

Kuki igihe kimbana gito?

Buri cyumweru, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 8 kugeza kuri 18 bamara amasaha:

17

bari hamwe n’ababyeyi babo

30

ku ishuri

44

bareba televiziyo, bakina imikino yo kuri orudinateri, bandikirana ubutumwa bugufi, bumva umuzika

Andika amasaha umara buri cyumweru

ureba televiziyo ․․․․․

ukina imikino yo kuri orudinateri ․․․․․

uri kuri interineti ․․․․․

wumva umuzika ․․․․․

Yose hamwe ni ․․․․․

Amasaha nagabanya ku yo nakoreshaga mu bintu bitari iby’ingenzi ni ․․․․․

[Ifoto yo ku ipaji ya 153]

Igihe cyagereranywa n’ifarashi ifite imbaraga. Bisaba ko uba uzi kuyiyobora

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze