ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • T-35 pp. 1-4
  • Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?
  • Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?
  • Ibisa na byo
  • Ubona ute igihe kizaza?
    Ubona ute igihe kizaza?
  • Ese imibabaro yose izashira?
    Ese imibabaro yose izashira?
  • Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
    Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ubwami bw’Imana ni iki?
Reba ibindi
Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?
T-35 pp. 1-4
Ababyeyi bareba amafoto y’umukobwa wabo ukiri muto wapfuye

Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

Ese wasubiza uti . . .

  • yego?

  • oya?

  • birashoboka?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Hazabaho umuzuko.”​—Ibyakozwe 24:15, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Ubona ihumure iyo wapfushije abawe ukunda.​—2 Abakorinto 1:3, 4.

Ntuzongera guhahamurwa no gutinya urupfu.​—Abaheburayo 2:15.

Uzagira ibyiringiro nyakuri by’uko uzongera guhura n’abawe wakundaga bapfuye.​—Yohana 5:28, 29.

Umupfakazi n’abagize umuryango bahumurijwe n’ibyiringiro by’umuzuko

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu eshatu:

  • Imana ni yo yaremye ubuzima. Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ari “isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9; Ibyakozwe 17:24, 25). Uwahaye ubuzima ibiremwa byose ashobora rwose gusubiza ubuzima umuntu wapfuye.

  • Mu gihe cyashize Imana yazuye abantu. Bibiliya irimo inkuru umunani z’abantu bazutse hano ku isi, harimo abato n’abakuru, abagabo n’abagore. Bamwe bari bamaze igihe gito bapfuye, ariko hari n’uwari umaze iminsi ine mu mva!​—Yohana 11:39-44.

  • Imana yifuza cyane kongera kuzura abantu. Yehova yanga urupfu; abona ko ari umwanzi (1 Abakorinto 15:26). Yifuza cyane gutsinda uwo mwanzi, agakuraho urupfu binyuze ku muzuko. Yifuza cyane kuzura abantu bose azirikana, akongera kubabona ku isi ari bazima.​—Yobu 14:14, 15.

BITEKEREZEHO

Umwana w’umuhungu wakuze akavamo umuntu mukuru

Kuki dusaza kandi tugapfa?

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu NTANGIRIRO 3:17-19 no mu BAROMA 5:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze