IGICE CYA 10
Uburyo bwo kwagura umurimo
IGIHE Yesu yari agiye kohereza abigishwa be kubwiriza iby’Ubwami, yarababwiye ati: “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.” Hari byinshi byagombaga gukorwa. Ni yo mpamvu yongeyeho ati: “Nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Yesu yabwiye abigishwa be uko bagombaga gukora umurimo. Amagambo yababwiye yumvikanisha ko ibintu byihutirwaga. Yarababwiye ati: ‘Ntimuzarangiza rwose kuzenguruka imigi ya Isirayeli Umwana w’umuntu ataraza.’—Mat 10:23.
2 Muri iki gihe na bwo, hari byinshi bigomba gukorwa mu murimo wo kubwiriza. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugomba kubwirizwa mbere y’uko imperuka iza, kandi igihe gisigaye ni gito (Mar 13:10). Birumvikana ko turi mu mimerere ijya kumera nk’iyo Yesu n’abigishwa be barimo, ariko twe ikaba yihariye kuko tugomba kubwiriza isi yose. Turi bake ugereranyije n’abantu babarirwa muri za miriyari batuye isi, ariko twizeye rwose ko Yehova azadufasha. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa ku isi hose kandi igihe Yehova yagennye nikigera imperuka izaza. None se tuzashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, kugira ngo dusohoze neza uwo murimo? Ni izihe ntego twakwishyiriraho?
3 Yesu yagaragaje icyo Yehova asaba abagaragu be bamwiyeguriye agira ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mar 12:30). Twese dusabwa gukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose. Ibyo bishaka kuvuga ko tugomba gukora ibyo dushoboye byose mu murimo wa Yehova, kugira ngo tugaragaze ko tumukunda by’ukuri kandi ko twamwiyeguriye (2 Tim 2:15). Hari uburyo bwinshi buri wese muri twe yabigaragazamo, akurikije ubushobozi bwe n’imimerere arimo. Reka dusuzume bumwe muri bwo, hanyuma urebe intego wakwishyiriraho kugira ngo urusheho gukora byinshi mu murimo.
KUBA UMUBWIRIZA MU ITORERO
4 Abantu bose bemera ukuri, bafite inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza. Iyo ni yo nshingano y’ibanze Yesu yahaye abigishwa be (Mat 24:14; 28:19, 20). Ubusanzwe, iyo umwigishwa wa Yesu Kristo amaze kumva ubutumwa bwiza, ahita atangira kubugeza ku bandi. Uko ni ko Andereya, Filipo, Koruneliyo n’abandi babigenje (Yoh 1:40, 41, 43-45; Ibyak 10:1, 2, 24; 16:14, 15, 25-34). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko umuntu ashobora gutangira kugeza ku bandi ubutumwa bwiza, na mbere y’uko abatizwa? Yego rwose. Iyo umuntu abaye umubwiriza utarabatizwa, aba ashobora kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Nanone, ashobora kubwiriza mu bundi buryo akurikije ubushobozi bwe.
5 Iyo umubwiriza amaze kubatizwa, nta gushidikanya ko arushaho kugira ishyaka ryo gutangaza ubutumwa bwiza. Abantu bose bashobora gusohoza iyo nshingano yo kubwiriza, baba abagabo cyangwa abagore. Twishimira kugira uruhare mu gushyigikira Ubwami bw’Imana, niyo rwaba ari ruto. Icyakora iyo umuntu yaguye umurimo akarushaho gukora byinshi, abona ibyishimo byinshi.
GUKORERA UMURIMO AHO ABABWIRIZA BAKENEWE CYANE
6 Ifasi y’itorero ryawe ishobora kuba ibwirizwa kenshi kandi abantu benshi bakaba barabwirijwe. Niba ari ko biri, ushobora kumva wifuza kwagura umurimo, ukimukira aho ababwiriza bakenewe cyane (Ibyak 16:9). Niba uri umusaza cyangwa umukozi w’itorero, hashobora kuba hari irindi torero ryaba rikeneye ko urifasha. Umugenzuzi w’akarere ashobora kukugira inama z’ukuntu wafasha irindi torero ryo mu karere kanyu. Niba wifuza gukorera umurimo mu kandi gace ko mu gihugu cyawe, ibiro by’ishami bishobora kuguha amakuru y’ingirakamaro.
7 Ese wifuza gukorera mu kindi gihugu? Niba ubyifuza, ugomba kubanza kubitekerezaho witonze. Ushobora kubiganiraho n’abasaza bo mu itorero ryawe. Ariko ugomba kuzirikana ko kwimuka bizagira icyo bigusaba wowe n’abo muzajyana (Luka 14:28). Icyakora niba udateganya kumarayo igihe kirekire, byarushaho kuba byiza ugiye kubwiriza mu kandi karere ko mu gihugu cyawe.
8 Mu bihugu bimwe na bimwe, abavandimwe bakoreshwa mu nshingano z’ubugenzuzi, baba bamaze igihe gito babatijwe. Abavandimwe bicisha bugufi bemera ko abasaza b’inararibonye bimukiye mu itorero ryabo bafata iya mbere bakaryitaho. Niba uri umusaza ukaba uteganya kwimukira muri kimwe muri ibyo bihugu, zirikana ko intego yawe atari iyo kujya gusimbura abavandimwe baho, ahubwo ko ari ugukorana na bo. Uge ubashishikariza kuzuza ibisabwa ngo bahabwe inshingano mu itorero (1 Tim 3:1). Jya wihangana niba hari ibintu bidakozwe nk’uko bikorwa mu gihugu cyawe. Jya ukoresha ubumenyi wagiye wunguka mu myaka myinshi umaze uri umusaza, kugira ngo ufashe abavandimwe. Nubigenza utyo, igihe cyo gusubira mu gihugu cyawe nikigera, abo bavandimwe bazaba bashobora gusohoza neza inshingano z’itorero.
9 Mbere y’uko ibiro by’ishami bikumenyesha amatorero ushobora gufasha, Komite y’Umurimo y’Itorero ryawe igomba kohereza ibaruwa yemeza ko wujuje ibisabwa. Iyo baruwa igomba koherezwa, waba uri umusaza, umukozi w’itorero, umupayiniya cyangwa umubwiriza usanzwe. Komite y’umurimo izoherereza ibiro by’ishami by’igihugu wifuza kujya gukoreramo iyo baruwa hamwe n’iyo wanditse ubisaba.
KUBWIRIZA MU RUNDI RURIMI
10 Niba wifuza kwagura umurimo, ushobora kwiga urundi rurimi, hakubiyemo n’ururimi rw’amarenga. Ubwo rero niba ufite intego yo kwiga urundi rurimi ugamije kuzarukoresha mu murimo wo kubwiriza, byaba byiza ubiganiriyeho n’abasaza hamwe n’umugenzuzi w’akarere. Bashobora kukugira inama kandi bakagutera inkunga. Hari uturere twagiye dushyiraho gahunda yo kwigisha indimi dukurikije amabwiriza atangwa n’ibiro by’ishami, kugira ngo abapayiniya n’abandi babwiriza batozwe kubwiriza mu rundi rurimi.
UMURIMO W’UBUPAYINIYA
11 Ababwiriza bose bagombye kuba bazi muri rusange ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe umupayiniya w’umufasha, uw’igihe cyose, uwa bwite, cyangwa kugira ngo akore undi murimo w’igihe cyose. Umupayiniya agomba kuba ari Umukristo wabatijwe w’intangarugero, ushobora kumara amasaha yagenwe abwiriza ubutumwa bwiza. Komite y’Umurimo y’Itorero ni yo yemerera ababwiriza kuba abapayiniya b’abafasha n’ab’igihe cyose. Abapayiniya ba bwite bo bashyirwaho n’ibiro by’ishami.
12 Abapayiniya b’abafasha bashobora gukora uwo murimo ukwezi kumwe cyangwa amezi runaka yikurikiranyije, cyangwa se bakawukora amezi menshi badahagarara bakurikije uko babishoboye. Ababwiriza benshi bishimira kuba abapayiniya b’abafasha mu bihe byihariye, urugero nko mu gihe cy’Urwibutso cyangwa mu gihe umugenzuzi w’akarere yasuye itorero ryabo. Abandi bo bahitamo gukora uwo murimo mu gihe bari muri konji. Ababwiriza babatijwe b’abanyeshuri bashobora kuba abapayiniya b’abafasha mu kiruhuko. Ababwiriza bashobora guhitamo kuba abapayiniya b’abafasha muri Werurwe na Mata no mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere, igihe amasaha basabwa kuzuza aba yagabanutse. Imimerere waba urimo yose, niba ufite imyifatire izira amakemwa, ukaba ushobora kuzuza umubare w’amasaha umupayiniya w’umufasha asabwa kandi ukaba wizeye neza ko wakora uwo murimo mu gihe cy’ukwezi cyangwa amezi menshi, abasaza b’itorero bazareba niba wawukora.
13 Kugira ngo ube umupayiniya w’igihe cyose, ugomba kuba ushobora kuzuza amasaha asabwa mu mwaka. Iyo uri umupayiniya w’igihe cyose, uba ugomba gukorana n’itorero ryawe. Abapayiniya b’abanyamwete bagirira itorero akamaro, bagatuma abandi bakunda umurimo wo kubwiriza, ndetse bakabashishikariza kuba abapayiniya. Icyakora, mbere y’uko usaba kuba umupayiniya w’igihe cyose, ugomba kuba umaze nibura amezi atandatu ubatijwe, kandi uri umubwiriza w’intangarugero.
14 Ubusanzwe, abapayiniya ba bwite batoranywa mu bapayiniya b’igihe cyose baba baragize icyo bageraho mu murimo wo kubwiriza. Bagomba kuba bashobora gukorera ahantu aho ari ho hose ibiro by’ishami bibohereje. Akenshi boherezwa mu karere kitaruye, aho bashobora kubona abantu bashimishijwe kandi bagashinga amatorero mashya. Hari n’igihe abapayiniya ba bwite boherezwa gufasha amatorero afite amafasi adashobora kurangiza. Hari abapayiniya ba bwite b’abasaza bagiye boherezwa gufasha amatorero mato, nubwo amafasi y’ayo matorero yabaga adakeneye ababwiriza b’inyongera. Abapayiniya ba bwite bahabwa amafaranga make abafasha kubona ibintu by’ibanze bakenera. Hari n’ababa abapayiniya ba bwite ariko b’igihe gito.
ABAMISIYONARI
15 Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo ishyiraho abamisiyonari, hanyuma Komite y’Ibiro by’Ishami igenzura ifasi boherejwemo ikabohereza kubwiriza mu turere dutuwe cyane. Bagira uruhare rukomeye mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza no guteza imbere ibikorwa by’itorero. Inshuro nyinshi abamisiyonari baba baratorejwe mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Bahabwa icumbi n’amafaranga make atuma babona ibibatunga.
UMURIMO WO GUSURA AMATORERO
16 Abo Inteko Nyobozi iha inshingano yo kuba abagenzuzi basura amatorero, baratozwa kandi bakabanza kwimenyereza ari abagenzuzi b’uturere basimbura. Abo bagabo bakunda umurimo bagakunda n’abavandimwe babo. Ni abapayiniya barangwa n’ishyaka, biyigisha Bibiliya bashyizeho umwete kandi bafite ubuhanga bwo kwigisha. Ni intangarugero mu birebana no kugaragaza imbuto z’umwuka, kandi barangwa no gushyira mu gaciro n’ubushishozi. Iyo umuvandimwe yashatse, umugore we aba ari umupayiniya w’intangarugero mu myifatire ye no mu mishyikirano agirana n’abandi, kandi aba ari umubwiriza ugera kuri byinshi. Nanone aba asobanukiwe ko abagore b’Abakristokazi bagomba kuganduka, ntiyigire umuvugizi w’umugabo we cyangwa ngo yiharire ibiganiro. Abagenzuzi b’uturere n’abagore babo bagira gahunda icucitse. Ubwo rero abifuza iyo nshingano, bagomba kuba bafite amagara mazima. Abapayiniya ntibandika basaba kuba abagenzuzi b’uturere. Ahubwo bageza ikifuzo cyabo ku mugenzuzi w’akarere kabo, akabagira inama.
AMASHURI Y’UBWAMI
17 Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami: Hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi bo kubwiriza mu mafasi adakunze kubwirizwamo kandi bagafasha amatorero kurushaho kwegera Imana. Kubera iyo mpamvu, abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri ndetse n’abashakanye, bashobora gusaba guhabwa imyitozo yihariye mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Abarangije iryo shuri, boherezwa gukorera umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose mu turere two mu gihugu cyabo dukeneye ababwiriza kurushaho. Icyakora hari igihe abashobora kuboneka bahabwa izindi nshingano mu gihugu cyabo cyangwa mu kindi gihugu. Hari abashobora kuba abapayiniya ba bwite b’igihe gito. Abapayiniya bifuza kwiga iryo shuri bashobora kumenya ibisabwa baramutse bagiye mu nama iba mu gihe k’ikoraniro ry’iminsi itatu.
18 Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi: Abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri n’abashakanye batoranyirizwa kwiga iri shuri, baba bavuga Icyongereza kandi bakaba basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose wihariye. Baba bafite ubushobozi bwo gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza cyangwa ku biro by’ishami, kandi bakabafasha gusohoza neza umurimo wabo. Baba baragaragaje ko bakunda gukorera abavandimwe babo kandi ko bashobora gufasha abandi mu bugwaneza bakamenya Bibiliya no gukurikiza inama itanga. Komite y’Ibiro by’Ishami ni yo isaba abashobora kwiga iryo shuri kuzuza fomu. Abarangije iryo shuri boherezwa mu murimo wo kubwiriza cyangwa gukorera ku biro by’ishami byo mu gihugu cyabo cyangwa mu kindi gihugu.
UMURIMO WO KURI BETELI
19 Gukora kuri Beteli ni umurimo wihariye rwose. Izina Beteli risobanura “Inzu y’Imana,” kandi iryo zina rirakwiriye rwose kuko kuri Beteli hakorerwa umurimo wo gushyigikira Ubwami bw’Imana. Abavandimwe na bashiki bacu bakora kuri Beteli bakora imirimo y’ingenzi ifitanye isano no gutegura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kubihindura no kubikwirakwiza hose. Umurimo bakora ufasha cyane Inteko Nyobozi igenzura kandi ikayobora amatorero yo hirya no hino ku isi. Abakozi ba Beteli benshi b’abahinduzi bakorera mu turere tugize ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami byabo tuvugwamo ururimi bahinduramo. Ibyo bituma bumva uko urwo rurimi ruvugwa mu buzima bwa buri munsi. Nanone ibyo bibafasha kumenya niba abantu bumva imvugo ikoreshwa mu bitabo bahindura.
20 Umurimo ukorerwa kuri Beteli usaba imbaraga. Ni yo mpamvu abaza gukora kuri Beteli baba ari abavandimwe biyeguriye Imana kandi babatijwe, bakiri bato kandi bafite amagara mazima n’imbaraga. Niba wifuza gukora kuri Beteli kandi mu gihugu cyawe hakaba hakenewe abakozi, ushobora kubaza abasaza bo mu itorero ryawe ibisabwa.
ABITANGIRA GUKORA IMIRIMO Y’UBWUBATSI
21 Kubaka amazu akoreshwa mu bikorwa biteza imbere inyungu z’Ubwami, ni kimwe mu bigize umurimo wera, nk’uwakozwe mu gihe hubakwaga urusengero rwa Salomo (1 Abami 8:13-18). Abavandimwe na bashiki bacu benshi bagaragaza ishyaka ridasanzwe bakoresha igihe cyabo n’umutungo wabo kugira ngo bifatanye muri uwo murimo.
22 Ese nawe ushobora kugira uruhare muri uwo murimo? Niba uri umubwiriza wabatijwe kandi ukaba wifuza kwifatanya muri uwo murimo, abavandimwe bagenzura imirimo y’ubwubatsi mu karere k’iwanyu bazishimira cyane ikifuzo cyawe, kandi bazagutoza niyo waba utazi neza iby’ubwubatsi. Niba wifuza gufasha, wabimenyesha abasaza b’itorero ryawe n’umugenzuzi w’akarere. Hari ababwiriza babatijwe bujuje ibisabwa bitangira kujya kubaka amazu akoreshwa mu bikorwa biteza imbere inyungu z’Ubwami, mu bindi bihugu.
23 Hari uburyo bwinshi bwo kwifatanya mu murimo w’ubwubatsi. Ababwiriza babatijwe b’intangarugero kandi bafite ubumenyi runaka mu by’ubwubatsi, bashobora kuba abavoronteri mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, bagashyigikira imishinga y’ubwubatsi ikorerwa mu karere k’iwabo. Abandi bo bashobora kumara igihe gito bafasha mu mishinga y’ubwubatsi iri kure y’iwabo. Icyo gihe bashyirwaho n’ibiro by’ishami, bakamara hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi atatu bitwa abavoronteri bakora mu mishinga y’ubwubatsi. Abamara igihe kirekire bo bitwa abubatsi. Umwubatsi woherejwe gukorera mu kindi gihugu yitwa umwubatsi ukorera mu mahanga. Itsinda ry’abubatsi riba rigizwe n’abubatsi n’abavoronteri babafasha. Abo ni bo bafata iya mbere muri buri mushinga w’ubwubatsi, bakunganirwa n’abafasha Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu, n’abandi bavoronteri bo mu matorero yubakirwa. Amatsinda y’Abubatsi agenda yimuka yubaka amazu mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami.
NI IZIHE NTEGO WISHYIRIYEHO MU MURIMO W’IMANA?
24 Niba wariyeguriye Yehova, wifuza kumukorera iteka ryose. Ariko se ni izihe ntego ufite? Kwishyiriraho intego mu murimo w’Imana bizatuma ukoresha neza imbaraga zawe n’ubutunzi bwawe (1 Kor 9:26). Bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi uko uzagenda uhabwa izindi nshingano mu murimo w’Imana, bizagufasha kwita ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili 1:10; 1 Tim 4:15, 16.
25 Intumwa Pawulo yaduhaye urugero rwiza dukwiriye kwigana mu murimo dukorera Imana (1 Kor 11:1). Yakoreraga Yehova abigiranye umwete. Yari azi ko Yehova yari yaramuhaye uburyo bwinshi bwo kumukorera. Pawulo yandikiye abavandimwe b’i Korinto ati: “Nugururiwe irembo rigari rijya mu murimo.” Ese natwe si uko? Yego rwose! Dufite uburyo bwinshi bwo gukorera Yehova twifatanyije n’itorero, cyanecyane tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko kimwe na Pawulo, tugomba kuzirikana ko kunyura muri iryo ‘rembo rigari’ bisaba guhangana n’‘abaturwanya benshi’ (1 Kor 16:9). Pawulo yari yiteguye kwicyaha. Yaravuze ati: “Umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata” (1 Kor 9:24-27). Ese natwe twiteguye kubigenza dutyo?
Kwishyiriraho intego mu murimo w’Imana bizatuma ukoresha neza imbaraga zawe n’ubutunzi bwawe
26 Buri wese ashishikarizwa kwishyiriraho intego zo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, ahuje n’imimerere arimo. Hari benshi bakora umurimo w’igihe cyose bitewe n’uko bishyiriyeho intego bakiri bato. Igihe bari bakiri abana, ababyeyi babo cyangwa abandi babashishikarizaga kwishyiriraho intego. Ibyo ni byo byatumye biyemeza gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose baboneramo imigisha myinshi, kandi nta cyo bicuza (Imig 10:22). Izindi ntego nziza ushobora kwishyiriraho, ni ugukora umurimo wo kubwiriza buri cyumweru, kugira umuntu wigisha Bibiliya cyangwa kongera igihe umara utegura amateraniro. Ikintu k’ingenzi ni uko twakomeza gushikama kandi tugakora neza umurimo wacu. Nitubigenza dutyo, tuzubahisha Yehova kandi tuzagera ku ntego iruta izindi zose yo kumukorera iteka ryose.—Luka 13:24; 1 Tim 4:7b, 8.