IGICE CYA 22
Nabana nte n’abantu tudahuje umuco?
Ese umwe mu babyeyi bawe ni umwimukira?
□ Yego □ Oya
Ese ururimi muvuga iwanyu cyangwa umuco wanyu bitandukanye n’iby’abo mwigana?
□ Yego □ Oya
“Iwacu turi Abataliyani kandi dukunda kugaragaza ibyishimo n’urugwiro. Ubu dutuye mu Bwongereza. Usanga abantu b’ino barangwa n’ikinyabupfura cyinshi bakanagendera kuri gahunda cyane. Muri iyo mico yombi, nabuze aho numva nabarizwa. Si ndi Umutaliyani wuzuye kandi si ndi n’Umwongereza wuzuye.”—Giosuè, uba mu Bwongereza.
“Ku ishuri, mwarimu yambwiye ko ngomba kujya mureba mu gihe avuga. Ariko iyo narebaga papa mu maso igihe yabaga avuga, yambwiraga ko ntagira ikinyabupfura. Guhuza iyo mico yombi numvaga bingoye cyane.”—Patrick wavukiye mu Bufaransa, ku babyeyi b’abimukira bo muri Alijeriya.
IGIHE ababyeyi bawe bimukiraga mu kindi gihugu bahanganye n’ibibazo bikomeye. Baturanye n’abantu bafite ururimi, umuco n’imyambarire bitandukanye n’ibyabo. Mu buryo bugaragara, bari batandukanye n’abandi bari baturanye. Ibyo bishobora kuba byaratumye basuzugurwa kandi bakagirirwa urwikekwe.
Ese ibyo nawe byakubayeho? Dore bimwe mu bibazo bagenzi bawe bari muri iyo mimerere bahuye na byo. Shyira aka kamenyetso ✔ ku kintu ubona kikugora kurusha ibindi.
□ Gusekwa. Igihe umukobwa witwa Noor yari akiri muto, ababyeyi be bavuye muri Yorudaniya bimukira muri Amerika y’Amajyaruguru. Yaravuze ati “kubera ko tutambaraga nka bo baradusekaga. Kandi mu by’ukuri, ntitwumvaga urwenya rw’Abanyamerika, ngo tumenye icyabasetsaga.”
□ Kubura aho ubarizwa. Umukobwa ukiri muto witwa Nadia yaravuze ati “navukiye mu Budage. Ariko kubera ko ababyeyi banjye ari Abataliyani, iyo mvuga ikidage, nkivuga nk’igitaliyani. Iyo ngeze ku ishuri abanyeshuri twigana baranserereza bakanyita ‘umunyamahanga w’igicucu.’ Nanone iyo ngeze mu Butaliyani nkavuga igitaliyani, nkivuga nk’uvuga ikidage. Ibyo bituma numva ntazi aho mbarizwa, kubera ko aho ngiye hose bavuga ko ndi umunyamahanga.”
□ Kuba udahuje umuco n’ababyeyi. Umukobwa witwa Ana yari afite imyaka umunani igihe iwabo bimukiraga mu Bwongereza. Yaravuze ati “jye na musaza wanjye unkurikira, twahise tumenyera ubuzima bwo mu mugi wa Londres. Ariko ababyeyi banjye bo byarabagoye, kuko bari bamaze imyaka myinshi baba mu karwa gato ka Porutugali kitwa Madère.”
Igihe umukobwa witwa Voeun yari afite imyaka itatu, we n’ababyeyi be bakomoka muri Kamboje bimukiye muri Ositaraliya. Yaravuze ati “ababyeyi banjye ntibashoboye kumenyera icyo gihugu n’umuco waho. Papa yakundaga kubabara kandi akarakazwa n’uko ntasobanukirwaga uko abona ibintu n’uko atekereza.”
□ Kutavuga ururimi rumwe mu rugo. Umusore witwa Ian yari afite imyaka umunani igihe we n’umuryango we bimukiraga i New York bavuye muri Équateur. Hashize imyaka itandatu aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaravuze ati “ubu mvuga icyongereza neza kurusha icyesipanyoli. Ku ishuri, abarimu bavuga icyongereza, incuti zanjye zivuga icyongereza kandi jye na murumuna wanjye tuganira mu cyongereza. Kubera gukoresha icyongereza, icyesipanyoli nari nzi cyaragabanutse.”
Umukobwa witwa Lee, wavukiye muri Ositaraliya ariko ufite ababyeyi bakomoka muri Kamboje, yaravuze ati “iyo nganiriye n’ababyeyi banjye nshaka kubasobanurira uko mbona ibintu runaka, nsanga ntazi neza ururimi rwabo.”
Noor twigeze kuvuga, yaravuze ati “papa yakoze uko ashoboye kose kugira ngo tujye tuvuga icyarabu mu rugo, ariko biba iby’ubusa. Kuri twe, kwiga icyarabu twumvaga ari nk’umutwaro wari kutuvunira ubusa. Incuti zacu zavugaga icyongereza. Ibiganiro byo kuri televiziyo twarebaga byose byari mu cyongereza. Umuntu yari kwiga icyarabu cyo kumara iki?”
Wakora iki?
Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuzwe na bagenzi bawe, si wowe wenyine uhanganye n’icyo kibazo. Birashoboka ko aho kugira ngo urebe uko wabyitwaramo, wagerageza kwikuramo burundu umuco w’iwanyu, ugakurikiza gusa umuco mushya wo mu gihugu mutuyemo. Icyakora, ibyo ubikoze warakaza ababyeyi bawe kandi nawe byakubabaza. Aho kubigenza utyo se, kuki utareba uko wabyitwaramo kugira ngo iyo mimerere urimo igire icyo ikwigisha mu buzima? Zirikana izi nama zikurikira:
Uko wakwitwara mu gihe bagusetse. Ibyo wakora byose, ntuzakundwa n’abantu bose. Abantu bakunda guserereza abandi ntibazabura impamvu z’urwitwazo zo kubikora (Imigani 18:24). Ntukirirwe wirushya ushaka kwisobanura. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “umukobanyi ntakunda umucyaha” (Imigani 15:12). Amagambo arimo urwikekwe aba agaragaza ubujiji bw’uyavuga, ntaterwa n’amakosa y’uyavugwaho.
Uko wahangana n’ikibazo cyo kubura aho ubarizwa. Ni ibisanzwe ko umuntu agira aho abarizwa, haba mu muryango cyangwa mu muco runaka akomokamo. Icyakora hari abibeshya ko agaciro k’umuntu agaheshwa n’umuco cyangwa umuryango akomokamo. Abantu bo bashobora kuba ari byo bashingiraho, ariko Imana yo si ko ibibona. Intumwa Petero yaranditse ati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Nukora ibishoboka byose ugashimisha Yehova, azabona ko uri umwe mu bagize umuryango we (Yesaya 43:10; Mariko 10:29, 30). Ni uwuhe muryango wundi uruta uwo?
Uko wakumvikana n’ababyeyi mudahuje umuco. Mu miryango hafi ya yose, ababyeyi n’abana bagira ibyo batumvikanaho. Mu muryango wanyu ho bishobora kurushaho kwiyongera, kuko ababyeyi bawe bashobora gushaka ko ugendera ku muco wo mu gihugu bakomokamo, nyamara wowe ushaka kugendera ku muco w’igihugu mubamo. Nubwo bimeze bityo ariko, niba ushaka ko ibintu bigenda neza mu buzima bwawe, ugomba ‘kubaha so na nyoko.’—Abefeso 6:2, 3.
Aho kugira ngo wange gukurikiza umuco w’ababyeyi bawe kubera ko gusa wumva utabishaka, gerageza kumenya impamvu ababyeyi bawe bakomeye kuri uwo muco (Imigani 2:10, 11). Ibaze ibi bibazo bikurikira: ‘ese iyo migenzo yaba inyuranye n’amahame ya Bibiliya? Niba itanyuranye na Bibiliya, ni ikihe kintu cyihariye ntakunda muri iyo migenzo yabo? Nabisobanurira nte ababyeyi banjye mu buryo bwiyubashye?’ (Ibyakozwe 5:29). Birumvikana kandi ko iyo uzi neza ururimi ababyeyi bawe bavuga, bikorohera kububaha, gusobanukirwa ibyo batekereza no kubabwira uko wumva umerewe.
Uko mwabana neza mu rugo nubwo mutavuga ururimi rumwe. Hari imiryango imwe n’imwe yabonye ko iyo basabye abana babo kuvuga gusa ururimi rwabo kavukire igihe bari mu rugo, abana bakura bazi urwo rurimi hamwe n’urwo mu gihugu babamo. Kuki mutabigerageza iwanyu? Ushobora no gusaba ababyeyi bawe kukwigisha uko bandika urwo rurimi. Umusore witwa Stelios, wakuriye mu Budage ariko wavutse ku babyeyi bavuga ikigiriki, yaravuze ati “ababyeyi banjye bajyaga bambwira umurongo wo muri Bibiliya umwe buri munsi. Bawusomaga mu ijwi riranguruye nanjye nkawandika. None ubu nshobora kuvuga no kwandika ikigiriki n’ikidage.”
Ibyo bigira akahe kamaro? Giosuè twigeze kuvuga, yaravuze ati “nize ururimi ababyeyi banjye bavuga kuko nifuzaga ko twaganira ibituri ku mutima, ndetse ikiruta byose tukaganira iby’umwuka. Koko rero, kumenya urwo rurimi byatumye nsobanukirwa uko batekereza. Kandi na bo byabafashije gusobanukirwa uko ntekereza.”
Ni ikiraro kibahuza, si urukuta rubatandukanya
Ese umuco ukomora ku babyeyi bawe ubona ari nk’urukuta rugutandukanya n’abandi cyangwa ni nk’ikiraro kibahuza? Abakristo benshi bakiri bato baje kubona ko bafite impamvu zo gushaka icyahuza umuco w’ababyeyi babo n’uwo bo bakuriyemo. Bifuza kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bandi bimukira (Matayo 24:14; 28:19, 20). Salomão, wimukiye i Londres afite imyaka 5, yaravuze ati “kuba nshobora gusobanura imirongo y’Ibyanditswe mu ndimi ebyiri biranshimisha cyane. Nasaga n’aho nibagiwe ururimi kavukire rw’iwacu. Ariko ubu kubera ko ndi mu itorero rikoresha ururimi rw’igiporutugali, mvuga icyongereza n’igiporutugali ntategwa.”
Noor twigeze kuvuga, yabonye ko hari hakenewe ababwiriza bazi ururimi rw’icyarabu. Yaravuze ati “ubu niga icyarabu, kandi ngerageza kongera kwibuka ibyo nibagiwe. Nahinduye uko nabonaga ibintu. Ubu ndifuza ko umuntu yajya ankosora uburyo mvuga icyarabu. Noneho ndashaka kwiga.”
Mu by’ukuri niba warakuriye mu mico ibiri itandukanye, ukaba ushobora kuvuga indimi ebyiri cyangwa zirenzeho, ufite ikintu cyiza urusha abandi. Kuba uzi neza iyo mico yombi bituma urushaho gusobanukirwa uko abantu bakuriye muri iyo mico batekereza, kandi ugashobora gusubiza ibibazo bakubaza ku byerekeye Imana (Imigani 15:23). Umukobwa witwa Preeti, wavukiye mu Bwongereza ku babyeyi b’Abahindi, yaravuze ati “kubera ko nakuriye mu mico itandukanye, kubwiriza biranyorohera. Nsobanukiwe uko abantu bakuriye muri iyo mico yombi batekereza; nzi ibyo bizera n’uko babona ibintu.”
Aho kubona ko kuba warakuriye mu mico itandukanye byakubera inzitizi, ujye ubona ko bigufitiye akamaro. Ujye wibuka ko Yehova agukunda uko uri, atitaye ku ho wowe cyangwa ababyeyi bawe mwakomotse. Ese kimwe na bagenzi bawe twigeze kuvuga, ushobora kwifashisha ubumenyi ufite n’imimerere wakuriyemo ugafasha abantu muhuje umuco kumenya Yehova, Imana yuje urukundo kandi itarobanura ku butoni? Ibyo nubikora bizaguhesha ibyishimo nyakuri!—Ibyakozwe 20:35.
UMURONGO W’IFATIZO
‘Imana ntirobanura ku butoni.’ —Ibyakozwe 10:34.
INAMA
Niba bagenzi bawe baguserereje bitewe n’igihugu ukomokamo, jya wirengagiza ibyo bitutsi byabo kandi urangwe n’akanyamuneza. Nubigenza utyo, hari igihe bazageraho bakareka kuguserereza.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Numenya kuvuga indimi ebyiri neza, bizagufasha kubona akazi.
[ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo ndusheho kumenya ururimi ababyeyi banjye bavuga: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Gusobanukirwa umuco ababyeyi bawe bakuriyemo bizagufasha bite kurushaho kwimenya?
● Iyo wigereranyije na bagenzi bawe batakuriye mu mico itandukanye, usanga ari ibihe bintu byiza ubarusha?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 160]
“Kuba nshobora gufasha abandi, biranshimisha cyane. Nshobora gusobanurira Bibiliya abantu bavuga ikirusiya, igifaransa cyangwa ikinyamoludoviya.”—Oleg
[Ifoto yo ku ipaji ya 161]
Byaba byiza ugiye ubona ko umuco wakuriyemo ari nk’ikiraro kiguhuza n’abandi