ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 14 p. 40-p. 41 par. 1
  • Umugaragu wumviye Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugaragu wumviye Imana
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Yozefu yangwa na bene se
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Yozefu mu nzu y’imbohe
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 14 p. 40-p. 41 par. 1
Yozefu yiruka ahunga umugore wa Potifari

IGICE CYA 14

Umugaragu wumviye Imana

Yozefu yari umwe mu bana bato ba Yakobo. Bakuru be baje kubona ko ari we papa wabo yakundaga cyane. Utekereza ko ibyo byatumye bamubona bate? Bamugiriye ishyari kandi baramwanga. Igihe kimwe Yozefu yarose inzozi zidasanzwe, azibwira bakuru be. Batekereje ko zasobanuraga ko hari igihe bazamupfukamira. Ibyo byatumye barushaho kumwanga.

Abavandimwe ba Yozefu bamujugunya mu mwobo

Umunsi umwe abavandimwe ba Yozefu bari baragiye kuragira intama hafi y’umujyi wa Shekemu. Yakobo yohereje Yozefu ngo ajye kureba uko bari bamerewe. Bamubonye akiri kure maze barabwirana bati: “Dore wa murosi w’inzozi araje. Mureke tumwice!” Baramufashe bamujugunya mu mwobo muremure. Ariko mukuru we witwaga Yuda yarababwiye ati: “Ntitumwice! Ahubwo nimuze tumugurishe ajye kuba umugaragu.” Nuko bagurisha Yozefu ku bacuruzi b’Abamidiyani bari bagiye muri Egiputa, babaha ibiceri by’ifeza 20.

Hanyuma abavandimwe ba Yozefu bashyize umwenda we mu maraso y’ihene maze bawoherereza papa wabo, baramubwira bati: “Urebe niba uyu atari umwenda w’umuhungu wawe.” Yakobo yatekereje ko umwana we Yozefu yari yarishwe n’inyamaswa. Yarababaye cyane ku buryo nta muntu washoboraga kumuhumuriza.

Yozefu ari muri gereza

Ba bacuruzi bagejeje Yozefu muri Egiputa, bamugurishije ku muyobozi ukomeye witwaga Potifari ajya kumubera umugaragu. Ariko Yehova yari kumwe na Yozefu. Potifari yabonye ko Yozefu yari umukozi mwiza kandi ko yashoboraga kumwiringira. Potifari yamushinze ibyo yari atunze byose.

Umugore wa Potifari yabonye ko Yozefu yari mwiza cyane kandi ko yari afite imbaraga. Buri munsi uwo mugore yasabaga Yozefu ngo baryamane. Yozefu yabigenzaga ate? Yarabyangaga maze akamubwira ati: “Oya! Ibyo ni bibi. Databuja aranyizera, kandi uri umugore we. Ndamutse nkoranye nawe imibonano mpuzabitsina, naba nkoze icyaha kandi nkaba mpemukiye Imana.”

Umunsi umwe umugore wa Potifari yagerageje gufata Yozefu ku ngufu ngo baryamane. Yafashe imyenda ye, ariko Yozefu ariruka aramuhunga. Potifari atashye, umugore we yamubeshye ko Yozefu yashatse kumufata ku ngufu. Potifari yararakaye cyane maze afunga Yozefu. Ariko Yehova ntiyamwibagiwe.

“Ubwo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye, kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye.”​—1 Petero 5:6

Ibibazo: Abavandimwe ba Yozefu bamukoreye iki? Kuki Yozefu yafunzwe?

Intangiriro 37:1-36; 39:1-23; Ibyakozwe 7:9

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze