Indirimbo ya 139
Bafashe gushikama
Igicapye
Twigisha abantu ukuri,
Bagatera imbere,
Yehova akabayobora,
Kuko bazi ukuri.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabira binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
Twabasabiraga iteka,
No mu bigeragezo,
Tukabigisha tubitaho,
None barashikamye.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabira binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
Bahe kugira icyizere,
Maze bakwiringire,
Batsinde isiganwa ryabo,
Bihanganye, bumvira.
(INYIKIRIZO)
Yehova turagusabye,
Ukomeze kubitaho.
Tubasabira binyuze kuri Yesu,
Ngo ubahe gushikama.
(Reba nanone Luka 6:48; Ibyak 5:42; Fili 4:1)