ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 139 p. 314-p. 316 par. 6
  • Yesu azahindura isi paradizo kandi arangize inshingano yahawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu azahindura isi paradizo kandi arangize inshingano yahawe
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • “Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Yesu Asohoza Ibyo Imana Yamusabye Gukora Byose
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ni bande bazazuka, bazatura he?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ubwami bw’Imana Ni Iki?
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 139 p. 314-p. 316 par. 6
Abantu bo mu moko atandukanye bishimiye ubuzima muri Paradizo

IGICE CYA 139

Yesu azahindura isi paradizo kandi arangize inshingano yahawe

1 ABAKORINTO 15:24-28

  • UKO BIZAGENDEKERA INTAMA N’IHENE

  • ABANTU BENSHI BAZISHIMIRA KUBA KU ISI YAHINDUTSE PARADIZO

  • YESU YAGARAGAJE KO ARI INZIRA, UKURI N’UBUZIMA

Yesu akimara kubatizwa, yahanganye n’umwanzi wari wiyemeje gutuma adasohoza umurimo we na mbere y’uko awutangira. Koko rero, Satani yagerageje kenshi gushuka Yesu. Nyuma yaho, Yesu yavuze iby’uwo mugome agira ati ‘umutware w’isi araje, kandi nta bubasha amfiteho.’​—Yohana 14:30.

Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa urutegereje ‘inzoka ya kera yitwa Satani Usebanya.’ Uwo mwanzi uhora yibasiye abantu yagombaga kwirukanwa mu ijuru, akamanuka “afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:9, 12). Twe Abakristo dufite impamvu zo kwemera ko turi muri icyo ‘gihe gito’ kandi ko vuba aha icyo ‘kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera’ kizajugunywa ikuzimu kikaboherwayo imyaka 1.000 mu gihe Yesu azaba ategeka mu Bwami bw’Imana.​—Ibyahishuwe 20:1, 2.

None se muri icyo gihe ni iki kizaba kuri iyi si dutuyeho? Ni ba nde bazaba bayituyeho kandi se ibintu bizaba byifashe bite? Yesu ubwe yatanze ibisubizo. Mu mugani yaciye w’intama n’ihene, yagaragaje uko bizagendekera abantu b’abakiranutsi bagereranywa n’intama, bafatanya n’abavandimwe ba Yesu kandi bakabagirira neza. Nanone yagaragaje neza uko bizagendekera abakora ibinyuranye n’ibyo, bagereranywa n’ihene. Yesu yaravuze ati “abo [bagereranywa n’ihene] bazarimburwa iteka ryose, ariko abakiranutsi [bagereranywa n’intama] bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”​—Matayo 25:46.

Ibyo bidufasha gusobanukirwa amagambo Yesu yabwiye umugizi wa nabi wari umanitswe ku giti iruhande rwe. Yesu ntiyasezeranyije uwo muntu ingororano yo kuzafatanya na we mu Bwami bwo mu ijuru nk’uko yari yarabisezeranyije intumwa ze zizerwa. Ahubwo Yesu yasezeranyije uwo munyabyaha wihannye ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Bityo, uwo muntu yagize ibyiringiro byo kuzaba muri Paradizo, ni ukuvuga ubusitani bwiza cyane. Bihuje n’ubwenge gutekereza ko abantu bo muri iki gihe bagaragaza imico nk’iy’intama kandi bazahabwa “ubuzima bw’iteka” na bo bazaba muri iyo Paradizo.

Ibyo bihuje n’uko intumwa Yohana yasobanuye imimerere izaba iri ku isi. Yaravuze ati “ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Bizaba ngombwa ko uwo mugizi wa nabi azurwa mu bapfuye kugira ngo ashobore kwishimira ubuzima muri Paradizo. Kandi si we wenyine uzazuka. Ibyo Yesu yabigaragaje neza igihe yavugaga ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo, abakoze ibyiza bazukire guhabwa ubuzima, naho abakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza.’​—Yohana 5:28, 29.

Ariko se bite ku ntumwa zizerwa n’abandi bake bazabana na Yesu mu ijuru? Bibiliya igira iti “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6). Abo bagabo n’abagore bazategekana na Kristo babaye hano ku isi. Nta gushidikanya rero ko bazagira impuhwe kandi bakiyumvisha ibibazo by’abantu igihe bazaba bari mu ijuru bategeka abantu bari ku isi.​—Ibyahishuwe 5:10.

Yesu azakoresha igitambo cye cy’incungu kugira ngo akize abantu bari ku isi umuvumo w’icyaha barazwe. We n’abo bazafatanya gutegeka bazageza abantu b’indahemuka ku butungane. Koko rero, icyo gihe abantu bazishimira ubuzima nk’uko Imana yari yarabiteganyije mu mugambi wayo wa mbere, igihe yabwiraga Adamu na Eva ngo bororoke buzure isi. Ndetse n’urupfu rwakomotse ku cyaha cya Adamu ntiruzongera kubaho!

Nguko uko Yesu azasohoza ibyo Yehova yamusabye gukora byose. Ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Yesu azashyikiriza Se Ubwami n’umuryango w’abantu batunganye. Ku birebana n’icyo gikorwa gihebuje kigaragaza umuco wo kwicisha bugufi wa Yesu, intumwa Pawulo yaranditse ati “ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”​—1 Abakorinto 15:28.

Biragaragara rero ko Yesu afite uruhare rw’ingenzi mu isohozwa ry’imigambi ihebuje y’Imana. Mu gihe iyo migambi izaba ikomeza gusohozwa kugeza iteka ryose, azakomeza kubaho ahuje n’amagambo yivuzeho agira ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.”​—Yohana 14:6.

  • Bizagendekera bite umwanzi w’abantu ukomeye ari we Satani?

  • Ni ba nde bazaba muri Paradizo, kandi se ibintu bizaba byifashe bite?

  • Ku iherezo ry’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, Yesu azaba yarakoze iki, kandi se icyo gihe azakora iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze