IGICE CYA 15
Yehova ntiyibagiwe Yozefu
Igihe Yozefu yari muri gereza, umwami wa Egiputa witwaga Farawo yarose inzozi, abura umuntu uzimusobanurira. Umwe mu bagaragu ba Farawo yamubwiye ko Yozefu yashoboraga kuzisobanura. Farawo yahise yohereza abantu bazana Yozefu.
Farawo yaramubajije ati: “Ese ushobora kunsobanurira inzozi narose?” Yozefu yaramubwiye ati: “Igihugu cya Egiputa kigiye kumara imyaka irindwi cyera imyaka myinshi cyane. Ariko hazahita hakurikiraho inzara izamara imyaka irindwi. None rero, toranya umuntu w’umunyabwenge, ajye abika ibiribwa kugira ngo abantu batazicwa n’inzara.” Farawo yaramusubije ati: “Ni wowe ntoranyije. Uzaba umuntu wa kabiri ukomeye muri Egiputa.” Yozefu yabwiwe n’iki icyo inzozi za Farawo zasobanuraga? Ni Yehova wamufashije.
Yozefu yamaze imyaka irindwi abika ibiribwa. Hanyuma inzara yateye ku isi hose, nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Abantu baturukaga no mu bindi bihugu bakajya kwa Yozefu guhaha ibiribwa. Yakobo, papa wa Yozefu, yumvise ko muri Egiputa hari ibiribwa, maze yoherezayo abahungu be icumi ngo bajye guhaha.
Abo bahungu ba Yakobo bageze kwa Yozefu, yahise abamenya ariko bo ntibamumenya. Baramupfukamiye nk’uko yari yarabirose igihe yari akiri muto. Yozefu yifuje kumenya niba abavandimwe be bari bagifite urwango. Yarababwiye ati: “Muri abamaneko. Mwazanywe no kureba aho igihugu kitarinzwe neza.” Baramusubije bati: “Oya! Duturutse mu gihugu cy’i Kanani. Twavutse turi abavandimwe 12. Umuto muri twe yasigaranye na papa, naho undi yarapfuye.” Hanyuma Yozefu yarababwiye ati: “Muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye ko muvugisha ukuri.” Nuko basubira iwabo kwa Yakobo.
Ibiribwa bimaze gushira, Yakobo yongeye kohereza abahungu be muri Egiputa. Icyo gihe bajyanye na murumuna wabo Benyamini. Kugira ngo Yozefu agerageze abavandimwe be, yashyize mu mufuka wa Benyamini igikombe cye cy’ifeza maze ashinja abavandimwe be ko bari bacyibye. Igihe abagaragu ba Yozefu babonaga icyo gikombe mu mufuka wa Benyamini, abavandimwe ba Yozefu bose barikanze. Binginze Yozefu ngo abe ari bo ahana aho guhana Benyamini.
Ibyo byatumye Yozefu amenya ko abavandimwe be bari barahindutse. Icyo gihe Yozefu ntiyari agishoboye kwifata. Yahise arira maze arababwira ati: “Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu. Ese papa aracyariho?” Abavandimwe be baratangaye cyane. Yozefu yarababwiye ati: “Ntimubabazwe n’ibyo mwankoreye. Imana ni yo yanyohereje hano kugira ngo ibakize mukomeze kubaho. None nimwihute muzane papa.”
Baragiye babwira papa wabo iyo nkuru nziza, kandi bamujyana muri Egiputa. Yozefu yongeye guhura na papa we nyuma y’imyaka myinshi batabonana.
“Nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”—Matayo 6:15