ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 16 p. 44-p. 45 par. 4
  • Yobu yari muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yobu yari muntu ki?
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Jya ‘wiringira Yehova’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yobu Yarihanganye—Natwe Twabishobora!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 16 p. 44-p. 45 par. 4
Abagabo batatu baje kureba Yobu wari ufite ibibyimba umubiri wose

IGICE CYA 16

Yobu yari muntu ki?

Hari umugabo witwaga Yobu wari utuye mu gihugu cya Usi. Yasengaga Yehova kandi yari umukire cyane, afite n’abana benshi. Yagiraga neza, agafasha abakene, abagore bapfushije abagabo n’abana bapfushije ababyeyi. Ariko se kuba yarakoraga ibyiza bisobanura ko nta kibazo na kimwe yari kuzahura na cyo?

Satani

Nubwo Yobu atari abizi, Satani yaramwitegerezaga. Yehova yabajije Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta muntu umeze nka we mu isi. Aranyumvira kandi akora ibyiza.” Satani yasubije Yehova ati: “Yobu arakumvira nyine. Ariko abiterwa n’uko umurinda kandi ukamuha umugisha. Wamuhaye isambu umuha n’amatungo. Bimwake byose maze urebe ko atareka kugusenga.” Yehova yabwiye Satani ati: “Genda ugerageze Yobu uko ushaka, ariko ntiwemerewe kumwica.” Kuki Yehova yemeye ko Satani agerageza Yobu? Yari yizeye adashidikanya ko Yobu azatsinda ibyo bigeragezo.

Satani yatangiye guteza Yobu ibibazo bitandukanye kugira ngo amugerageze. Yabanje kohereza abantu b’i Sheba, biba inka za Yobu n’indogobe ze. Hanyuma umuriro watwitse intama ze zose. Abandi bantu bitwaga Abakaludaya bibye ingamiya ze. Abagaragu baragiraga ayo matungo ye na bo barishwe. Hanyuma yumvise inkuru ibabaje cyane. Yumvise ko abana be bari bari mu birori inzu yabaguyeho maze bose bagapfa. Yobu yarababaye cyane, ariko yakomeje gusenga Yehova.

Satani yashakaga ko Yobu arushaho kubabara. Yatumye arwara ibibyimba ku mubiri wose, kandi byaramubabazaga cyane. Yobu ntiyari azi impamvu ibyo bintu byose byamugeragaho. Nyamara yakomeje kubera Yehova indahemuka. Imana yitegerezaga ibyo byose, kandi yashimishijwe cyane n’uko Yobu yitwaye.

Hanyuma Satani yohereje abagabo batatu ngo bajye kugerageza Yobu. Baramubwiye bati: “Ugomba kuba warakoze ibyaha ukabihisha. Imana iri kuguhana.” Yobu yarababwiye ati: “Nta cyaha nakoze.” Icyakora nyuma yaho Yobu yatangiye gutekereza ko Yehova ari we wamutezaga ibyo bibazo, maze avuga ko yamurenganyaga.

Umusore witwaga Elihu yari ateze amatwi acecetse. Hanyuma yarababwiye ati: “Ibyo mwavuze byose ni ibinyoma. Yehova arakomeye cyane kuruta uko dushobora kubitekereza. Ntashobora gukora ikintu kibi. Abona ibintu byose kandi afasha abantu bafite ibibazo.”

Yobu n’umugore we bafite umwana

Hanyuma Yehova yavugishije Yobu. Yaramubajije ati: “Igihe naremaga ijuru n’isi wari he? Kuki uvuga ko nkurenganya? Wowe urivugira gusa, ariko ntuzi uko ibintu byagenze.” Yobu yemeye ko yakosheje, maze aravuga ati: “Naribeshye. Nari narumvise ibyawe, ariko noneho ubu ndakumenye by’ukuri. Nta cyakunanira. Ngusabye imbabazi z’ibyo navuze.”

Ibyo bigeragezo birangiye, Yehova yakijije Yobu indwara kandi amuha ibirenze ibyo yari atunze mbere. Yobu yabayeho imyaka myinshi kandi yishimye. Yehova yamuhaye imigisha kuko yari yaramwumviye no mu bihe bigoye. Ese nawe uzigana Yobu ukomeze gusenga Yehova nubwo ibintu byahinduka?

“Mwumvise uko Yobu yihanganye kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye nyuma yaho.”—Yakobo 5:11

Ibibazo: Satani yagerageje Yobu ate? Ni gute Yehova yahembye Yobu?

Yobu 1:1–3:26; 4:7; 32:1-5; 34:5, 21; 35:2; 36:15, 26; 38:1-7; 40:8; 42:1-17

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze