ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 129 p. 294-p. 295 par. 3
  • Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • “Uwo Muntu Nguyu!”
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Pilato na Herode babona ko ari umwere
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Bamuvana kwa Pilato Bakamujyana kwa Herode, Hanyuma Bakongera Kumugarura
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 129 p. 294-p. 295 par. 3
Yesu yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’isine, azanwa hanze na Pilato

IGICE CYA 129

Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”

MATAYO 27:15-17, 20-30 MARIKO 15:6-19 LUKA 23:18-25 YOHANA 18:39–19:5

  • PILATO AGERAGEZA KUREKURA YESU

  • ABAYAHUDI BASABA BARABA

  • YESU AKOZWA ISONI KANDI AGASHINYAGURIRWA

Pilato yabwiye abantu bashegaga ngo Yesu yicwe, ati ‘nasanze ibirego mumurega nta shingiro bifite. Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho’ (Luka 23:14, 15). Icyakora Pilato yagerageje gukiza Yesu akoresheje ubundi buryo, abwira abo bantu ati “mufite umugenzo w’uko mbabohorera umuntu kuri pasika. None se murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayahudi?”​—Yohana 18:39.

Pilato yari azi umuntu witwaga Baraba wari ufunzwe, akaba yari umujura n’umwicanyi ruharwa, kandi wagandishaga abaturage. Nuko Pilato arababaza ati “murashaka ko mbabohorera nde, Baraba cyangwa Yesu witwa Kristo?” Icyakora basabye ko ababohorera Baraba aho kubohora Yesu, kubera ko bari bohejwe n’abakuru b’abatambyi. Pilato yongeye kubabaza ati “muri aba bombi murifuza ko mbabohorera nde?” Baramusubiza bati “Baraba.”​—Matayo 27:17, 21.

Pilato yacitse intege, arababaza ati “none se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Abo bantu barushijeho gushega bavuga bati “namanikwe” (Matayo 27:22)! Nta soni rwose bari batewe no gusaba ko umuntu utagira icyaha yicwa. Pilato yarabinginze ati “kubera iki? Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namubonyeho gikwiriye kumwicisha; ndamuhana maze murekure.”​—Luka 23:22.

Nubwo Pilato yakomeje gushakisha uko yamurekura, abantu bari bariye karungu bakomezaga gusakuza batera hejuru bati “namanikwe” (Matayo 27:23)! Abayobozi b’idini bari bashyuhije rubanda umutwe ku buryo nta kindi bifuzaga uretse amaraso! Kandi amaraso bashakaga kumena si ay’umugizi wa nabi w’umwicanyi. Ahubwo ni amaraso y’umuntu utari uriho urubanza, uwo bari baherutse kwakira muri Yerusalemu bamushagaye nk’Umwami, hakaba hari hashize iminsi itanu gusa. Niba hari n’abigishwa ba Yesu bari bahari, bagomba kuba barakomeje guceceka kandi ntibimenyekanishe.

Pilato yabonye ko arushywa n’ubusa, ko adashobora gucururutsa abo bantu. Nuko abonye ko bishobora guteza umuvurungano, afata amazi akarabira ibiganza imbere ya rubanda, arababwira ati “amaraso y’uyu muntu ntambarweho. Ni akazi kanyu.” Ibyo na byo ntibyatumye abantu bahindura imitekerereze, ahubwo baramushubije bati “amaraso ye atubeho, twe n’abana bacu.”​—Matayo 27:24, 25.

Guverineri yifuzaga kubashimisha yubahiriza ibyifuzo byabo aho gukora ibyo yari azi ko bikwiriye. Pilato rero yafunguye Baraba amuha abo bantu nk’uko babisabaga. Arangije ategeka ko bambura Yesu imyenda bakamukubita ibiboko.

Abasirikare bamaze gukubita Yesu no kumubabaza urubozo, bamujyanye mu ngoro ya guverineri. Abasirikare bamukoraniyeho bakomeza kumunnyega. Abo basirikare baboshye ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe. Nanone bamufatishije urubingo mu kuboko kw’iburyo kandi bamwambika umwenda utukura wambarwaga n’abantu b’ibwami. Nuko bakamupfukamira bamunnyega bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi” (Matayo 27:28, 29)! Si ibyo gusa kandi, kuko baciriye Yesu kandi bagakomeza kumukubita inshyi mu maso. Bamwatse rwa rubingo bari bamuhaye barumukubita mu mutwe, rugatuma amahwa yari muri rya ‘kamba’ bamwambitse bamunnyega arushaho kumujomba.

Yesu yakomeje kwiyubaha no kugaragaza imbaraga zidasanzwe, kandi ibyo byose byatangaje Pilato cyane, ku buryo yongeye kugerageza gukosora amakosa yari yakoze, agira ati “dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.” Ese Pilato yibwiraga ko nasohora Yesu avirirana amaraso kandi yuzuye imibyimba byari gutuma abantu bacururuka? Igihe Yesu yari ahagaze imbere y’abo bantu batagira umutima, Pilato yararanguruye ati “wa muntu nguyu!”​—Yohana 19:4, 5.

Nubwo Yesu yari yakubiswe kandi yakomerekejwe, yakomeje gutuza yiyubashye ku buryo na Pilato agomba kuba yarabibonye, kuko amagambo ye asa n’ayumvikanisha igitekerezo cy’icyubahiro n’impuhwe yari amufitiye.

KUBABAZA URUBOZO

Ikiboko cyo kumukubita

Dr. William D. Edwards yasobanuye mu kinyamakuru cyo muri Amerika kivuga iby’ubuvuzi uko Abaroma bababazaga abantu urubozo.

Yaravuze ati “ubusanzwe bakoreshaga ikiboko kiriho imikoba isanzwe n’imikoba iboheranyije ifite uburebure butandukanye, bakaboheramo intosho z’icyuma cyangwa amagufwa atyaye y’intama. . . . Iyo abasirikare b’Abaroma bakubitaga umuntu mu mugongo bihanukiriye, za ntosho z’ibyuma zatumaga haza imibyimba, noneho ya mikoba na ya magufwa y’intama bikamuca ibisebe. Hanyuma uko bakomezaga kumukubita, ibisebe byageraga kure ku mikaya yo ku magufwa, bigasiga imikori y’amaraso ava mu mubiri.”

  • Pilato yagerageje ate kurekura Yesu ngo yikureho inshingano yari afite?

  • Kubabaza umuntu urubozo byabaga bikubiyemo iki?

  • Ni ibihe bikorwa by’urukozasoni bakoreye Yesu bamaze kumubabaza urubozo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze