ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 25 p. 64-p. 65 par. 6
  • Yagiriye impuhwe umubembe aramukiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yagiriye impuhwe umubembe aramukiza
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Agirira Impuhwe Umubembe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Agirira impuhwe umubembe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • “Kumenya urukundo rwa Kristo”
    Egera Yehova
  • Mbese, ujya wibuka gushimira?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 25 p. 64-p. 65 par. 6
Yesu akora ku mubembe wari upfukamye imbere ye

IGICE CYA 25

Yagiriye impuhwe umubembe aramukiza

MATAYO 8:1-4 MARIKO 1:40-45 LUKA 5:12-16

  • YESU AKIZA UMUBEMBE

Igihe Yesu n’abigishwa be bane babwirizaga mu ‘masinagogi yo muri Galilaya hose,’ inkuru z’ibitangaza yakoraga zakwirakwiriye hose (Mariko 1:39). Inkuru z’ibyo yakoraga zageze mu mugi wari utuyemo umugabo wari urwaye ibibembe. Umuganga Luka yavuze ko uwo mugabo yari ‘yuzuye ibibembe’ (Luka 5:12). Iyo iyo ndwara iteye ubwoba imaze kugera ku ntera yo hejuru, buhoro buhoro igenda yonona ibice binyuranye bigize umubiri.

Bityo, uwo mubembe yari mu mimerere ibabaje kandi yari yarahawe akato. Byongeye kandi, iyo abantu babaga bageze hafi ye, yagombaga kurangurura ijwi ati “ndahumanye, ndahumanye,” kugira ngo batamwegera bakandura (Abalewi 13:45, 46). Ariko se icyo gihe uwo mubembe yakoze iki? Yegereye Yesu, amwikubita imbere yubamye, maze aramwinginga ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”​—Matayo 8:2.

Uwo mugabo yari yizeye Yesu cyane. Koko rero, iyo ndwara ye yatumaga aba umuntu wo kugirirwa impuhwe rwose! Yesu yakoze iki? Wowe se wari gukora iki iyo uza kuba wari uhari? Yesu yumvise amugiriye impuhwe, arambura ukuboko maze amukoraho, aravuga ati “ndabishaka. Kira” (Matayo 8:3). Nubwo kwemera ibyo bishobora kugora bamwe, uwo mugabo yahise akira ibibembe.

Ese wakwishimira kugira umwami umeze nka Yesu ugira impuhwe kandi ushoboye? Ibyo Yesu yakoreye uwo mubembe bitwizeza ko igihe azaba ari Umwami utegeka isi yose, hazasohora ubu buhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene” (Zaburi 72:13). Koko rero, Yesu azasohoza icyifuzo cyo mu mutima we, cyo gufasha abababara bose.

Ibuka ko na mbere y’uko Yesu akiza uwo mubembe, umurimo we wari watumye abantu bagira ibyishimo byinshi. Abantu bari kuzumva iby’icyo gitangaza yari yakoze. Icyakora Yesu ntiyifuzaga ko abantu bamwizera bitewe gusa n’inkuru bumvise. Yari azi ubuhanuzi buvuga ko ‘atazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda,’ mu buryo bwo kwiyamamaza (Yesaya 42:1, 2). Ni yo mpamvu Yesu yategetse uwo mugabo yari amaze gukiza ati “uramenye ntugire uwo ubibwira. Ahubwo genda wiyereke umutambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose.”​—Matayo 8:4.

Icyakora nk’uko nawe ubyumva, uwo mugabo wari wasazwe n’ibyishimo bitewe n’uko yari amaze gukira ntiyashoboraga kwiyumanganya ngo areke kuvuga ibyari bimaze kuba. Yaragiye maze atangira gukwirakwiza iyo nkuru ahantu hose. Ibyo byatumye abantu bagira amatsiko menshi ku buryo Yesu atari agishobora kugira umugi yinjiramo ku mugaragaro. Ku bw’ibyo, Yesu yagumye ahantu hiherereye hatari hatuwe, ariko nabwo abantu bamusangagayo baturutse imihanda yose kugira ngo abigishe kandi abakize.

  • Indwara y’ibibembe ishobora kugira izihe ngaruka, kandi se umuntu uyirwaye yasabwaga gukora iki?

  • Umubembe yinginze Yesu ate, kandi se ni irihe somo twavana ku kuntu Yesu yabyifashemo?

  • Uwo mugabo wakijijwe ibibembe yakiriye ate ibyo Yesu yakoze, kandi se byagize izihe ngaruka ku bandi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze