IGICE CYA 14
Tubumbatire amahoro n’isuku mu itorero
BURI mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi bagana inzu ya Yehova nk’uko Bibiliya yabihanuye, bakifatanya n’abamusenga mu buryo yemera (Mika 4:1, 2). Dushimishwa cyane no kwakira abo bantu mu “itorero ry’Imana” (Ibyak 20:28). Bishimira gufatanya natwe gukorera Yehova muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’amahoro n’isuku. Umwuka wera n’inama z’ingirakamaro zo mu ijambo ry’Imana, bidufasha kubumbatira amahoro n’isuku mu itorero.—Zab 119:105; Zek 4:6.
2 Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, bidufasha kwambara “kamere nshya” (Kolo 3:10). Biturinda intonganya n’amakimbirane. Kubona ibintu nk’uko Yehova abibona biturinda amacakubiri yo muri iyi si, maze tugakorana turi umuryango w’abavandimwe wunze ubumwe ku isi hose.—Ibyak 10:34, 35.
3 Icyakora hari igihe havuka ibibazo bishobora guhungabanya amahoro n’ubumwe mu itorero. Ibyo bishobora guterwa n’iki? Inshuro nyinshi, biterwa no kudakurikiza inama zo muri Bibiliya. Ikindi kandi, twese dukora ibyaha kuko tudatunganye (1 Yoh 1:10). Umuntu ashobora guteshuka, agakora ikintu gishobora gutuma itorero ridakomeza kwera mu by’umuco kandi ntirikomeze kwemerwa n’Imana. Nanone dushobora kuvuga amagambo duhubutse cyangwa tugakora ibintu bikagira uwo bibabaza. Ikindi kandi, natwe dushobora gusitazwa n’ibyo umuntu yavuze cyangwa yakoze (Rom 3:23). None se twakemura ibyo bibazo dute?
4 Ibyo byose Yehova yarabizirikanye abitewe n’urukundo adukunda. Ijambo rye ritubwira icyo twakora mu gihe ibibazo bivutse. Nanone abungeri buje urukundo, ari bo basaza, baradufasha. Iyo dushyize mu bikorwa inama zo muri Bibiliya, twongera kubana neza n’abandi kandi tugakomeza gushimisha Yehova. Iyo duhanwe cyangwa tugacyahwa bitewe n’icyaha twakoze, biba bigaragaza ko Data wo mu ijuru adukunda.—Imig 3:11, 12; Heb 12:6.
GUKEMURA IBIBAZO BYOROHEJE
5 Hari igihe abagize itorero bashobora kugirana ibibazo byoroheje. Bagombye guhita babikemura mu rukundo (Efe 4:26; Fili 2:2-4; Kolo 3:12-14). Ibibazo ushobora kugirana n’Umukristo mugenzi wawe, akenshi bishobora gukemuka uramutse ukurikije inama ya Petero igira iti: “Mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet 4:8). Bibiliya igira iti: “Twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Nidukurikiza ihame ryo muri Bibiliya ridusaba gukorera abandi ibintu byose twifuza ko na bo badukorera, tuzabababarira kandi twibagirwe amakosa yoroheje badukoreye.—Mat 6:14, 15; 7:12.
6 Mu gihe umenye ko hari umuntu wababajwe n’ibyo wavuze cyangwa wakoze, wagombye guhita ufata iya mbere ukiyunga na we. Zirikana ko kudakemura icyo kibazo bishobora gutuma udakomeza kuba inshuti ya Yehova. Yesu yagiriye inama abigishwa be ati: “Niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Mat 5:23, 24). Mu gihe hari icyo mutumvikanaho, byaba byiza mukiganiriyeho mudaca ku ruhande. Iyo abagize itorero bose bashyikirana neza, bibarinda amakimbirane kandi bagakemura ibibazo bishobora guterwa no kudatungana.
GUTANGA INAMA ZIKENEWE ZISHINGIYE KURI BIBILIYA
7 Hari igihe abagenzuzi babona ko umuntu akeneye kugirwa inama kugira ngo yikosore. Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Galatiya ati: “Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira, na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza.”—Gal 6:1.
8 Iyo abagenzuzi baragira neza umukumbi, barinda itorero ibintu bishobora gutuma ritemerwa n’Imana, bakaririnda n’ibindi bibazo bikomeye. Abasaza bihatira gukora icyatuma itorero rimera nk’uko Yehova yabisezeranyije abinyujije kuri Yesaya. Yaravuze ati: “Buri wese azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi, amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye.”—Yes 32:2.
GUSHYIRA IKIMENYETSO KU BICA GAHUNDA
9 Intumwa Pawulo yavuze ko hari abantu bashobora kwangiza itorero. Yaravuze ati: “Ubu noneho bavandimwe, turabategeka . . . ngo mwitandukanye n’umuvandimwe wese ugenda yica gahunda, adakurikiza imigenzo twabahaye.” Yasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga, agira ati: “Nihagira umuntu wese utumvira amagambo yacu ari muri uru rwandiko, bene uwo muzamushyireho ikimenyetso, mureke kwifatanya na we kugira ngo akorwe n’isoni. Ariko ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mukomeze kumugira inama nk’umuvandimwe.”—2 Tes 3:6, 14, 15.
10 Hari igihe umuntu aba atarakoze icyaha gikomeye cyatuma acibwa mu itorero, ariko akaba asuzugura bikabije amahame y’Imana Abakristo bagomba kugenderaho. Ashobora kuba ari umuntu ukabije kuba umunebwe, unenga abandi cyane, ugira umwanda cyangwa ‘wivanga mu bitamureba’ (2 Tes 3:11). Nanone ashobora kuba ari umuntu ushaka kurya abandi imitsi cyangwa akaba yarirundumuriye mu myidagaduro idakwiriye. Abantu bica gahunda baba bateje akaga kuko bashobora gutukisha itorero cyangwa bakanduza abandi Bakristo.
11 Abasaza bagerageza mbere na mbere gufasha uwo muntu wica gahunda bamugira inama zishingiye kuri Bibiliya. Icyakora iyo akomeje gusuzugura amahame ya Bibiliya kandi yaragiriwe inama kenshi, abasaza bashobora gufata umwanzuro wo gutanga disikuru yo kuburira itorero. Basuzuma bitonze niba imyifatire y’uwo muntu ikabije kuba mibi kandi ikaba ibangamiye abandi, ku buryo byaba ngombwa ko batanga iyo disikuru. Uyitanga, atanga inama zikwiriye zivuga ku myifatire y’abagenda bica gahunda, ariko ntavuge izina ry’uyigaragaza. Abagize itorero bazi umuntu ugira imyifatire yavuzwe muri disikuru, birinda kwifatanya na we, uretse igihe bari mu bikorwa bya gikristo, aho ‘bamugira inama nk’umuvandimwe.’
12 Ingamba zitajenjetse Abakristo bafata, zishobora gufasha umuntu wica gahunda kwigaya bigatuma ahinduka. Igihe bizaba bigaragara ko uwo muntu yaretse imyifatire ye, ntibizaba bikiri ngombwa ko afatwa nk’uwashyizweho ikimenyetso.
GUKEMURA IBIBAZO BIKOMEYE
13 Kuba twiteguye kwirengagiza inabi twagiriwe kandi tukababarira abandi, ntibisobanura ko tworora ibibi cyangwa ko dushyigikira ibyaha. Kamere yo kudatungana ntiyagombye kuba urwitwazo rwo gukora ibyaha kandi kwirengagiza ibyaha bikomeye ntibikwiriye (Lewi 19:17; Zab 141:5). Mu Mategeko ya Mose hari ibyaha byabonwaga ko bikomeye kuruta ibindi, kandi ni na ko bimeze mu itorero rya gikristo.—1 Yoh 5:16, 17.
14 Yesu yatanze amabwiriza asobanutse agaragaza uko Abakristo bakemura ibibazo bikomeye bagiranye. Yagaragaje intambwe bagomba gutera agira ati: “Umuvandimwe nakora icyaha, [1] ugende umwereke ikosa rye muri mwembi gusa. Nakumva, uzaba wungutse umuvandimwe wawe. Ariko natakumva, [2] ujyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ikintu cyose cyemezwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Natabumva, [3] ubibwire itorero. Itorero na ryo nataryumva, akubere nk’umunyamahanga cyangwa nk’umukoresha w’ikoro.”—Mat 18:15-17.
15 Dukurikije ibivugwa mu mugani Yesu yaciye nyuma yaho, wanditswe muri Matayo 18:23-35, icyaha kivugwa muri Matayo 18:15-17 gikubiyemo ibibazo by’amafaranga cyangwa imitungo, urugero nko kwambura cyangwa kuriganya. Nanone icyo cyaha gishobora kuba ari ugusebya umuntu ukamukoza isoni.
16 Niba ufite ibimenyetso byemeza ko umwe mu bagize itorero yagukoreye icyaha nk’icyo, ntuzihutire gusanga abasaza ubasaba kukurenganura. Ahubwo nk’uko Yesu yatugiriye inama, jya uvugana mbere na mbere n’uwagukoshereje. Muge mugerageza gukemura ikibazo muri mwembi gusa nta wundi mukibwiye. Uzirikane ko Yesu atavuze ngo: ‘Genda inshuro imwe gusa maze umwereke ikosa rye.’ Ubwo rero niba umuntu atemeye ikosa rye ngo arisabire imbabazi, bishobora kuba byiza kuzongera kumureba nyuma yaho. Iyo ikibazo gikemuwe gutyo, uwakosheje ashimishwa n’uko utamutaranze cyangwa ngo umusebye mu itorero. Nugikemura utyo, uzaba “wungutse umuvandimwe.”
17 Niba uwahemutse yemeye ikosa, agasaba imbabazi kandi akikosora, si ngombwa kuremereza ibintu. Nubwo icyaha cyaba gikomeye, ikibazo gishobora kurangizwa na ba nyiri ubwite bonyine.
18 Niba utabashije kunguka umuvandimwe wawe nyuma yo kumubwira ikosa rye “muri mwembi,” Yesu yavuze ko noneho ushobora ‘kujyana n’undi umwe cyangwa babiri,’ ukongera kuvugana n’uwo muvandimwe. Abo muzajyana, na bo bagombye kuba bagamije kugufasha kunguka umuvandimwe wawe. Byaba byiza ujyanye ababonye akora iryo kosa umukekaho. Ariko niba nta bamubonye, ushobora kujyana n’undi muntu umwe cyangwa babiri mukaganira bahari. Abo bantu bashobora kuba barigeze guhura n’ikibazo nk’icyo, bityo bakaba bashobora kwemeza ko ibyabaye ari ikosa koko. Iyo ari abasaza basabwe kuba abagabo, ntibagenda bahagarariye itorero kubera ko baba batatumwe n’inteko y’abasaza.
19 Nushyiraho iyo mihati yose, mukavugana muri mwembi, ubundi ukajyana n’undi umwe cyangwa babiri, ariko ikibazo ntigikemuke kandi ukaba wumva utabyirengagiza, noneho ushobora kukigeza ku bagenzuzi b’itorero. Wibuke ko intego yabo ari ukubumbatira amahoro n’isuku mu itorero. Nukigeza ku basaza, uzakirekere mu maboko yabo ubundi wiringire Yehova. Ntuzigere wemera ko imyitwarire y’undi muntu ikubera igisitaza cyangwa ngo ikubuze gukorera Yehova wishimye.—Zab 119:165.
20 Abungeri b’umukumbi bazagenzura bamenye uko ikibazo giteye. Nibasanga koko uwo muntu yaragukoreye ikosa rikomeye kandi akaba aticuza, adashaka no kugira icyo akora ngo akemure ikibazo, bishobora kuba ngombwa ko bakura iyo nkozi y’ibibi mu itorero. Icyo gihe baba barinze umukumbi, kandi n’itorero rikomeza kwera.—Mat 18:17.
GUCA IMANZA Z’IBYAHA BIKOMEYE
21 Ibyaha bikomeye, urugero nk’ubusambanyi, ubuhehesi, ubutinganyi, gutuka Imana, ubuhakanyi, gusenga ibigirwamana, n’ibindi byaha bikomeye, bisaba ibirenze gusaba imbabazi uwo wakoshereje (1 Kor 6:9, 10; Gal 5:19-21). Abasaza bagomba kumenyeshwa ibyo byaha akaba ari bo babikurikirana, kubera ko bishobora kwangiza itorero kandi bigatuma ridakomeza kwemerwa n’Imana (1 Kor 5:6; Yak 5:14, 15). Hari abashobora gusanga abasaza bakababwira ibyaha bo ubwabo bakoze cyangwa ibyo abandi bakoze (Lewi 5:1; Yak 5:16). Iyo abasaza bamenye ko hari umuntu wabatijwe wakoze icyaha gikomeye, hashyirwaho abasaza babiri bagakora iperereza. Iyo basanze yarakoze icyaha gikomeye kandi hari ibimenyetso, inteko y’abasaza ishyiraho komite y’urubanza igizwe nibura n’abasaza batatu kugira ngo bakurikirane icyo kibazo.
22 Abasaza baba maso bakita ku bagize umukumbi, bakawurinda ikintu cyose cyakwangiza ubucuti bafitanye n’Imana. Nanone bakoresha Ijambo ry’Imana bagacyaha abatandukiriye, bakabafasha kwiyunga n’Imana (Yuda 21-23). Ibyo ni na byo intumwa Pawulo yasabye Timoteyo gukora, igihe yamwandikiraga ati: “Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu ugomba kuzacira urubanza abazima n’abapfuye, . . . ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha” (2 Tim 4:1, 2). Ibyo bishobora gusaba igihe kirekire, ariko ni kimwe mu bigize umurimo utoroshye abasaza bakora. Abagize itorero bishimira ibyo abasaza bakora kandi babona ko “bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri.”—1 Tim 5:17.
23 Ikintu k’ibanze abagenzuzi bihutira gukora iyo babonye ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yakoze icyaha, ni ukumufasha kwiyunga n’Imana. Iyo yihannye by’ukuri maze bakamufasha, igihano bamuha, byaba mu ibanga cyangwa imbere y’abashobora kuba batanze ubuhamya mu rubanza, kiramukosora kandi kigatuma n’abasigaye batinya (2 Sam 12:13; 1 Tim 5:20). Igihe cyose umuntu acyashywe, hari ibintu aba atemerewe gukora. Ibyo bifasha umunyabyaha guharurira ibirenge bye “inzira zigororotse” (Heb 12:13). Nyuma y’igihe, uko agenda agaragaza ko yiyunze n’Imana, agenda adohorerwa.
ITANGAZO RY’UKO UMUNTU YACYASHYWE
24 Iyo komite y’urubanza ibonye ko umunyabyaha yicuza ariko ikaba ibona ko icyo cyaha kizamenyekana mu itorero cyangwa mu gace itorero ririmo, cyangwa se itorero rikaba rigomba kwirinda uwo munyabyaha wicuza, hatangwa itangazo rigufi mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Riba rigira riti: “[Kanaka] yacyashywe.”
IGIHE HAFASHWE UMWANZURO WO GUCA MU ITORERO UWAKOZE ICYAHA
25 Hari igihe umunyabyaha yinangira, kandi abasaza bagerageza kumufasha ntibigire icyo bitanga. Mu gihe cy’urubanza ashobora kutagaragaza “imirimo ikwiranye no kwihana” (Ibyak 26:20). Iyo bimeze bityo hakorwa iki? Icyo gihe biba bikwiriye ko uwo munyabyaha utihana acibwa mu itorero, bityo ntabe akemerewe kwifatanya n’abagaragu ba Yehova batanduye. Ibyo bituma uwo munyabyaha atagira ingaruka mbi ku itorero, bityo rigakomeza kuvugwa neza, rikarangwa n’isuku mu by’umuco kandi n’Imana igakomeza kuryemera (Guteg 21:20, 21; 22:23, 24). Pawulo amaze kumenya ko mu itorero ry’i Korinto hari umuntu wari ufite imyitwarire iteye isoni, yagiriye abasaza bo muri iryo torero inama yo ‘guha uwo muntu Satani . . . , kugira ngo imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero idahungabana’ (1 Kor 5:5, 11-13). Nanone Pawulo yavuze abandi bantu bo mu kinyejana cya mbere bari baraciwe bitewe n’uko bari barigometse ku kuri.—1 Tim 1:20.
26 Iyo komite y’urubanza ifashe umwanzuro wo guca umunyabyaha utihana, igomba kumumenyesha uwo mwanzuro, ikamwereka impamvu zishingiye kuri Bibiliya zitumye acibwa. Nanone imubwira ko niba yumva hari ikosa rikomeye ryabaye mu mikirize y’urubanza kandi akaba yifuza kujurira, ashobora kwandika abisaba, akagaragaza impamvu zitumye ajurira. Ahabwa iminsi irindwi yo kujurira uhereye igihe komite yamubwiriye uwo mwanzuro. Iyo abasaza babonye inyandiko y’ubujurire, bahamagara umugenzuzi w’akarere agatoranya abasaza bashoboye bazaba bagize komite y’ubujurire, kugira ngo bongere kumva icyo kibazo. Bakora ibishoboka byose kugira ngo urubanza rw’ubujurire rube mu cyumweru kimwe nyuma yo kubona ibaruwa y’ubujurire. Iyo uwo muntu yajuriye, itangazo ryo gucibwa riba risubitswe. Hagati aho, ntaba yemerewe gusohoza inshingano zihariye yari afite, gusubiza no gusenga mu materaniro.
27 Kwemerera umuntu kujurira, ni ukumugirira neza, kandi bimuha uburyo bwo kongera kwisobanura. Ni yo mpamvu iyo yanze kwitaba komite y’ubujurire kandi yaragerageje kuvugana na we, hatangwa itangazo rivuga ko yaciwe.
28 Iyo uwakoze icyaha adashaka kujurira, komite y’urubanza imusobanurira ko akeneye kwihana, bakanamusobanurira intambwe ashobora gutera kugira ngo azagarurwe. Icyo ni igikorwa k’ingirakamaro kandi kirangwa n’ineza. Abasaza babikora bizeye ko azahindura imyifatire ye maze akazagaruka mu muryango w’abagaragu ba Yehova.—2 Kor 2:6, 7.
ITANGAZO RYO GUCIBWA
29 Iyo bibaye ngombwa ko umunyabyaha utihana acibwa mu itorero, hatangwa itangazo rigufi rivuga ngo: “[Kanaka] ntakiri Umuhamya wa Yehova.” Ibyo bituma abagize itorero b’indahemuka bareka kwifatanya na we.—1 Kor 5:11.
KWITANDUKANYA N’UMURYANGO WACU
30 Kwitandukanya n’umuryango wacu bishaka kuvuga ko Umuhamya wabatijwe yanze kuyoborwa n’amahame ya gikristo, akavuga ko atagishaka kuba Umuhamya wa Yehova. Ashobora no gukora ibintu bigaragaza ko atagishaka kuba mu itorero rya gikristo, urugero nko kwifatanya n’umuryango wo muri iyi si ufite intego zinyuranye n’inyigisho zo muri Bibiliya, akaba yishyize mu bo Yehova Imana azacira urubanza.—Yes 2:4; Ibyah 19:17-21.
31 Intumwa Yohana yanditse ko mu gihe ke hari abantu bari bararetse ukwizera kwabo kwa gikristo agira ati: “Bavuye muri twe, ariko ntibari abacu, kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe.”—1 Yoh 2:19.
32 Uko Yehova abona umuntu witandukanyije n’itorero, bitandukanye n’uko abona Umukristo wakonje utagikora umurimo wo kubwiriza. Umuntu ashobora gukonja bitewe n’uko yaretse kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe. Ashobora no kuba yarahuye n’ibibazo cyangwa ibitotezo, bigatuma adakomeza gukora umurimo wa Yehova. Abasaza n’abandi bagize itorero bakomeza kwita kuri uwo Mukristo wakonje, bakamufasha kongera gukorera Imana.—Rom 15:1; 1 Tes 5:14; Heb 12:12.
33 Ariko iyo Umukristo ahisemo kwitandukanya n’itorero, mu itorero hatangwa itangazo rigufi rigira riti: “[Kanaka] ntakiri Umuhamya wa Yehova.” Uwo muntu afatwa nk’uwaciwe.
KUGARURA UWACIWE
34 Umuntu waciwe mu itorero cyangwa uwitandukanyije na ryo, ashobora kugarurwa mu gihe agaragaje ko yihannye, kandi hakaba hashize igihe gikwiriye agaragaza ko yaretse kugendera mu cyaha. Agomba kugaragaza ko yifuza kongera kugirana na Yehova ubucuti. Abasaza baritonda, bakareka hagashira igihe gihagije, wenda amezi menshi, umwaka umwe cyangwa myinshi kugira ngo uwo muntu agaragaze ko yihannye by’ukuri. Iyo inteko y’abasaza ibonye ibaruwa y’umuntu usaba kugarurwa mu itorero, komite yo kumugarura ibonana na we. Iyo komite isuzuma niba koko akora “imirimo ikwiranye no kwihana,” hanyuma igafata umwanzuro wo kumugarura cyangwa kuba iretse.—Ibyak 26:20.
35 Iyo umuntu usaba kugarurwa yaciriwe mu rindi torero, komite yo kumugarura yo mu itorero arimo ibonana na we, ikumva ikifuzo ke. Iyo abagize komite yo kugarura uwaciwe basanze akwiriye kugarurwa, bandikira inteko y’abasaza bo mu itorero ryakemuye ikibazo ke, bakabagezaho ikifuzo cyabo. Izo komite zombi zirakorana kugira ngo zirebe niba zifite amakuru yose yatuma zifata umwanzuro ukwiriye. Icyakora umwanzuro wo kugarura mu muryango wacu umuntu waciwe, ufatwa buri gihe na komite yo kumugarura yo mu itorero ryakurikiranye ikibazo ke.
ITANGAZO RYO KUGARURWA MU MURYANGO
36 Komite yo kugarura uwaciwe niyemera idashidikanya ko uwo muntu wari waraciwe cyangwa witandukanyije n’umuryango yihannye by’ukuri kandi ko akwiriye kugarurwa, itangazo ryo kumugarura rizatangwa mu itorero ryakurikiranye icyo kibazo. Niba uwo muntu yarimukiye mu rindi torero, na ho hazatangwa itangazo ry’uko yagaruwe. Iryo tangazo rigomba kuba rigira riti: “[Kanaka] yongeye kuba Umuhamya wa Yehova.”
MU GIHE ABAKIRI BATO BABATIJWE BAKOZE IBYAHA BIKOMEYE
37 Mu gihe abana bakiri bato babatijwe bakoze icyaha gikomeye bigomba kumenyeshwa abasaza. Igihe abasaza bazaba basuzuma ibibazo by’abana bakoze ibyaha bikomeye, byaba byiza ababyeyi b’abo bana babaye bahari niba na bo barabatijwe. Bafatanya na komite y’urubanza muri icyo kibazo ariko ntibagerageza kuyibuza guha uwo mwana watandukiriye igihano gikwiriye. Iyo komite y’urubanza igerageza gucyaha uwo mwana no kumugarura mu nzira iboneye, nk’uko bisanzwe bigenda no ku bantu bakuru bakoze ibyaha. Icyakora iyo uwo mwana atihannye, aracibwa.
MU GIHE ABABWIRIZA BATARABATIZWA BAKOZE IBYAHA BIKOMEYE
38 Hakorwa iki se mu gihe umubwiriza utarabatizwa akoze icyaha gikomeye? Ntashobora gucibwa mu itorero kubera ko aba atarabatizwa. Icyakora hari amahame yo muri Bibiliya ashobora kuba atarasobanukirwa neza, kandi kumugira inama mu bugwaneza bishobora kumufasha guharurira ibirenge bye “inzira zigororotse.”—Heb 12:13.
39 Niba abasaza babiri bagerageje gufasha umubwiriza utarabatizwa wakoze icyaha gikomeye ariko ntiyihane, icyo gihe biba ngombwa ko bimenyeshwa itorero. Hatangwa itangazo rigufi rigira riti: “[Kanaka] ntakiri umubwiriza.” Abagize itorero bafata uwo munyabyaha nk’umuntu w’isi. Nubwo uwo muntu aba adaciwe mu itorero, Abakristo bagaragaza amakenga mu mishyikirano iyo ari yo yose bagirana na we (1 Kor 15:33). Ntiyemererwa gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza.
40 Nyuma y’igihe, umuntu utakiri umubwiriza ashobora kwifuza kongera kuba umubwiriza utarabatizwa. Icyo gihe abasaza babiri babonana na we bagasuzuma niba yarihannye. Iyo basanze yarikosoye, hatangwa itangazo rigufi rigira riti: “[Kanaka] yongeye kuba umubwiriza utarabatizwa.”
YEHOVA AHA UMUGISHA ABAMUSENGA BUNZE UBUMWE KANDI BATANDUYE
41 Abantu bose bari mu itorero ry’Imana muri iki gihe, bashobora kwishimira paradizo yo mu buryo bw’umwuka ihebuje Yehova yashyizemo ubwoko bwe. Urwuri rwacu rwo mu buryo bw’umwuka ruratoshye kandi dufite amazi menshi y’ukuri kutugarurira ubuyanja. Nanone Yehova aturinda akoresheje gahunda yashyizeho yo kutuyobora, iyobowe na Yesu Kristo (Zab 23; Yes 32:1, 2). Kwibera muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bituma twumva dufite umutekano, muri iyi minsi ya nyuma yuzuyemo amakuba.
Nidukomeza kubumbatira amahoro n’isuku mu itorero, tuzakomeza gutuma umucyo w’ukuri k’Ubwami umurika
42 Nidukomeza kubumbatira amahoro n’isuku mu itorero, tuzakomeza gutuma umucyo w’ukuri k’Ubwami umurika (Mat 5:16; Yak 3:18). Imana izaduha imigisha maze twishimire kubona abantu benshi bamenya Yehova kandi bafatanye natwe gukora ibyo ashaka.