IGICE CYA 29
Yehova atoranya Yosuwa
Mose yari amaze imyaka myinshi ayoboye Abisirayeli, ariko yari hafi gupfa. Yehova yaramubwiye ati: “Si wowe uzageza Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko nzakikwereka.” Hanyuma Mose yasabye Yehova gutoranya undi muyobozi mushya wari kwita ku bantu be. Yehova yaramubwiye ati: “Genda ubwire Yosuwa ko ari we natoranyije.”
Mose yabwiye abantu bose ko yari agiye gupfa kandi ko Yehova yari yatoranyije Yosuwa ngo abayobore azabageze mu Gihugu cy’Isezerano. Hanyuma Mose yabwiye Yosuwa ati: “Ntugire ubwoba. Yehova azagufasha.” Nyuma yaho gato, Mose yagiye hejuru ku Musozi wa Nebo, maze Yehova amwereka igihugu yari yarasezeranyije Aburahamu, Isaka na Yakobo. Mose yapfuye afite imyaka 120.
Yehova yabwiye Yosuwa ati: “Haguruka wambuke Uruzi rwa Yorodani ujye i Kanani. Nzagufasha nk’uko nafashije Mose. Uzajye usoma Amategeko yanjye buri munsi. Ntutinye. Gira ubutwari. Genda ukore ibyo ngutegetse.”
Yosuwa yohereje abamaneko babiri mu mujyi wa Yeriko. Mu nkuru ikurikira, tuzamenya byinshi ku byahabereye. Igihe abo bamaneko bagarukaga, bavuze ko cyari igihe cyiza cyo kwinjira i Kanani. Ku munsi wakurikiyeho, Yosuwa yasabye abantu bose kwitegura bakimuka. Hanyuma yasabye abatambyi bari bahetse isanduku yari irimo Amategeko kujya imbere bakayobora abantu ku Ruzi rwa Yorodani. Amazi ya Yorodani yari yuzuye arenga inkombe. Ariko igihe abatambyi bakandagizaga ibirenge byabo mu mazi, uruzi rwahise ruhagarara, amazi aratemba, arakama. Abo batambyi bahagaze hagati muri Yorodani, kugeza igihe Abisirayeli bose bari bamaze kwambuka. Ese utekereza ko icyo gitangaza cyabibukije ibyo Yehova yari yarakoreye ku Nyanja Itukura?
Nyuma y’imyaka myinshi, Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano. Bashoboraga kubaka amazu n’imijyi, bagahinga, bagatera imizabibu n’ibiti byera imbuto. Cyari igihugu kirimo ibintu byinshi byo kurya no kunywa, ku buryo cyitwaga igihugu cy’amata n’ubuki.
“Yehova azakuyobora igihe cyose kandi atume uhaga n’igihe uzaba uri mu gihugu cyumagaye.”—Yesaya 58:11