Indirimbo ya 147
Imana yarabatoranyije
Igicapye
Abo bana b’Imana
Ni icyaremwe gishya.
Yabakuye mu bantu,
Irabatoranya.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
Ni ishyanga rye ryera.
Babwiriza ukuri.
Bavuye mu mwijima,
Bagera mu mucyo.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
Barabwiriza cyane,
Bashaka intama ze.
Bumvira Yesu Kristo
Umwana w’intama.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
(Reba nanone Yes 43:20b, 21; Mal 3:17; Kolo 1:13.)