ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 118 p. 272-p. 273 par. 1
  • Bajya impaka zo kumenya ukomeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bajya impaka zo kumenya ukomeye
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Havuka Impaka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • ‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ni Iki Yehova Adusaba Muri Iki Gihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 118 p. 272-p. 273 par. 1
Intumwa za Yesu zijya impaka zo kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri zo

IGICE CYA 118

Bajya impaka zo kumenya ukomeye

MATAYO 26:31-35 MARIKO 14:27-31 LUKA 22:24-38 YOHANA 13:31-38

  • YESU ATANGA INAMA KU BYEREKEYE IMYANYA Y’ICYUBAHIRO

  • YESU AHANURA KO PETERO AZAMWIHAKANA

  • URUKUNDO NI RWO RUGARAGAZA ABIGISHWA BA YESU

Ku mugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yazigishije isomo ryiza cyane akora umurimo woroheje wo kuboza ibirenge. Kuki ibyo byari bikwiriye? Ni ukubera intege nke bari baragaragaje. Bari bariyeguriye Imana, ariko bari bagihangayikishijwe no kumenya uwari mukuru muri bo (Mariko 9:33, 34; 10:35-37). Izo ntege nke zongeye kugaragara kuri uwo mugoroba.

Izo ntumwa zagiye ‘impaka zikomeye hagati yazo, zishaka kumenya uwasaga naho akomeye kuruta izindi muri zo’ (Luka 22:24). Mbega ukuntu Yesu agomba kuba yarababajwe no kubona bongera kujya impaka ku bintu bidafashije! Yakoze iki?

Aho kugira ngo Yesu acyahe izo ntumwa bitewe n’imyifatire yazo, yazifashije gutekereza yihanganye. Yarababwiye ati “abami b’amahanga barayategeka, kandi abayategeka bitwa Abagiraneza. Ariko mwe si uko mukwiriye kumera. . . . None se, ari uri ku meza, ari n’umukorera, ukomeye kuruta undi ni nde?” Hanyuma Yesu yabibukije urugero yahoraga abaha, arababwira ati “ariko jye ndi hagati yanyu mbakorera.”​—Luka 22:25-27.

Nubwo izo ntumwa zari zidatunganye, zari zaromatanye na Yesu mu ngorane nyinshi yanyuzemo. Bityo Yesu yaravuze ati “ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano” (Luka 22:29). Abo bagabo bari abigishwa b’indahemuka ba Yesu. Yabijeje ko iryo sezerano yagiranye na bo, ryari gutuma bategekana na we mu Bwami bwe.

Nubwo izo ntumwa zari zifite ibyo byiringiro bihebuje, zari zikiri mu mubiri kandi ntizari zitunganye. Yesu yarazibwiye ati “Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano,” kuko zitatana iyo zigosowe (Luka 22:31). Nanone yaraziburiye ati “mwese ibyanjye birabagusha iri joro, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama utatane.’ ”​—Matayo 26:31; Zekariya 13:7.

Petero yabihakanye afite icyizere agira ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizigera bingusha” (Matayo 26:33)! Yesu yabwiye Petero ko mbere yuko isake ibika kabiri muri iryo joro, azaba yamwihakanye. Icyakora Yesu yongeyeho ati “nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze abavandimwe bawe” (Luka 22:32). Ariko Petero yemeje ashize amanga ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana” (Matayo 26:35). N’izindi ntumwa na zo zivuga zityo.

Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndacyari kumwe namwe igihe gito. Muzanshaka; kandi nk’uko nabwiye Abayahudi nti ‘aho njya ntimushobora kuhaza,’ namwe ubu ndabibabwiye.” Hanyuma yongeyeho ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”​—Yohana 13:33-​35.

Petero amaze kumva Yesu avuga ngo ari kumwe na bo igihe gito, yaramubajije ati “Mwami, ugiye he?” Yesu yaramushubije ati “aho njya ntushobora kunkurikira ubu, ariko nyuma uzankurikira.” Ibyo byateye Petero urujijo, maze aramubwira ati “Mwami, kuki ubu ntashobora kugukurikira? Nzahara ubugingo bwanjye kubera wowe.”​—Yohana 13:36, 37.

Yesu yabibukije uko byagenze igihe yoherezaga intumwa ze kubwiriza muri Galilaya zititwaje udufuka tw’amafaranga cyangwa uruhago rw’ibyokurya (Matayo 10:5, 9, 10). Yarababajije ati “igihe naboherezaga mudafite uruhago rw’amafaranga cyangwa uruhago rurimo ibyokurya cyangwa inkweto, hari icyo mwakennye?” Baravuga bati “nta cyo!” Ariko se ni iki bari kuzakora mu minsi yari gukurikiraho? Yesu yarabategetse ati “ariko noneho, ufite uruhago rw’amafaranga arujyane, n’ufite uruhago rw’ibyokurya arujyane, kandi umuntu udafite inkota, agurishe umwitero we ayigure. Ndababwira ko ibi byanditswe bivuga ngo ‘kandi yabaranywe n’abica amategeko’ bigomba kunsohoreraho. Ibinyerekeyeho byose birimo birasohozwa.”​—Luka 22:35-37.

Yesu yavugaga igihe yari kuba amanitswe ku giti ari kumwe n’abanyabyaha cyangwa abicamategeko. Nyuma yaho abigishwa bari guhura n’ibitotezo bikomeye. Kubera ko bumvaga biteguye, baravuze bati “Mwami, dore hano dufite inkota ebyiri.” Yarabashubije ati “zirahagije” (Luka 22:38). Izo nkota ebyiri bari bafite zari zigiye guha Yesu uburyo bwo kwigisha irindi somo ry’ingenzi.

  • Kuki intumwa zajyaga impaka, kandi se Yesu yabikozeho iki?

  • Isezerano Yesu yagiranye n’abigishwa be bizerwa ryari gusohoza iki?

  • Yesu yabwiye iki Petero bitewe n’icyizere yari agaragaje?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze