IBIBAZO BIGENEWE ABIFUZA KUBATIZWA
Igice cya 1: Inyigisho za gikristo
Abahamya ba Yehova bakwigishije Bibiliya, umenya ukuri. Ibyo wamenye byagufashije kuba inshuti y’Imana, ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bityo ukazabona imigisha igihe isi izaba yahindutse paradizo, itegekwa n’Ubwami bw’Imana. Warushijeho kwizera Ijambo ry’Imana kandi kwifatanya n’itorero rya gikristo bituma ubona imigisha myinshi. Nanone wasobanukiwe uko Yehova akorana n’abagize ubwoko bwe muri iki gihe.—Zek 8:23.
Ubu witegura kubatizwa, kongera gusuzuma inyigisho za gikristo ubifashijwemo n’abasaza b’itorero bizakugirira akamaro (Heb 6:1-3). Turifuza ko Yehova yakomeza kuguha imigisha mu gihe wihatira kumumenya, kandi akazaguha ingororano yadusezeranyije.—Yoh 17:3.
1. Kuki wifuza kubatizwa?
2. Yehova ni nde?
• “Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi. Nta yindi ibaho.”—Guteg 4:39.
• ‘Wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’—Zab 83:18.
3. Kuki ari iby’ingenzi ko ukoresha izina bwite ry’Imana?
• “Mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.’”—Mat 6:9.
• “Umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Rom 10:13.
4. Ni ayahe mazina amwe n’amwe aboneka muri Bibiliya agaragaza uko Yehova ateye?
• “Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.”—Yes 40:28.
• “Data uri mu ijuru.”—Mat 6:9.
• ‘Imana ni urukundo.’—1 Yoh 4:8.
5. Ni iki waha Yehova?
• “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.”—Mar 12:30.
• “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”—Luka 4:8.
6. Kuki wifuza kubera Yehova indahemuka?
• “Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”—Imig 27:11.
7. Usenga nde, kandi se umusenga mu izina rya nde?
• “Ni ukuri, ni ukuri, [gewe Yesu] ndababwira ko ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.”—Yoh 16:23.
8. Ni ibihe bintu washyira mu isengesho?
• “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi; kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda. Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.’”—Mat 6:9-13.
• “Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yoh 5:14.
9. Ni iki gishobora gutuma Yehova atumva amasengesho tumutura?
• “Bazatabaza Yehova, ariko ntazabasubiza . . . bitewe n’ibibi bakoze.”—Mika 3:4.
• “Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga; ariko igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi.”—1 Pet 3:12.
10. Yesu Kristo ni nde?
• “Simoni Petero aramusubiza ati ‘uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.’”—Mat 16:16.
11. Kuki Yesu yaje ku isi?
• ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.’—Mat 20:28.
• ‘[Yesu] yagombaga gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo yatumwe gukora.’—Luka 4:43.
12. Wagaragaza ute ko ushimira ku bw’igitambo k’inshungu cya Yesu?
• “Yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa.”—2 Kor 5:15.
13. Ni ubuhe bubasha Yesu afite?
• “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”—Mat 28:18.
• ‘Imana yaramukujije imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose.’—Fili 2:9.
14. Ese wemera ko Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ari yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” washyizweho na Yesu?
• “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?”—Mat 24:45.
15. Ese umwuka wera ni umuntu?
• “Uwo mumarayika aramusubiza ati ‘umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana.’”—Luka 1:35.
• “None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”—Luka 11:13.
16. Ni mu buhe buryo Yehova yagiye akoresha umwuka wera?
• “Ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova, ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke.”—Zab 33:6.
• “Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyak 1:8.
• “Nta buhanuzi bwo mu Byanditswe buturuka ku bisobanuro by’umuntu ku giti cye. Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 Pet 1:20, 21.
17. Ubwami bw’Imana ni iki?
• “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Dan 2:44.
18. Ni iki Ubwami bw’Imana buzagukorera?
• “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyah 21:4.
19. Ni iki kikwemeza ko imigisha y’Ubwami bw’Imana yegereje?
• ‘Abigishwa baramwegera biherereye, baramubaza bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” Yesu arabasubiza ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito. Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”’—Mat 24:3, 4, 7, 14.
• “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako.”—2 Tim 3:1-5.
20. Wagaragaza ute ko ushyigikira Ubwami bw’Imana?
• “Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.”—Mat 6:33.
• “Yesu abwira abigishwa be ati ‘umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire.’”—Mat 16:24.
21. Satani n’abadayimoni ni ba nde?
• ‘Mukomoka kuri so Satani. Uwo yabaye umwicanyi agitangira.’—Yoh 8:44.
• ‘Ikiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.’—Ibyah 12:9.
22. Ni iki Satani yashinje Yehova n’abamusenga?
• ‘Umugore asubiza iyo nzoka ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti “gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”’—Intang 3:2-5.
• “Satani asubiza Yehova ati ‘umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.’”—Yobu 2:4.
23. Wagaragaza ute ko ibirego bya Satani ari ibinyoma?
• ‘Korera [Imana] n’umutima wuzuye.’—1 Ngoma 28:9.
• “Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5.
24. Kuki abantu bapfa?
• ‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Rom 5:12.
25. Iyo umuntu apfuye bimugendekera bite?
• “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubw 9:5.
26. Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abapfuye?
• “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyak 24:15.
27. Abantu bazajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka ni bangahe?
• “Ngiye kubona mbona Umwana w’intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.”—Ibyah 14:1.