ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od igi. 1 pp. 6-11
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABAGIZE UMURYANGO WA YEHOVA BO MU IJURU
  • UMURYANGO WA YEHOVA UHORA UJYA MBERE
  • ‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Komeza Kuba mu Mutekano Uri Umwe mu Bagize Umuteguro w’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ese ukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Mbese, Wishimira Umuteguro wa Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od igi. 1 pp. 6-11

IGICE CYA 1

Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka

KU ISI hari imiryango myinshi. Hari iyo mu rwego rw’idini, iya poritiki, iy’ubucuruzi n’iharanira imibereho myiza y’abaturage. Itandukaniye ku biyiranga, ku ntego zayo n’uko ibona ibintu. Ariko hari umuryango utandukanye cyane n’iyo yose. Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko uwo muryango ari uw’Abahamya ba Yehova.

2 Igishimishije ni uko ubu wifatanya n’umuryango wa Yehova. Warigenzuriye umenya neza ibyo Imana ishaka, kandi urabikora (Zab 143:10; Rom 12:2). Ubu ukorera Imana ufatanyije n’umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe bakundana (2 Kor 6:4; 1 Pet 2:17; 5:9). Ibyo biguhesha imigisha myinshi n’ibyishimo byinshi nk’uko Ijambo ry’Imana ribisezeranya (Imig 10:22; Mar 10:30). Gukora ibyo Yehova ashaka mu budahemuka, bizatuma ubaho iteka kandi ufite ubuzima bwiza cyane.—1 Tim 6:18, 19; 1 Yoh 2:17.

3 Yehova, we Muremyi wacu Mukuru akaba n’Umutware w’ibintu byose, afite umuryango wihariye ayobora, ukorera ku isi hose. Turamwiringira mu buryo bwuzuye. Ni Umucamanza wacu, ni we udushyiriraho amategeko kandi ni we Mwami wacu (Yes 33:22). Kubera ko ari Imana igira gahunda, yashyizeho uburyo bwo ‘gukorana na we’ mu gihe asohoza umugambi we.—2 Kor 6:1, 2.

4 Uko imperuka y’iyi si igenda yegereza, natwe dukomeza kujya mbere tuyobowe n’Umwami washyizweho ari we Yesu Kristo (Yes 55:4; Ibyah 6:2; 11:15). Yesu ubwe yahanuye ko abigishwa be bari kuzakora imirimo ikomeye kuruta iyo yakoze igihe yari hano ku isi (Yoh 14:12). Ibyo ni ukuri, kubera ko abigishwa be bari kuzabaho igihe kirekire, bakaba benshi kandi bakabwiriza ahantu hanini cyane. Bari kuzatangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kugera ku mpera z’isi.—Mat 24:14; 28:19, 20; Ibyak 1:8.

5 Ibyo byarasohoye. Icyakora Yesu yavuze ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza uzarangira mu gihe Yehova yagennye. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko umunsi ukomeye wa Yehova kandi uteye ubwoba wegereje.—Yow 2:31; Zef 1:14-18; 2:2, 3; 1 Pet 4:7.

Tugomba kurushaho kugira umwete wo gukora ibyo Imana ishaka. Ibyo bidusaba kumenya neza uko umuryango wa Yehova ukora

6 Tugomba kurushaho kugira umwete wo gukora ibyo Yehova ashaka, kubera ko twabimenye. Ibyo bidusaba kumenya neza uko umuryango wa Yehova ukora kandi tugakorana na wo mu buryo bwuzuye. Uko uwo muryango ukora bishingiye ku mahame, amabwiriza, amategeko n’inyigisho byo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe.—Zab 19:7-9.

7 Iyo abagaragu ba Yehova bakurikije ubwo buyobozi, bakomeza kubana mu mahoro kandi bagakorana bunze ubumwe (Zab 133:1; Yes 60:17; Rom 14:19). Ariko se ni iki kidufasha gukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe bacu bo ku isi hose? Ni urukundo. Twambaye urukundo kandi ibyo dukora byose tubikora tubitewe n’urukundo (Yoh 13:34, 35; Kolo 3:14). Ibyo ni byo byemerwa n’Imana kandi ni byo bituma dukomeza gukorana neza n’abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru.

ABAGIZE UMURYANGO WA YEHOVA BO MU IJURU

8 Yesaya, Daniyeli na Ezekiyeli babonye mu iyerekwa abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru. (Yesaya igice cya 6; Ezekiyeli igice cya 1; Dan 7:9, 10.) Intumwa Yohana na we yeretswe abagize uwo muryango, maze aduha umusogongero w’ibyo yabonye mu gitabo k’Ibyahishuwe. Yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami y’ikuzo, ari kumwe n’abamarayika bavugaga bati: “Yehova Imana Ishoborabyose, uwahozeho, uriho kandi uza, ni uwera, ni uwera, ni uwera” (Ibyah 4:8). Nanone Yohana yabonye Umwana w’intama w’Imana, ari we Yesu Kristo, ahagaze “hagati y’intebe y’ubwami.”—Ibyah 5:6, 13, 14; Yoh 1:29.

9 Muri iryo yerekwa, Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami. Ibyo bigaragaza ko ari we uyobora uwo muryango. Mu gitabo cya mbere k’Ibyo ku Ngoma 29:11, 12 hasobanura umwanya wo hejuru Yehova afite, hagira hati: “Yehova, gukomera n’imbaraga n’ubwiza n’ikuzo n’icyubahiro ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe. Yehova, ubwami ni ubwawe, wowe usumba byose. Ubutunzi n’ikuzo ni wowe ubitanga, kandi ni wowe utegeka ibintu byose. Ububasha no gukomera biri mu kuboko kwawe, ni wowe ushobora gutuma abantu bakomera, kandi ni wowe uha bose imbaraga.”

10 Yesu Kristo akorana na Yehova. Afite umwanya ukomeye cyane mu ijuru kandi yahawe ububasha bwinshi. Imana “yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge bye, kandi imugira umutware w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero” (Efe 1:22). Intumwa Pawulo yerekeje kuri Yesu agira ati: ‘Imana yaramukujije imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi yamuhaye izina risumba andi mazina yose, kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka, apfukame mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo’ (Fili 2:9-11). Bityo rero, dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye ubuyobozi bukiranuka bwa Yesu Kristo.

11 Umuhanuzi Daniyeli yeretswe Umukuru Nyiribihe byose yicaye ku ntebe ye y’ubwami yo mu ijuru, kandi abamarayika “ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye” (Dan 7:10). Bibiliya ivuga ko abo bamarayika ari “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza” (Heb 1:14). Abo bamarayika bose bafite inshingano zitandukanye mu muryango w’Imana.—Kolo 1:16.

12 Iyo dutekereje twitonze kuri ibyo bintu biranga igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova, bituma dusobanukirwa impamvu Yesaya yagize ubwoba kandi akumva yisuzuguye cyane igihe yabonaga “Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami ndende yashyizwe hejuru,” n’‘Abaserafi bahagaze hejuru ye.’ Yesaya yaravuze ati: “Ngushije ishyano! Ndapfuye kuko ndi umuntu w’iminwa yanduye kandi nkaba ntuye mu bantu bafite iminwa yanduye; kuko amaso yanjye yabonye Umwami, ari we Yehova nyir’ingabo ubwe!” Igihe Yesaya yabonaga ukuntu umuryango wa Yehova uhambaye, byamukoze ku mutima cyane. Ni yo mpamvu igihe yumvaga ijwi rivugira mu ijuru ribaza niba hari uwari witeguye gukora umurimo wihariye wo gutangaza imanza za Yehova, yahise avuga ati: “Ndi hano! Ba ari jye utuma!”—Yes 6:1-5, 8.

13 Iyo natwe tumenye umuryango wa Yehova kandi tugasobanukirwa uko ukora, bidukora ku mutima. Umuryango wa Yehova uhora ujya mbere kandi twihatira gukomeza kugendana na wo. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo tugaragaze ko twizera umuryango Yehova akoresha muri iki gihe.

UMURYANGO WA YEHOVA UHORA UJYA MBERE

14 Ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli igice cya mbere, bugaragaza ko Yehova atwaye igare rinini ryo mu ijuru. Iryo gare rihambaye rigereranya abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru. Atwara iryo gare, akayobora umuryango we mu buryo bwuje urukundo kandi buhuje n’umugambi we.—Zab 103:20.

15 Buri ruziga rw’iryo gare rufite urundi ruziga binyuranamo binganya umurambararo. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “zagendaga zerekeye mu mpande zazo uko ari enye” (Ezek 1:17). Izo nziga zishobora guhita zihindura ikerekezo. Icyakora iryo gare ntirigenda uko ryishakiye ridafite uriyoboye. Yehova ntareka ngo umuryango we werekeze mu kerekezo wishakiye. Ahubwo muri Ezekiyeli 1:20 hagira hati: “Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga.” Bityo rero, Yehova akoresha umwuka we, agatuma umuryango we ujya aho ashaka hose. Buri wese muri twe agomba kwibaza ati: “Ese ngendana na wo?”

16 Kugendana n’umuryango wa Yehova bikubiyemo ibirenze kujya mu materaniro no kubwiriza. Bikubiyemo gukura mu buryo bw’umwuka no gukomeza kugirana ubucuti n’Imana. Tugomba “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” kandi tugakomeza kumenya inyigisho zihuje n’igihe duhabwa (Fili 1:10; 4:8, 9; Yoh 17:3). Nanone tugomba kwibuka ko kugira ngo habeho gahunda, abantu bagomba kuyoborwa neza kandi bagakorana neza. Ni yo mpamvu tugomba gukoresha neza ibintu byose Yehova yaduhaye, byaba ibidufasha kwiyigisha n’ibindi dukenera kugira ngo dukore umurimo we. Gukomeza kugendana n’igare rya Yehova ryo mu ijuru, bidufasha kubaho mu buryo buhuje n’ubutumwa tubwiriza.

17 Umuryango wa Yehova udufasha gukura mu buryo bw’umwuka, bityo tugakora ibyo ashaka. Wibuke ko Yehova ari we uyobora iryo gare ryo mu ijuru. Bityo rero, iyo dukomeje kugendana na ryo, biba bigaragaza ko tumwubaha kandi ko tumwiringira kuko ari we Gitare cyacu (Zab 18:31). Bibiliya iduha isezerano rigira riti: “Yehova azaha ubwoko bwe imbaraga; Yehova azaha ubwoko bwe amahoro” (Zab 29:11). Kuba mu muryango wa Yehova, bituma tubona imbaraga atanga kandi tukagira amahoro aha abagize ubwoko bwe. Nidukomeza gukora ibyo Yehova ashaka, azakomeza kuduha imigisha myinshi muri iki gihe ndetse n’iteka ryose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze